Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rya Ministre wayo Victoire INGABIRE UMUHOZA

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rya Ministre wayo Victoire INGABIRE UMUHOZA

Itangazo rigenewe itangazamakuru

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rya Ministre wayo Victoire INGABIRE UMUHOZA.
1.Taliki ya 20 Gashyantare 2017 , abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bahuriye mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa bashyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
2.Bamaze kubisuzumana ubushishozi, basubije amaso inyuma bareba urugendo rwa politiki rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza n’akarengane gakabije yakorewe n’Umunyagitugu Paul Kagame , bashima ubutwari uwo mutegarugori yagaragaje,  bamugenera umwanya w’icyubahiro nka Ministre w’umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori.
3.Icyari kigamijwe kwari ukumukorera ubuvugizi bwose bushoboka kugeza afunguwe.
4.Taliki ya 15 /9/2018,nyuma y’imyaka isaga 8 yose arenganira muri Gereza , Madame Victoire Ingabire yafunguwe.
5.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rye ikaba kandi izakomeza guharanira ko asubizwa uburenganzira bwe bwose nk’umwenegihugu w’umunyapolitiki.
6.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye kandi ifungurwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo n’izindi mbohe zaboreraga mu mabohero atandukanye. Ibabajwe kandi n’abandi benegihugu benshi bacyicirwa rubozo hirya no hino mu mabohero azwi n’atazwi,  harimo  Ministri Deogratias  Mushayidi.
Inama idasanzwe  ya Guverinoma y’uRwanda ikorera mu buhungiro yateranye taliki ya 15/9/2018 iyobowe na Perezida wayo Padiri Thomas Nahimana,yafashe ibyemezo bikurikira:
I. Umwanya  w’icyubahiro Madame  Victoire Ingabire yari afite ntukiri ngombwa, uvanyweho. Inshingano za Ministeri y’Umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori zizakomeza gusohozwa ku buryo bwuzuye na Ministre Nadine Claire Kasinge.
II.Guverinoma ikomeje umushinga wayo wo kwihutisha REVOLISIYO ya rubanda izakuraho burundu ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame ikazana impinduka nziza rubanda isonzeye.
III.Ibikorwa byihutirwa Guverinoma igiye kwibandaho ni ibi bikurikira :
1.Gutangiza Ishuri rikuru ry’icurabwenge ryitwa  » INSTITUT GITERA « .
2.Gukoresha IBARURA rusange ry’impunzi z’abanyarwanda
3.Gusohora urupapuro rw’inzira ruzwi nka Pasiporo ruzahabwa impunzi.
4.Gutangira kuburanisha amadosiye yashyikirijwe Urukiko rwa Rubanda
5.Gutegura Ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda
6.Gutegura no guhamagaza INAMA MBONEZAMIGAMBI ya Opozisiyo nyarwanda  (Les États généraux de l’Opposition rwandaise )
7.Gusubukura ingendo zo gusura impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu bibacumbikiye no kuganira ku nzira zo gusubira mu Urwababyaye twemye.
8.Gukomeza kuvuganira imfungwa za politiki kugeza zose zifunguwe
9.Guhamagaza inama mpuzamahanga ku bwicanyi ndengakamere Leta y’umunyagitugu Paul yakoreye impunzi zari i Kibeho mu 1995.
10.Gukomeza kwamagana akarengane n’urugomo bikorerwa RUBANDIGOKA.
Umwanzuro
Tuributsa Abanyarwanda ko umwanya w’umukuru w’igihugu  Bwana Paul Kagame yicayemo YAWIBYE abinyujije mu matora afifitse bityo rubanda ikaba ifite uburenganzira n’inshingano zo kutemera kugirwa inkomamashyi n’abagereerwa mu gihugu cyabo.
Harakabaho ubutegetsi bwa rubanda,  bushyizweho na rubanda kandi bukorera rubanda.
Bikorewe i Paris taliki ya 15/9/2018.
Chaste GAHUNDE,
Ministre w’itangazamakuru no guhugura rubanda,
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

5 thoughts on “Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yishimiye ifungurwa rya Ministre wayo Victoire INGABIRE UMUHOZA

  1. Ariko kuki mwirata? ngo gov yo mu buhungiro ya balinga!! none ngo mugihe kubarura impunzi? ntabubasha mubifitiye;ubwo se mwabikora muri ibiki? kuki mushyanuka cyane?POLITICS irabaniye ngo mugiye mu mpunzi? ngo muzashK passport? yewe muri umuti w’amenyo gusa ejobundi ntimwavugaga ngo FDLR ni ibicucu kandi iyo FDLR ariyo yarinze impunzi ibihumbi 300(300000) kugeza ubu?

  2. Iyo passeport yanyu nimushaka mwe kuzapfusha amafaranga ubusa (dore ko zinahenda). Ninde se uzemera icyo cyangombwa. Kubarura impunzi nabyo bishinzwe HCR n’ibihugu bizakira.Mukomeze ibikorwa bya politiki bindi.

  3. Ariko iyi ngirwa government imaze iki?NI BALINGA GUSA kandi irabeshya. ARIKO se ubundi wigeze ubona gov itagira BUDGET? Gov igizwe n’abagore b’ibishyubaziko gusa? Padri Nahimana atunzwe niki? na social? ahaaa!! none ngo yafata Kagame. Sha muri balinga gusa kuko mwandika ibyo mutatekerejeho

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée.