AKARENGANE KAHAWE INTEBE: Nsabimana Martin amaze imyaka 21 afunze arengana!

AKARENGANE KAHAWE INTEBE: Nsabimana Martin amaze imyaka 21 afunze arengana!

Kuki NSABIMANA Martin amaze imyaka 21 arenganurwa ?

Uyu nsabimana Martin yafunzwe taliki ya 30/09/ 1998 . Icyo gihe yakoraga umurimo wo kuba secrétaire particulier wa Pierre Célestin RWIGEMA, wari Ministri w’Intebe. Babanje no gukorana muri Ministeri y’Uburezi, ubwo Rwigema yari Ministre wayo(1994-1995) .

Nsabimana Martin yavutse taliki ya 16/09/1963 .  Akomoka  mu cyahoze ari Komini Nyakabanda(Gitarama) ariyo MUHANGA y’ubu. Amashuri yisumbuye yayize mu Seminari nto ya Mutagatifu Leon ya Kabgayi, akomereza muri Kaminuza nkuru ya Butare. Yashakanye na NYIRABAGABE Mariya, bafitanye abana babiri.

Abasanze bafite inyungu mu «  gupangira » NSABIMANA Martin, bakamufungisha azira akamama kubera amashyari yari asanzwe , bahisemo kumugerekaho ubwicanyi bwa jenoside  bwabereye muri Groupe Scolaire, ahitwaga mu « Gifurere ».

Ubwicanyi bwo muri Groupe bwabaye ku mugaragaro. Hari ababugizemo uruhare, abo bakwiye kubiryozwa. Ariko simbona impamvu ubwo bwicanyi bugomba kugerekwa ku  muntu udafite aho ahuriye nabwo , akaba amaze imyaka isaga 21 aborera muri Gereza, ntawe umurenganura. Umuryango we warashegeshwe, abana be babayeho nk’imfubyi, umudamu we yategereje ubutabera amaso ahera mu kirere.

Nsabimana Martin yakomeje kwizera ko abategetsi bakoranye bamuzi  neza, batayobewe ko arengana, mbese  nka Pierre Celestin RWIGEMA, bazagira icyo bakora kugirango arenganurwe. Nyamara dore imyaka ishize ari 21 , nta cyakozwe , yarihebye.

Ku rutonde rw’abapfobya Jenoside yakoreye abatutsi hakwiye kongerwaho n’abanyabinyoma bagereka jenoside ku bantu b’inzirakarengane hagamijwe gusa kubambura imitungo yabo cyangwa kuri  gahunda ya « munyumvishirize ».  Iyi mikorere mibi niyo ihesha igihugu cyacu isura mbi mu ruhando rw’ amahanga.

Turasaba Perezida Paul Kagame , ko yagira icyo akora akarenganura abageretsweho jenoside barengana. By’umwihariko turamusaba ko yarenganura Bwana NSABIMANA Martin, wakoreye igihugu nyamara akaba amaze imyaka isaga 21 afunze arengana, ntawe umwibuka.

Njyewe ubwanjye nafashe umwanya ukabakaba amezi 12, nkurikirana ubuzima bwa Nsabimana Martin. Namukozeho investigations zimbitse, mbaza abatangabuhamya benshi bamumenye, ngera ku mwanzuro ko uyu mwenegihugu  yagambaniwe akarenganywa mu buryo buteye isoni. Yari asanzwe ari umugabo ujijutse, ugendera mu kuri, udakorerwamo kandi uharanira icyiza cyakubaka igihugu.

Akwiye ubutabera bwihuse, akarekurwa agasubira iwe mu rugo rwe n’ubwo azaramira bike kuko ibyinshi byangiritse.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho mu buryo burambuye uko umugambi wo gufungisha Martin Nsabimana wapanzwe, amazina n’imyirondoro y’ababigizemo uruhare ndetse n’inyungu ntindi babikuyemo.

Biracyaza….

Marie Grace UWIMBABAZI,

Muhanga.

 

 

One thought on “AKARENGANE KAHAWE INTEBE: Nsabimana Martin amaze imyaka 21 afunze arengana!

  1. Uyu Mugabo twamwitaga physisien. « Fizisiye » Yijyinshaga ubujyejye muri groupe scolaire ya Butare koko ku Gifurere. Yari afite ukwateye byihariye bigaragaza kujijuka bihanitse bitewe nuko aremye muriwe. Yasaga nku wita ku bimufitiye akamaro umulimo. Yaramfite imico yihariye yakurwa cg ikindi. Yendaga kumera nku Muzungu ku bazi abazungu. Umufaransa. Un Europien umunyaburayi. Arangwa ni igifaransa kiza avuga anagenda byiza. Isomo rye ryari physique yaririfite mu mutwe ntaryo. Gutegura asomo ibitabo na makaye we nyibyari ngombwa. Mwitaburiya yera n’ingwa yera ararangwa n’isuku nyayo. Wezi aho yijyeze kandi yaramfite classes nyinshi muri groupe yijyisha. Bigaragarira abanyenshuli bose ubwenge nu bu sérieux bwinshi. Yubashywe nta nukoma mw’some rye byarikoraga. Ari secrétaire particulièr wa Ministre wa ma nshuli yisumbuye i Kigali ntawe atahaye inshuli halimo na bancikacumu bi Butare -Huye ni benshi… yahaye imyanya bajya kwiga aho bifuzaga. Halimo ubunyangamugayo, n’ubupfura bwinshi kumuzi . Amagambo abaritse. Professeur usobanutse cg mugabo ubona ukabona ari umugabo nyamugabo utamukora mu jinsho. Yaramfite fort personnalité byo. Kandi ubundi umuntu wese Imana umuha ikintu ni Mpano cg Inema twe banyarwanda dore icyo tubikoresha??? Reka rero tubisabimana yitwa Nsabimana. Mbanza yari kumpisha yabwiye yabwiye ko yaje iwacu asanga umubyeyi wajye baramwinshe. Twese iwacu twaratatanye bamwe iwacu bari kwincirwa mu giturage kwa Sogokuru abandi twihisha ahatandukanye. Ntawe yahasanze rero. Bari binshe nyirinzu babohoje inzuye ye. Bizabara uwariraye tubisabimana nabyo. Reka tubisabimana nabyo. Ntago araho gupfobya rero tubeshyerana turirimba ibyo tutazi, dutubura, cg dutubya ibyo tutabonye tutanazi. Ubundi twari bene Kanyarwanda niko marume yanyijyinshije. Ngo ntacyo twapfaga . Aliko koko Abanyarwanda bapfa iki badapfana? Ndabaza abazi i Rwanda mbere 1994? 1990 ? Haruwandusha uko byajyenze? Bijya binyobera transmission yabaye?

Comments are closed.

Comments are closed.