Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo arakataje mu guhohotera abapadiri be

Padiri Denis Irivuzumwami ibumoso na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet iburyo.

Ubundi umushumba wa Diyosezi asanzwe afatwa nk’umubyeyi w’abapadiri ashinzwe, yemwe n’abakirisitu. Nyamara imyitwarire ya Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, ihabanye n’ubwo butumwa yahawe na Nyagasani Yezu Kristu. Yatangiye arangwa n’amagambo yuzuye icengezamatwara rya FPR Inkotanyi hamwe n’ivangura. Ubo noneho ageze aho yitwara nk’umupolisi, maneko cyangwa se RIB. Ibyabaye kuri Padiri Denis Irivuzumwami ni agahomamunwa, bikaba byarakozwe ku mabwiriza ye.

Hari ku italiki ya 09 Nzeli 2022 ahagana saa tanu z’amanywa, ubwo Padiri Denis Irivuzumwami wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Kavumu muri Diyosezi ya Nyundo, akaba yari ahugiye mu myiteguro y’urugendo rwo kujya gukomeza amasomo ye, yatunguwe no kugwa gitumo n’itsinda ry’abapadiri boherejwe na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, aho yari kuri diyosezi ya Nyundo,  agakorerwa ibya mfurambi, n’abatakagombye kubikora.

Iryo tsinda ryari rikuriwe na Padiri Habimana Jean Patrick ushinzwe ikoranabuhanga (ICT) muri diyosezi ari kumwe na Padiri Antoine de Padoue Nsingijimana, ryahise ritangira kumusaka, apakuruzwa ku gahato ibintu bye byari mu bikapu by’urugendo, yakwa mudasobwa na telefoni, hamwe n’ibindi bikoresho bijyanye nabyo, maze babishyira Musenyeri ngo bigenzurwe.

Nk’uko twabivuze, ibi byabaye mu gihe uyu mupadiri yitegura gukora urugendo yerekeza i Kanombe, aho yagombaga gufatira indege imujyana mu gihugu cy’Ububiligi gusubukura amasomo ye.

Uyu mupadiri wabonye ibimubayeho, yabaye nk’ukubitwa n’inkuba, asa n’ugwiriwe n’ijuru, kuko atumvaga ukuntu yakorerwa ibikorwa nk’ibyo, kandi urugendo agiyemo ari Musenyeri Mwumvaneza Anaclet ubwe wamuhaye uburenganzira. Nyamara yahise azirikana uko yahamagajwe igitaraganya ngo aze kuri diyosezi, hamwe n’irindi totezwa yari asanzwe akorerwa, abasha kwiyakira akomeza urugendo rwe.

Ubusanzwe, uyu murimo wo gusaka no gufatira ikintu cy’undi wemerewe gusa  Polisi cyangwa Ubushinjacyaha mu gihe cy’ikurikiranacyaha cyangwa se hagamijwe gukumira ikibi gishobora kubaho.

Kuba rero nta muntu utari polisi cyangwa se urundi rwego rwabiherewe ububasha n’amategeko wemerewe gufatira, gusaka no kugenzura ibikoresho by’undi muntu atunze ku giti cye, bituma twibaza niba ibi bikorwa Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yakoze yaba abiterwa n’ubujiji, ubugome cyangwa se afite ubundi butumwa butandukanye n’ubwa gishumba.

Byanze bikunze, ibi bikorwa ubwabyo binyuranye n’ingingo ya 34 y’Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryavuguruwe muri 2015 igira iti:  « Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n‟abandi. Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa. Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n‟amategeko.. »

Niba rero ibi bikorwa yakoze afatanije n’abambari be binyuranije n’amategeko yaba ay’igihugu hamwe n’Ivanjiri, byanze bikunze ni ibikorwa by’ihohoterwa bigamije iterabwoba n’agasuzuguro kuri bagenzi be basangiye ubutumwa. Twizeye ko igihe kizagera akabibazwa.

Ibi bikorwa biri kugenda bigaragara kuri Musenyeri Mwumvaneza Anaclet si ibya none, kandi ntabikora wenyine muri diyosezi yatangiye guhindura ikigo cy’ubutasi cya FPR Inkotanyi.

Bamwe mu bapadiri bamufasha muri iryo hohoterwa rya bagenzi babo, twavuga nka Padiri Antoine de Padoue Nsingijimana. Uyu mupadiri abamuzi bemeza ko yakuye agahu ku nnyo, akaba atakigira rutangira. Kugeza magingo aya wagira ngo niwo murimo wa gitumwa yatorewe. Twizere ko na we umunsi umwe azabiryozwa, cyane ko bizwi ko irindi zina ry’ubutabera ari ‘mudaherenwa’.

Tubibutse ko ubusanzwe uyu mupadiri Denis Irivuzumwami azwi ho impano yo kwirukana amashitani no gusengera abarwayi bagakira, abandi bagahumurizwa. Ese koko Musenyeri Anaclet Mwumvaneza nibyo byaba bituma amugirira ishyari rigeze aho amukorera ibikorwa, ubundi byagenewe shitani n’abambari bayo? Byageze aho Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ahora asirisimba muri Paruwasi ya Kavumu, aho kuza mu mirimo ya gishumba n’iyogezabutumwa akomeza abapadiri ashinzwe, ahubwo akagenzwa no gusebya umupadiri we. Aho bitereye inkeke, ni uko uyu Musenyeri nta kindi kiganiro yari asigaye avuga haba ku meza kitari ugusebya Padiri Denis Irivuzumwami, kugeza ubwo yivugiye mu kanwe ke  ngo:  » igitsina ni inyama iryoha, nicyo Padiri aba akurukiye mu bagore, yitwaje kubasengera ».

Ese yaba yari yarabisuzumye koko akemeza ko umupadiri we, ubutumwa akora aba aganisha ku kwiruka inyuma y’abagore aho kogeza Ivanjiri? Ese koko ni abagore yasengeraga gusa cyangwa n’ababikeneye bose? Ese Musenyeri muri diyosezi ye, abona aricyo abakrisitu bakeneye kurusha kubahumuriza no kubafasha kwiteza imbere, mu gihe abona ingoma ya FPR Inkotanyi ibageze ku buce?

Ni iyihe mpamvu Musenyeri Mwumvaneza Anaclet atoteza uyu mupadiri?

Nk’uko twabivuze, Padiri Denis Irivuzumwami azwiho impano yo gusengera abakirisitu bafite ibibazo binyuranye kandi bagafashwa. Amakuru yizewe neza, yemeza ko urwango Musenyeri Mwumvaneza Anaclet afitiye Padiri Denis Irivuzumwami ruterwa n’iyo mpano afite yo gusengera abarwayi bagakira, ari nabyo bituma agira igikundiro mu bakirisitu.

Uko gukundwa n’abakirisitu b’imihanda yose kandi akanaganwa n’abakirisitu benshi, Musenyeri yabibonye ikibazo muri diyosezi aho kubibonamo ko iyogezabutumwa riri kwiyongera. Uku kumutoteza, byatumye kandi hari n’abandi bapadiri bagenzi be bamwijunditse bakamugirira ishyari muri ubwo butumwa bwe. Abo barimo cyane cyane bamwe mu bayobora amaparuwasi yegeranye na paruwasi ya Kavumu aho Padiri Denis Irivuzumwami yari abereye Padiri mukuru.

Amakuru atugeraho akomeza avuga ahubwo ko muri abo bapadiri, abenshi babaswe n’ingeso mbi zirimo ubusambanyi bukabije, gusahura imitungo y’amaparuwasi bashinzwe, kubyara abana hirya no hino, n’indi myitwarire koko itakagombye kuranga umupadiri irimo kuyoboka no gukorana na FPR Inkotanyi ku mugaragaro. Mubyo Padiri Denis Irivuzumwami azira rero, harimo no kudashyigikira na gato iyi myitwarire mibi, ndetse akaba ayirwanya ku mugaragaro.

Igitangaje rero ni uko abo bapadiri, aribo Musenyeri Mwumvaneza Anaclet yagize abajyanama be babi. Yaba se abashyigikiye muri iyo myitwarire igayitse? Yaba se nawe hari imwe muri iyo myitwarire mibi bahuriyeho akaba agomba kumva yabakingira ikibaba? Byaba bibabaje cyane.  Biramutse ariko bimeze twagira tuti: « Mana tabara kiliziya yawe ».

Mu gusoza, ibi bivuzwe kuri Musenyeri Mwumvaneza Anaclet byo gutoteza abapadiri n’abakirisitu, asanzwe anazwiho ikibazo cy’irondakoko n’ubuhezanguni. Anazwiho kandi kugira amagambo menshi, ndetse no gukunda amazimwe! Ibyo bikaba intandaro yo guhorana urwikekwe no guteza induru muri diyosezi ayoboye. Iyi myitwarire ubundi yo kutihanganira umunyarwanda ukunzwe n’abantu, ubunzi izwi cyane mu Nkotanyi, aho ugomba kumenyekana cyane yari Paul Kagame, abandi bakaba bagomba gucishwa bugufi. Yaba se nawe yarumvise iryo cengezamatwara akaba ari kurishyira mu bikorwa muri diyosezi yagabanye?Aho uyu mushumba uteranya intama, ntiyaba ari cya kirura cyazinjiyemo kigize intama, kikazazimara uruhongohongo?

Abapadiri n’abakirisitu bakirangwa n’umutimanama muri diyosezi, bari bakwiye gucana ku maso no kwirinda kugwa mu mitego wo gukoreshwa ibihabanye n’ubutumwa bw’urukundo twarazwe n’Umwami Yezu Kirisitu. Bakwiye kubwiza ukuri Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, akamesa kamwe, kuko adashobora gucyeza abami babiri.

Tuributsa abakunzi ba leprophete.fr ko aya makuru twayahawe n’umukunzi wacu. Uwumva mu bavugwa muri iyi nkuru ibivugwamo bitamureba, cyangwa se binyuranije n’ibyabaye, afite uburenganzira bwo kutwandikira agira icyo abivugaho.

 

Akarinyuma Ladislas

Umukristu wa Diosezi ya Nyundo

 

Un avis sur « Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo arakataje mu guhohotera abapadiri be »

  1. Ko mbona se harimo itiku no guhohotera umuntu ku rwego rwo hejuru? None se harimo n abapadri muri diosezi bafite akazi ka RIB? Ni ryari padri se yashatse undi? Niba byarabaye, ari uwasatse ari n uwasatswe byose kimwe.

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :