Umuvugo usingiza intwari za rubanda: ICYENDA NA KANE

Umuvugo usingiza intwari za rubanda: ICYENDA NA KANE

ICYENDA NA KANE
I.
Misiteri inkotanyi zikiyirasa
Petero mu ijuru yarafunguye
Yakira Ikinani n’Utaryamira
Hamwe n’abo bari kumwe bose.

Bacyinjira ijabiro kwa Rurema
Basanze ababatanze bose
Bahanze amaso urwa Gasabo
Bateze ko abaruvuka bava ibuzimu
Bakibuka ubumuntu bwabatanye.

Gitera yegereye Habyara
Amwibutsa ibyo yamubwiye
Muvoma igishingwa muri za mirongwirindwi
Ngo ko hari abazi ko batayoboye
Igihugu cyaba kitakiri u Rwanda!

Kayibanda na Mbonyumutwa
Bamubanjirije kukijya ku isonga
Yarabarebye baramuhumuriza
Bamwerekera rimwe ukwezi kurenga
Hamwe n’izuba twese twota
Bati ntutungurwe isi niko iteye
Uko izunguruka ku izuba
Niko n’ukwezi kuyicaho uruziga.

Bareba bose Utari ku bwabo
Agerageza gukiza benshi
Bamwe yaremye banga kumufasha
Abandi biruka kugambana
Ngo imbehe babuze kwa Gisunzu
Bazazibonera kwa Ruzingo.

Ibigirumwami na Kagame nyakuri
Hamwe na Rudahirwa n’abandi
Nabo bari aho barora iryo shyano
Gicanda aje ababwira ko atari azi
Ko yakiraga akazazimara
Ubwo kitwazaga gutumwa n’uwimye
Ari utazaruyobora na rimwe
Kubera amahano yo ku Rucunshu
N’amabi yabaye ingoma ijya guhera.

Uwitiriwe urunywero i Rwanda
Hamwe n’Uwayiringiye w’umubyeyi
Baramwegera bati inzira ntimubwira
Bati twaragishyigikiye turakotana
None ikirura kitworekeye igihugu!

Ba Nsengiyumva bombi na Ruzindana
Hamwe n’abo batsembaniwe hamwe i Gakurazo
Ibakira ibahumuriza Isumba byose;
Nyina wa Jambo nawe aba araje
Ati: “Nimwiturire aho umwana wanjye aganje
Impuhwe ze ntizigira ingano”.

Naje nshishikariza abarutuye bose
Ko bahinduka rwose
Bakarebana mu maso
Bakabwizanya ukuri
Bagafatanya kwimakaza amahoro
Bagatura bakubahana
Bakarureshyamwo
Bakaba bose indabo nziza zirubereye.

Mwabaye intwari mu kigero cyanyu
Nimwegere ab’i Rwesero rwa Muhazi
Barimwo Inzirabwoba itiganda
N’abandi baje banze guhemuka
Muzirikane ababakurikiye benshi
Bakora byose ngo bazasohoze uwabo neza.

II.

Kubera ko hirya iyo bajya ntibagaruke
Ahashize n’ahazaza bahabona kimwe
Uku duterana ingohe none
Amage yarugwiriye twumva ya kera
Ubare Abanyoro n’abandi baruteye
Wibuke iza Rwogera na Rwabugiri
Zose zasize rubuze benshi.

Ubwo Kibeho bayibona imbere yabo
Ngizo za Ubundu na Tingitingi,
Inzira ndende ikomeza cyane
Bitegereza aba rubanda,
Babona Urirwana kimwe na benshi
Bacirirwa ishyanga mu bihome,
Henshi mu bihugu bya Afurika
Ngo barategetse birabananira,
Maze batsindwa n’aba runyenzi.

Uwangiwe n’umubiri ararutobanga
Babona abamutije amaboko
Bamwe abigizayo abandi yirenza
Bati iyo bumva Gisunzu ababwira
Bakazilikana iryo kutawugwamo
Urya umwanzi yabateze wo kuryana.

Burya ari Kisaro ari Nyacyonga
N’andi mazina yayigize ndende
Rwari kubikika urwa Gasabo
Rugaheka abarwo bose,
Gusa nyine ntimubwira
Ngo wanga kumva amaso akabona.

Koko ngo ntawuhanura iwabo
Ubonye ba Ndabaga ngo baze
Abiswe neza Ingabire na Shema
Abakabakiye barutega i Rwanda
Bakabarenza ingohe
Ngo aha bararamya umwidishyi!

Abari iyo twerekeza twese
Bati iryagwiriye urwatubyaye
Si agahozeho nimube intwari
Ishema abana barwo bamanye
Kuryisubiza ni aka kanya
Batindijwe gusa no guhaguruka.

Ababanjirije Kinani hirya iyo
Basize bavuze ko ngo nta ridacya!!
Bongeraho ko ak’imuhana kaza ihise!
Ubwo ari twe twese abanyarwanda tubwirwa
Ko ubushake n’imbaraga
Byo kurusubiza isura nyarwanda
Ari njye nawe bireba
Waba uri imbere cyangwa hanze yarwo
Nyemerera rero dushyire hamwe
Duhagurukane ishema n’umurava
Turukure ibuzimu kwa Mukotanyi
Rugarukire abanyarwanda bose
Bishyire bizane iwabo
Bizihirwe no kuba abantu
Batuye urutemba amata n’ubuki.

Maniragena Valensi
St. Petersbourg
Russie

Comments are closed.