UKWIYAHURA K’UMUPADIRI MU BUFARANSA BISHYIZE HANZE AKARENGANE MU BUYOBOZI BWA KILIZIYA

Kuwa 1 Nyakanga 2022 nibwo hasakaye inkuru ko Padiri François de Foucauld w’umufaransa, wakoraga ubutumwa muri Diyosezi ya Versailles, paruwasi ya Bois-d’Arcy, yasanzwe mu ishyamba ry’ahitwa Rambouillet yiyahuye kuwa 30 Kamena 2022. Iyi nkuru yatunguye benshi kumva umupadiri wigisha urukundo no gukunda ubuzima, ariwe utinyuka kubwiyambura yiyahura. Gusa ngo ntakabura imvano, kandi ngo igikorwa cyose kigira uruhande rwiza n’uruhande rubi.
Kuwa 1 Nyakanga 2022, nibwo Musenyeri Luc Crepy uyobora diyosezi ya Versailles  yatangaje iby’urupfu rwa Padiri François de Foucauld, maze kuwa 8 Nyakanga aherekezwa mu cyubahiro mu misa yayobowe na Musenyeri, ndetse aza gushyingurwa n’imbaga yamuririye inagaragaza ko yifatanije nawe mu kuri yaharaniraga.
Icyagaragaye rero, ni uko icyi gikorwa cyo kwiyahura, ubundi gifatwa nk’urukozasozi muri kiliziya y’u Rwanda, cyangwa se nk’icyaha kitababarirwa; cyafashwe kuri uyu mupadiri nk’igikorwa cy’ubutwari, bituma gihishura amabanga menshi ku karengane n’andi mabi akorerwa mu buyobozi bwa Kiliziya yo mu Bufaransa. Ikindi kandi byatumye havuka kuwa 13 Nyakanga 2022 urugaga rwo gukomeza ibyo yaharaniraga. Tutirengangije rero ibibera hirya no hino muri za Kiliziya ku isi ariko cyane cyane iwacu mu Rwanda, dukwiye gutekereza cyane kuri iyi myitwarire y’uyu mupadiri no kuyikuramo isomo.
Tubanze tumenye Padiri  François de Foucauld 
Padiri  François de Foucauld yavutse kuwa 8 Nyakanga 1972. Yahawe ubupadiri kuwa 27 Kamena 2004, ahita aba padiri wungirije muri paruwasi ya Houilles, naho muri 2009 akomereza muri paruwasi ya Conflans. Muri 2014 yagizwe padiri mukuru wa paruwasi ya Bois-d’Arcy.
Guhera muri 2018 yatangiye kugira ibibazo muri paruwasi yayoboraga, biturutse ku bitekerezo bye no kutihanganira akarengane n’andi manyanga yakorwaga n’abayobozi ba kiliziya mu Bufaransa. Byatumye muri 2021 hashyirwaho itsinda ry’ubugenzuzi (audit) muri iyo paruwasi, bituma Padiri  François de Foucauld ahagarika kuba Padiri mukuru. Ubwo hashyirwaho Musenyeri mushya wa diyosezi ya Versailles ariwe Musenyeri Luc Crepy, yasanze hari ibyo bibazo, ari nabwo mu kwezi kwa Werurwe yageragezaga guhura na Padiri François de Foucauld ngo habeho ubwiyunge, ariko ntibyagira icyo bitanga, bituma kuwa 30 Kamena yiyahura.
Biragaragara ko uku kwiyahura kwe, kwari kwarabanjirijwe n’ibindi bikorwa yagiye agaragaza nko kwiyicisha inzara, yakwa zimwe mu nshingano, ariko byose bishingiye ku myitwarire mibi y’abategetsi ba Kiliziya atahwemaga gutunga urutoki.
Kuki Padiri  François de Foucauld yaba yarahisemo kwiyahura aho kuva mu gipadiri nk’uko abenshi babigenza?
Nkuko nabigarutseho mu kanya, mu myemerere twigishijwe na Kiliziya Gatorika, kwiyahura ni icyaha gikomeye, ndetse ngo kitababarirwa, ari nacyo gituma ubikoze adaherekezwa mu cyubahiro ngo abe yanasomerwa misa. Bigereranywa n’igikorwa cya Yuda Isikariyoti, nyuma y’ubugambanyi bukomeye yakoreye Yezu Kristu umutegetsi we, yiyahuye, kubera kumva ko atashoboraga kubabarirwa.
Nyamara mu myumvire y’Abafaransa, yemwe n’ibindi bihugu, ukwiyahura ahubwo bifatwa nk’igikorwa cy’ubutwari, cyane iyo hari ubuzima ubikoze arimo atemera, cyangwa se hari ibyo arwanya ariko akabona kubigeraho bitashoboka atitanzeho igitambo.
Ng’ibyo ibyabaye kuri Padiri François de Foucauld. Uyu mupadiri guhera muri 2018 yatangiye kugaragaza ibyo yitaga ikoreshwa nabi ry’ububasha mu bayobozi ba kiliziya, ari nabyo byamuviriyemo gutotezwa. Yagiye yandika inyandiko zitandukanye mu binyamakuru agaragaza ko bamwe mu bayobozi ba Kiliziya, bakoresha ububasha bwabo mu nyungu zabo, batoteza cyangwa bakabangamira ubutumwa bw’abapadiri n’abalayiki, ndetse agahamya ko we ubwe ari umuhamya w’ako karengane kuko nawe yagakorewe. Byagezeho asaba ko amategeko yavugururwa kugirango habeho amategeko n’amabwiriza asobanutse kandi aganisha mu butabera n’amahoro mu miyoborere ya za kiliziya.
 
Nk’uko Musenyeri Luc Crepy yagiye abitagaza, nawe yemera ko yamenye ikibazo cy’umupadiri we, ndetse akishinja ko atakoze ibihagije ngo abe yaburizamo uby’urupfu rwe. Uyu mupadiri wari koko umutaripfana, yagerageje kwerekana ibyinshi bitagenda mu buyobozi bwa Kiliziya y’Ubufaransa, aho kugirango bikemurwe, ashyirwaho itotezwa rishingiye ku bugenzuzi mu mutungo, ahimbirwa ibyaha byo kwangiza umutungo wa paruwasi yari akuriye ngo bashobore kumucecekesha.
Nyamara ibyo byose bimaze gufata ubusa, ubuyobozi bwa diyosezi bwashatse kwikura mu isoni, bubwira ko ibyo yakurikiranwagaho bihagaze, ariko nawe bamusaba kuruca akarumira. Nyamara n’ubwo yasabwaga ibyo byose, we yari yaraharabitswe mu bitangazamakuru ko yacunze nabi umutungo wa paruwasi, ari nayo mpamvu yabyanze.
Urupfu rwa François de Foucauld rushobora kuba imbarutso yo guhishura ibihishwe mu buyobozi bwa Kiliziya gatorika
Urupfu rwa Padiri François de Foucauld rwateye amarangamutima menshi mu bapadiri bagenzi be, mu bakilisitu yemwe no mu basenyeri, ku buryo kuwa 13 Nyakaga 2022 yavutse urugaga rumushamikiyeho rugamije gufasha kiliziya kuzanzamuka. Kuri uwo munsi, abantu barenga ijana (100) bateraniye i Paris, bagaragaza akababaro baterwa n’iyo myitwarire y’abayobozi ba kiliziya gatorika, yatumye Padiri François de Foucauld afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Uyu muryango wavutse kandi ushyigikiwe n’umwe mu basenyeri b’Ubufaransa utaratangajwe izina. Uru rupfu rero rushobora kuba imbarutso y’amavugururwa akenewe mu miyoborere ihamye ya kiliziya gatorika, bityo ibyahishwe bishingiye ku karengane, ku myitwarire mibi, n’ibindi uriya mupadiri yagiye atunga urutoki, bikajya ahagaragara ndetse bigashakirwa umuti.
Ukwiyahura kwa padiri twe nk’abanyarwanda ubundi tutakumva, kwafashwe nk’igikorwa cy’ubutwari cyo kwitanga, cyane ko na Musenyeri we yababajwe n’urupfu rwe, akiyemeza kumusabira aho twe upfuye muri ubu buryo ahabwa ivomo.
Icyo urupfu rwa Padiri François de Foucauld byakwigisha abayobozi ba kiliziya y’u Rwanda
Nagiye mbigarukaho kenshi ko imyumvire twigishijwe n’abatuzaniye ukwemera gatorika, ifata ukwiyahura nk’icyaha kitababarirwa, bityo uwiyahuye akaba afatwa nk’ikivume.
Nyamara mu minsi ya vuba, cyane mu gihe cy’urupfu rwa Nyakwigendera Kizito Mihigo, wishwe n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi, kagahita gahimba igihuha ko yiyahuye, mu buryo bwo gushaka kumuha ivomo ngo adaherekezwa mu cyubahiro, siko byagenze. Abapadiri n’abakirisitu bari bazi ukuri batsinze ubwoba baramuherekeza mu cyubahiro gikwiye umwana w’Imana wari waritangiye koko Kiliziya.
Icyatunguranye ni uko umukuru wa Kiliziya ariwe Karidinali Antoni Kambanda atahahingutse, atererana atyo intama yaragijwe. Nubwo rero iyo myumvire ihari, kandi natwe tukaba dushyigikiye gukunda ubuzima, kubwubaha no kuburinda, ntibyafatwa nko guca inka amabere, hagize ugira ubutwari bwo gukora igikorwa nk’icyakozwe na Padiri François de Foucauld, ariko afite ibyo aharanira kandi asahaka kugeraho.
Ntabwo bikiri ibanga, Kiliziya y’u Rwanda nyuma yo gucibwa umutwe kuwa 10 Kamena 1994 ubwo abasenyeri 3 bari bayikuriye bicwaga nk’inyamaswa i Gakurazo muri diyosezi ya Kabgayi, abayobozi ba kiliziya uhereye ku basenyeri, abapadiri n’abandi barayiki, bahisemo imyitwarire igayitse yo gutakaza bwa butumwa bw’ibanze bw’ubuhanuzi. Bahisemo kwemera kuyoboka ibitekerezo bya FPR inkotanyi, bahuma amaso ku karengane, ndetse bakuza akarengane mu buyobozi bwa kiliziya.
Ibi tuvuga si amakabyankuru, kuko kiliziya gatorika y’u Rwanda iri muri za kiliziya ku isi zifite abapadiri benshi b’impunzi na magingo aya bakiyongera. Aba bapadiri ntibashobora gukandagiza ikirenge mu madiyosezi yabo. Ntabwo Musenyeri agifite ububasha n’ubushobozi bwo kurinda umupadiri we, abafureri n’ababikira, yemwe ngo abe yanatinyuka ngo yamagane akarengane gakorerwa bamwe mu bakirisitu ba diyosize ye. Ikirushijeho gutera impungenge ahubwo ni uko Musenyeri ahubwo ashobora gutanga umupadiri we, cyangwa se undi mupadiri agatanga mugenzi we ngo abe yafungwa cyangwa yicwe.
Iyi myitwarire nyamara yadutse, dusanzwe tuzi ko abapadiri ubundi basanganywe ubutumwa bw’ubuhanuzi no kwemera kwitangira intama baragijwe. Kuba mu gipadiri byabaye ishiraniro. Ni ukwimenya haba mu mvugo cyangwa mu ngiro, kwishakira amaboko, atari ibyo ni ugutotezwa na Leta iyo ugerageje kuvuga ibibi agatsiko gakora.
Kuri ubu, uhereye ku bayobozi  bakuru ba kiliziya y’u Rwanda, usanga izo nshingano zarashimbujwe kurengera inyungu za buri wese, iz’umutungo wa kiliziya n’iz’agatsiko. Ibi nibyo Karidinali mukuru wa kiliziya yihanukira akita Perezida Kagame Paul, uzwi n’isi yose ko ari umwicanyi ruharwa, umunyagitugu utagira izina, umwanzi w’amahoro mu karere, ngo ni impano Imana yahaye u Rwanda. Ese iyo mpano yavugaga aho ntiyaba ari ya mpano y’ifarashi ya Troie (Cheval de Troie) Abaromani bahaye Abagereki?
Birakwiye rero ko haboneka mu Rwanda abapadiri, abasenyeri, abafureri, ababikira b’intwari bo kwemera kwitanga no gushyira hanze aka karengane. Aka karengane ubwabo nabo bahura nako mu buyobozi bwa kiliziya, kuko benshi batotezwa kubera ubwoko bwabo, inkomoka, cyangwa se ibitekerezo byabo bikaba ngombwa ko bahunga.
Uretse n’ako karengane, hari n’indi myitwarire ishingiye ku kwigwizaho imitungo, kwishora mu maraha n’ubusambanyi, nk’ibyagaragaye kuri Padiri Ilideburandi Karangwa twese twabonye amafoto ye, ari mu buriri bw`undi mugabo asambana n`umugore we. Ubu uyu mupadiri Karangwa araganje muri Komisiyo y`igihugu ishinzwe ibya Bibiliya. Akaba rero yarakingiwe ikibaba na Musenyeri Simaragide Mbonyintege umushumba wa diyosezi ya Kabgayi, ahubwo akaba ari mubikorwa byo gusingiza agatsiko, akora ubushakashatsi bugoreka amateka y’ibyabaye mu Rwanda mu nyungu zako.
Ni urugero dutanze mu ngero nyinshi kandi mu madiyosezi yose, nubwo bibabaje kubivuga. Urupfu rwa Padiri François de Foucauld rwatewe n’ukurwanya akarengane ariko ntiyumvwe, ahubwo bagashaka kumukoreraho itekinika, ntirushimishije na gato. Gusa ni rumwe mu ngero zikwiye kwigisha abanyarwanda biyemeje kwiha Imana ngo bakorere umuryango wayo. Biratangaje kuba warasezeranye kwitangira abandi, nyuma ntubikore ahubwo ugashyigikira abimakaje akarengane.
Mu madiyosezi agize kiliziya y’u Rwanda no mu miryango y’abihaye Imana, hakenewe inyangamugayo zitanga zigatunga agatoki abayobozi bamizwe n’ingengabitekerezo ya FPR-Inkotanyi, ndetse bakaba batakigira isoni zo kuyikwirakwiza. Igihe cyose hatari ubutwari bwo kwemera kuba igitambo, igihe cyose inyungu z’intumwa ziruta iz’uwamutumye, ariwe Kirisitu we wemeye kurwanya akarengane ndetse akanabipfira, ubutumwa bw’umupadiri buzaba ari igice mu gihugu nyamra kimukeneye nk’umuhanuzi.
Byaba bisaba iki ngo abihaye Imana b’intwari batinyuke bagaragaze ayo mabi akorerwa mu butegetsi bwa kiliziya? Ese niba kwemera kuvuga akarengane gakorerwa abanyarwanda barimo n’abayoboke ba kiliziya, byafatwa nko kwiyahura, kuki bitakorwa? Ibi bibazo byose abakiristu hamwe n’abapadiri yemwe na bamwe mu basenyeri bibaza nta wundi uzabibonera igisubizo uretse bo.
Urugero rwa Padiri François de Foucauld rwashyize hanze icyo kibazo mu Bufaransa kandi ishyirahamwe rigamije gutuma ayo makosa mu buyobozi bwa kiliziya yaho ryagiyeho. Twizere ko iyo mbuto yasize abibye izatanga umusaruro, kandi igahumura n’abanyarwanda bari mu buyobozi bwa kilizya y’u Rwanda babaswe n’ubwoba.
Umwanditsi
Innocent NIRINGIYIMANA

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :