Turi bande

Padiri Nahimana Thomas

Basomyi, bakunzi b’urubuga leprophete.fr

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda

Urubuga rwanyu www.leprophete.fr rwavutse le 1/1/2011. Mu rwego rwo guhimbaza umwaka rumaze rukora, tunejejwe no kubagezaho iki gitabo gikubiyemo zimwe mu nyandiko zabashimishije. Ni izitwa “Amabanga 77 ya politiki” zatangajwe kuri uru rubuga mu byiciro byose kuva muri Nyakanga kugera muri Nzeli 2011.

Uru rubuga rwatangiranye intege nke nk’undi mwana wese ukivuka. Mu gihe gito cyane ariko, rwarahagaze, rutangira kugendesha amaguru yombi ndetse no gukataza rutabanje gukambakamba. Rugeze ku mezi atanu, rwarashushiwe, rumara iminsi 3 mu gitanda, natwe ubwacu tugira ubwoba dukeka ko ibyarwo birangiye, rukaba rukenyutse. Rwaje kwijajara, ruroroherwa, rurakira, rubadukana ingoga n’impirita, none dore rurangije umwaka. Abarubona batangazwa no kumva ko rufite umwaka umwe gusa kuko mu gihararo no mu mikorere wagirango rufite nibura itanu.

Urubuga rwanyu nta muntu n’umwe rwigeze runigana ijambo. Kabone n’abatukaga abarushinze, bakababeshyera, bakabashyiraho n’iterabwoba. Ku bw’amahirwe, abo basomyi batabashaga kungurana n’abandi ibitekerezo bagahitamo gutukana, kubeshya no gukoresha iterabwoba bagiye bagabanya ubukana, kugeza ubwo muri Nyakanga 2011 banyonyombye, bakabura. Ntawamenye n’aho barengeye.

Muri uyu mwaka wa 2 rutangiye, urubuga www.leprophete.fr ruzakomeza intego rwiyemeje arizo : 

  1. Guha Abanyarwanda Urubuga bavugiramo ibitekerezo byabo mu bwisanzure busesuye, ntawe uniganwa ijambo. 
  2. Gutanga ibitekerezo byubaka biteza imbere : Ukwishyira ukizana kwa buri Muturarwanda, Demokrasi, Ubutabera, Uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Imibereho myiza y’abaturage mu migi no mu cyaro, Ubumwe n’ubwiyunge,… »  
  3. Kwibanda ku mateka n’amategeko y’Urwanda, ari ay’ubu n’aya kera, hagamijwe kujijura Abanyarwanda , duhereye ku rubyiruko. 
  4. « Gusesengura  ibimenyetso by’ibihe » tugezemo, guhamagarira Abanyarwanda kungurana ibitekerezo ku gikwiye gukorwa turangamiye ejo hazaza.

Namwe rero basomyi, bakunzi barwo, Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda, nimukomeze murutere inkunga kuri ubu buryo : kurusoma, kurukunda, kurusomesha no kurukundisha abandi ; kurwoherereza inyandiko no kuvuga (kwandika) icyo mutekereza ku byo ruba rwatangaje (commentaires). Byaba byiza kandi habonetse abantu biyemeza kujya bafata inyandiko rwatangaje mu rurimi uru n’uru (ikinyarwanda, igifaransa cyangwa icyongereza), bakazihindura mu zindi ndimi, kugirango abatazi rwa rurimi inyandiko y’umwimerere irimo nabo bashobore kugira icyo bamenya ku migendekere y’igihugu cyacu cyiza, u Rwanda rwatubyaye.

Ntitwiriwe twibutsa ababyifuza kandi babishoboye ko bashobora no gutera uru rubunga inkunga y’amafaranga. “Ubukene si icyaha, ariko ni icyago”. Icyakora ntibuzabuza urubuga gukomeza intego zarwo ; kandi dushyize hamwe, twabuhashya, tukabutsinda rwose, atari kuri uru rubuga gusa, ahubwo no mu Rwanda. Ibyo twabigeraho dukuraho igitera ubwo bukene. Nidukomeza gushyira hamwe ingufu zose dufite (iz’amikoro, iz’ubwenge n’iz’amaboko) nta gushidikanya ko tuzatsinda.

Tubifurije kurangiza neza umwaka wa 2011, gutangira, gukomeza no kuzarangiza neza uwa 2012. Uzababere uw’amata, ubuki n’imigisha myinshi.

Imana ikomeze irinde u Rwanda n’Abanyarwanda.

%d blogueurs aiment cette page :