DUKORE UMUNSI W’IBIRORI ….
Nguyu umunsi mukuru cyane w’Abatagatifu bose uraje ? Birakwiye kandi biratunganye ko dufataiminsi 9 yose yo gusenga no kuzirikana « abatagatifu bose » . Tuzashyira ahabona ibibazo 2 by’ingenzi twibaza:
1.Abatagatifu ni bantu ki ?
2.Ese wowe nanjye twaba dufite natwe amahirwe yo kuzambikwa ikuzo ry’abatagatifu ?
Muri iyi Noveni tuzafatanya n’Inkoramutima za Mihigo Kizito zibumbiye mu
« Umuryango Remezo Mpuzamahanga wa Mihigo Kizito »
Mbifurije mwese kuzanogerwa n’ « umunsi w’ibirori » wegereje.
AMASENGESHO TUZIFASHISHA
UMUNSI WA 1. Ku wa mbere 25/10/2021 ; 21h
- Indirimbo : « Nitwishimire twese muri Nyagasani »(Saulve Iyamuremye)
2.Gusingiza Imana Butatu Butagatifu
3.Ijambo ry’Imana : Mt 5, 43-48
4.Gusabirana
5.Ibisingizo by’abatagatifu
6. Isengesho ryo kwisunga Intumwa y’Imana Mihigo Kizito
7.Indirimbo : Muhore mwishimye muri Nyagasani