CHOGM YATENGUSHYE ABANYARWANDA, ARIKO INASIGA YAMBITSE AGATSIKO URUBINDO.

Abanyarwanda b’ingeri zose, bari biteze agashya mu nama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bibumbiye mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu byahoze bikolonizwa n’Ubwongereza cyangwa se bivuga ururimi rw’icyongereza. Bari biteze ko abo bashyitsi bazabasura mu ngo zabo, bakagera mu biturage byabo. Bari biteze ko bazasura imfungwa, amakasho, transit centers,  n’ubundi bwoko bwose bw’amabohero agatsiko karunzemo abanyarwanda.

CHOGM yari umwanya mwiza wo kumenyekanisha u Rwanda nyakuri, agatsiko kabeshye amahanga kakarugaragaza uko rutari, bikanatuma rubanda ruhura n’abandi baturage bo ku isi mu bihugu biranga 54 bigize Commonwealth, bagakora ubucuruzi, yemwe bakanunguka inshuti.

Nyamara siko byagenze. Ngo icyizere kiraza amasinge koko, kandi ngo uwizera umwana w’umuntu avumwe. Abenshi mu bashyitsi bakuru barimo Igikomangoma Charles wa Wales ubundi uwitwa Charles Philip Arthur George, akaba Umuhungu w’Imfura y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, wari witabiriye iyo nama mu mwanya wa nyina, akaba ari nawe uzamusimbura mu bwami bw »Ubwongereza; Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Bwana Boris Johnson, Minisitiri w’Intebe wa Canada, abaperezida batandukanye ba Afurika hamwe n’abandi banyacyubahiro; nta numwe washoboye kugenderera abanyarwanda muri bwa buzima bwabo bworoheje, muri ka kababaro kabo karimo inzara, iyicarubozo, n’akandi karengane tutavugira aha ngo tukave imuzingo.

Twashima ariko bamwe mu bashyitsi b’abadepite bagize ubutwari bwo gusura zimwe mu mpirimbanyi za demokarasi mu Rwanda nka Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi wa DALFA Umurinzi, na Me Ntaganda Bernard Perezida Fondateri wa PS-Imberakuri, bakaba baragize icyo bamenya ku mibereho y’abanyarwanda.

Uyi nama kandi byagaragaye ko yakozwe ishingiye ku mabwiriza y’agatsiko k’abavantara, kuko ibitangazamakuru mpuzamahanga bitayivuzeho bihagije, bikaba bigaragara ko byari bifite amabwira yo kutajya mu byaro ahari abanyarwanda, mu buzima bwabo bwa buri munsi ngo birebere akaga babayemo.

Nyamara, ngo nta kitagira akamaro. Ibyo aribyo byose, ku munyarwanda ushishoza, hari amasomo yakuye mu migendekere y’iyi nama. Nubwo agatsiko kigaragaje nk’ibitangaza ndetse kakidoga ko kayoboye icyarimwe umuryango w »ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa –FRANCOPHONIE na COMMONWEALTH, kandi abagakoresha bakakogeza nako kakajya mu bicu; nyamara iyi CHOGM yasize ikambutse urubito.

Byagaragaye bidasubirwaho ko agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro, nk’uko Evode Uwizeyimana yakise, ari ABAVANTARA koko, kari imanga nini ibatandukanya n’abanyarwanda kanuni cyane cyane babandi bitwa ABASOPE. None se ni gute wakwakira abashyitsi b’imena, uri umubyeyi mu rugo, ukabahisha abana wabyaye, ukanabahisha ubuzima nyakuri bw’umuryango, ahubwo ukigaragaza uko utari.

Bizabe se nka wa musore utereta inkumi ariko akennye, akajya gutira inzu yo kumwakiriramo, ndetse agahisha ababyeyi cyangwa abavandimwe be baba batagaragara neza, akabita ahubwo abakozi bo mu rugo? Nyamara se amaherezo azaba ayahe? Ngo amaherezo y’inzira ni mu nzu ariko, kandi ngo ukuri kuratinda ntiguhera.

Aba bavantara koko bigaragaje ko ntaho bahuriye na gato n’abanyarwanda, rubanda rwa giseseka. Kuri bo bashira bose hagasigara indobanure. Ibi erega si n’umugani barabigeraje n’ubwo ngo agati gateretswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga.

Ikindi kandi ntibibwire ko iyi myitwarire bagaragaje, mu gihugu kibarirwa mu bihugu 25 bikennye cyane ku isi; mu gihugu mwarimu adahembwa n’amadorali 50 ku kwezi, aho umuturage kugirango abone ifunguro ku munsi ari amahirwe, mu gihugu abavuga Icyongereza batageze no kuri 2%, abanyamahanga bashishoza batabibonye. Ngo eraga ntuyoberwa umujura wakwibye, uyoberwa gusa aho yaguhishe.

Mu by’ukuri iyi myitwarire yababaje abanyarwanda b’ingeri nyinshi, kuko yatumye amashuri afungwa, ibuza imfungwa gusurwa, yirukana abanyarwanda mu mujyi wa Kigali ngo ugaragare neza, kabone n’ubwo bapfa bagashira, itegeka abanyakigali gusekera umuhisi n’umugenzi, baseka kariyo ngo bagaragaze ko bishimye.  Ntabwo iyi myitwarire ari gusa. Niba atari ubusazi ni ubukunguzi.

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ibivugaho iki?

Ni muri urwo rwego, hari abanyarwanda b’ingeri nyinshi babivuzeho, barimo n’abagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro barangajwe imbere na Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana Perezida, Nyakubahwa Ntagara Jean Paul, Minisitiri wÍntebe, abaminisitiri batandukanye. Babigarutseho mu bitangazamakuru binyuranye, babinenga mu buryo budasubirwaho.

Mu buryo burambuye, tugiye kubagezaho itangazo ryagenewe abanyamakuru raysohowe na Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro mu ijwi ry’umuvugizi wayo Madame Minisitiri Flora Karenzi.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU KU MIGENDEKERE N’IMYANZURO YA CHOGM YABEREYE I KIGALI MU RWANDA.                                                               

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, imaze kubona imigendekere ya CHOGM yabereye i Kigali mu Rwanda kuva kuwa 20 kugeza 25 Kamena 2022.

Ishingiye ku itangazo risoza inama ya CHOGM hamwe n’imyanzuro yayo byatangajwe kuwa 26 Kanama 2022, iramenyesha abanyarwanda, abanyarwandakazi, inshuti z’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira:

  1. Kwakira CHOGM ku Rwanda n’abanyarwanda ubundi ubwabyo si ikibazo ku Rwanda, ahubwo byari bikwiye kuba ishema ku banyarwanda, ndetse n’uburyo kubitabiriye CHOGM, kuza ngo basangire n’abanyarwanda ubuzima bwabo bwa buri munsi, barebe kandi n’uko uburenganzira bwabo, nk’abanyamuryango ba Commonwealth bwubahirizwa, bityo babonereho umwanya wo gutanga impanuro ku butegetsi ngo bwubahirize amahame remezo y’uwo muryango.
  2. Nyamara ibi siko byagenze. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yatunguwe no kubona ko abitabiriye CHOGM, aho kwita ku mibereho y’abanyagihugu basuye, bareba uko babayeho, uko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, uko imfungwa zifashwe, ko ibyo basoma mu itangazamakuru bihuye n’ukuri k’ubuzima bwa buri munsi bwabo; abenshi bakurikiye kandi bubahiriza ugushaka kw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi gatsikamiye abanyarwanda.
  3. Kubera iyo mpamvu, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ntiyanyuzwe na gato n’iyo myitwarire, hamwe n’imyanzuro ya CHOGM idakomoza na gato ku kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’agatsiko bose barahejwe muri iyo nama, ko hari ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bw’abanyarwanda, aho ndetse u Rwanda rwahise rwigamba kumugaragaro ko uburenganzira bwa muntu ari baringa, kandi ko rutiteguye kubwubahiriza. Ikibabaje kandi ni uko abitabiriye CHOGM bazi neza ndetse birengagiza uburyo agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda gahonyora uburenganzira bw’abanyarwanda, hakiyongeraho no kutubahiriza amategeko kishyiriyeho, n’amategeko mpuzamahanga, cyane ko CHOGM yabereye mu Rwanda mu gihe nta mutekano mu karere uhari bitewe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rubinyujije mukiswe M23.
  4. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yamaganye iyo myitwarire ya CHOGM yo gukingira ikibaba no gushyigikira ubutegetsi bw’abicanyi, bitwara nk’abanyamahanga bigaruriye igihugu; ibi bikaba bifatwa nko guha icyuho cyangwa guha umugisha ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu banyarwanda.
  5. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro isanga Commonwealth mu nama yayo ya CHOGM, yarigaragaje kandi nk’itsinda ryaje gusura irindi tsinda bafitanye imikoranire, ariko batitaye ku buzima bw’abanyarwanda, ku byifuzo n’ibitekerezo by’abatavuga rumwe n’ako gatsiko, ahubwo bakaba basa n’abari bashishikajwe no kugezwaho imigambi baziranyeho, batitaye ku buzima bw’abanyarwanda bari mu gihugu n’abahejejwe ishyanga, bo n’ubundi abasaga 95% muri bo basanzwe batanakoresha icyo cyongereza, nk’ururimi ruhuza abanyamuryango ba Commonwealth.
  6. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro isanga ari igisebo kuri CHOGM kuba yarasuye abanyarwanda ariko ikemera guhera mu maboko y’agatsiko ka RPF-Inkotanyi, igatererana abanyarwanda; ari nabyo bisobanura ko abanyarwanda bataye ikizere bari biteze kuri CHOGM na Commonwealth muri rusange. Abitabiriye CHOGM bakaba bakwiye kumva neza ko u Rwanda, nk’umunyamuryango wa Commonwealth, rutagizwe n’imbonere z’abategetsi bigaruriye inzego zose z’ubutegetsi n’abambari babo gusa, ahubwo ko rugizwe n’abaturage bose; bityo bakaba aribo bagombaga kwitaho, aho kurangwa n’imyitwarire ihabanye n’amahame shingiro ya Commonwealth.
  7. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro irasaba abanyarwanda bari mu gihugu n’abari mu buhungiro kumenya ko ak’undi kaza imvura ihise. Ntacyo amahanga ataberetse ko atitaye ku burenganzira n’imibereho myiza yabo, ko aribo bafite ejo hazaza habo mu biganza, bityo bakaba bagomba gukora ibishoboka byose bakigobotora agatsiko k’abavantara kabafashe bugwate, maze bakabyaza umusaruro ukuba muri Commonwealth, no muyindi miryango mpuzamahanga, mu buryo bubungukira bose.
  8. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iramenyesha kandi inshuti z’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga, ko abanyarwanda bababaye cyane, kandi ko bashenguwe n’imyitwarire ya CHOGM yabirengangije, bityo ikabibutsa ko kuba Commonwealth ikomeza kubatererana, ahubwo igashyigikira ibikorwa bibi by’agatsiko ka FPR-Inkotanyi kigaruriye u Rwanda n’abanyarwanda, bigomba guhagarara vuba na bwangu, bitaba ibyo bakitegura kwirengera ingaruka zo gushyigikira ubutegetsi bw’abicanyi n’abagira ingaruzwamuheto abaturage (hostage taker state).
  9. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro irashimira abanyarwanda bakomeje kuyigirira icyizere bayiha amakuru, bayitabaza, bakanumva inama ibagira. Ukwihangana kwanyu si uko nta ngufu mufite, ahubwo ni uko abanyarwanda bitonda kandi bategereza igihe gikwiye, bagakora igikwiye. Igihe cyo kwisubiza uburenganzira bwanyu cyarageze, ni ahanyu ho gufata icyemezo kandi Guverinoma yanyu yiteguye gufatanya namwe ngo twigobotore ingoma ngome burundu.
  10. Abanyarwanda twamaze kubona ko amahanga areba inyungu zayo kandi agakorana n’ababasha kuzigeraho gusa, atitaye ku mibereho y’abaturage; niyo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikora uko ishoboye kugira ngo ifatanye n’abanyarwanda bose bakunda igihugu. kwigobotora burundu ubutegetsi bw’agatsiko ka RPF-Inkotanyi mu buryo bushoboka bwose, kandi nta shiti intsinzi turayikozaho imitwe yíntoki. 

Bikorewe i Paris kuwa 27 Kamena 2022 

/Sé/

Minisitiri Flora Karenzi

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho/

Umuvugizi wa Guverinoma

Umwanditsi

Innocent Niringiyimana

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :