Kuyobora Urwanda bikomeze biharirwe ibisambo n’abategetsi batagira umuco nka Théobald MPORANYI? « Honorable »Mporanyi Théobald !

Hari inama idasanzwe iherutse kubera mu cyahoze ari intara ya Cyangugu, akarere ka Rusizi, mu cyumba cy’inama cya CIMERWA, ku wa gatandatu taliki ya 12 werurwe2011. Iyo nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako Karere n’abadepite babiri bavuka i Cyangugu, Ushinzwe Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba ari we Jenerali Wilson Gumisiriza (uyu wiciye abespiskopi 3 gatolika i Gakurazo hamwe n’Abihayimana 10 bari kumwe, taliki ya 5/6/1994 akaba atarabihanirwa ! ), na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Célestin KABAHIZI. Abo bayobozi bakuru bari bazinduwe na gahunda itangaje: Gutera abaturage ubwoba bababwira ko mu Karere ka Rusizi hari umutekano muke. Kandi ngo kimwe mu bitera uwo mutekano muke, akaba ari uko abapadiri babiri bavuka muri ako Karere ,ubu bibera mu mahanga, bashinze Urubuga rwa Inernet rwitwa http://www.leprophete.fr!

Mu gihe mu bindi bihugu bubaha mwalimu ishimo rikaba irye kuko intiti zose ziba zaramunyuze imbere, mwalimu w’umunyarwanda akomeje gukorerwaho ubufindo.

Nitwa MUKIZA Godwins navukiye mu majyaruguru ahitwa ku IKORA. Data yari umucuruzi ariko yapfuye mu ntambara y’abacengezi  badusahurira n’iduka. Twasigaranye na mawe na barumuna banje bane. Ubwo nari ngeze mu mwaka wa mbere wisumbuye.

ESE ICY’INGENZI NI IZINA ?

Banyita MUKABALINDA Epiphanie mvuka mu ntara y’amajyepfo. Navukiye mu muryango ukennye bamwe bitaga « abatwa » mu mwaka 1970. Nagize amahirwe akomeye kuko nize mbifashijwemo n’umubikira witwa maman Augustin abatwakazi benshi baramuzi kubera ineza yatugiriye. Mu myigire yanjye hari ibitaranshimishaga bijyanye n’amazina yacu! Umunyeshuri w’umuswa ngo atekereza nk’abatwa! Utukana ngo ni umutwakazi. Uvuze arandaga ngo aravuga urutwatwa… Kuberako ntawari uzi ibyanjye, banyitaga umututsikazi, dore ko na ma soeur yampaga byose! Abayobozi b’ikigo ariko bari baziko ndi umutwakazi. Nararangije mbona akazi,

Abarokowe na Munyengabe Theodore barabaza igihe urubanza rwa Piyo ruzabera

Yezu ati:”Ukuri niko kuzabaha kwigenga”. Twe abarokotse itsembabwoko ry’abatutsi mu 1994 I Shangi turareba tukabona bitaduhagije mu gihe tukiri mu gihirahiro cy’abantu baduhoza ku nkeke badukoba, bibaza ukuntu uwadufashije kurokoka jenoside ari twe tumuhejeje mu buroko! Ibyo kandi ntibitubuza guhorana inkomanga twibaza koko niba ari ubugabo kuba natwe ntacyo twamariye uriya mugabo Theodore mu rubanza rwe ndetse n’ubu tukaba twicaye nk’aho ntacyabaye!!

DUSHIMIRE BENE WACU BADUFASHIJE KUVA MU BUCAKARA

Nyuma yo gusoma ibaruwa ifunguye y’umusaza AYABATWA Tribert RUJUGIRO nasanze koko abantu bavuye hanze ndetse n’abari mu gihugu barokowe n’inkotanyi twaribuzemo ikintu cyo gushima intwari  z’abasivili zadufashije kuba abo turibo ubu ndetse abenshi tukaba tutanabazi neza. Aha rero nasabaga na bagenzi banjye bazi aba bantu kubashyira ahagaragara bakandikwa rwose mu gitabo cy’intwari cyangwa bagashimwa ku mugaragaro. Nyuma ya Ayabatwa wabyivugiye ko yafashije inkotanyi kugera mu gihugu ndetse no kugituramo ku mudendezo ndagira ngo nanjye mbatangarize intwari y’iwacu!