Rwanda :Urubyiruko rwo mu bwoko bw’abahutu mu gihirahiro n’akangaratete  

Ntibikiri ibanga ko mu gihugu cy’u Rwanda ubutegetsi buyobowe na FPR bwimakaje ivangura n’irondakoko riteye ishozi. Iryo vangura rivangura abapfu rikagena ko hari abagomba kwibukwa hakaba n’abandi bagomba kwibagirana iteka ryose, ntiryasize n’abazima. Iyo rigeze ku rubyiruko  rubarizwa mu bwoko bw’abahutu rihumira kumirari.

Umuntu yakwibaza icyo FPR ipfa n’Abanyarwanda ariko cyane cyane urubyiruko ruvuka mu bwoko bw’abahutu kugera no kubavutse nyuma ya jenoside.

FPR icyigarurira igihugu yarangwaga n’icyokere n’igitutu kinshi ivuga ko ije  kubanya abanyarwanda. Yashyizeho icyo yise Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda. Abari bagize iyo leta FPR  yabahinzemo ubudehe, irica, irafunga, abo itishe bafata iy’ubuhungiro,  ngubwo ubumwe yatuzaniye.

Hadaciye kabiri iba ishyizeho icyiswe Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, iyo nayo uretse  kuyibeshyera imibare y’imihimbano,  ubumwe buri ku kigero cya ntabwo.

Ntitwakwibagirwa  n’Inkiko Gacaca, ibyo zakoreye abuhutu twarabibonye twese. Wagira ngo Gacaca yari igamije gufunga,gukenesha no kwambura imitungo abahutu gusa. Hambere aha ubutegetsi bwahimbye ikitwa Ndumunyarwanda, cyahatiraga abahutu ko kugira ngo babe abanyarwanda nyabo  bagomba gusaba imbabazi ku byaha ba se na basekuru bakoze . Icyo gihe ihame ry’uko icyaha ari gatozi riba rirahonyowe nako rirasibanganye, uretse ko twabwiwe kenshi ko mu Rwanda nta mategeko akurikizwa ahubwo hakurikizwa ugushaka kw’intore izirusha intambwe. Ngicyo igihugu kitangendera ku mategeko gishyize urubyiruko rw’abahutu mu gihirahiro.

Muri FPR imvugo siyo ngiro.

FPR yaje ireshya abanyarwanada ariko mu mikorere yayo wagira ngo yaje ije kubarimbura.

Mu ntego zose ivuga ko igenderaho uko ari umunani nta n’imwe ikurikizwa. Tutazigarutseho zose hari izigaragarira bose ko ntacyazikozweho :

Ubumwe bw’anyarwanda yaje ivuga ku karimi ,ntiyigeze ibushyira mu bikorwa ahubwo wagira ngo yari igambiriye kubatanya. Aho yanyuraga hose yaricaga ikanafunga abo mu bwoko bw’abahutu. Hari n’Abatutsi FPR yasanze mu Rwanda irabica abandi irabafunga….

Ukwishyira ukizana byasigaye mu mvugo kuko uretse abategetsi bacye bavuga rikijyana  nta wundi muntu ugira uburenganzira mu gihugu, kandi ubutabera bwacu ntibwigenga, iyo urenganijwe ntaho urega kuko uwo urega aba ariwe uregera. Nta wemerewe kuvuga cg kubona ibihabanye n’ibyo ubutegetsi bwa FPR bushaka.

Uburere n’umuco byabaye umugani mu gihugu cyose :FPR yavugaga ko ishyize imbere uburere bw’umwana w’umukobwa none usibye no kumurera abenshi bicwa urubozo n’abashinzwe kubarengera kandi ntibigire inkurikizi. Ariko ubutegetsi buhorana igipindi  bwerekana ko bufite abagore benshi mu Nteko Nshingamategeko. Abo bagore ni imirimbo n’ibikoresho bya FPR  kuko nta mwari n’umutegarugori urengana ngo bamuvuganire. Ingero ni nyinshi : ntawe uyobewe uko Diane Rwigara, umubyeyi we Adeline Mukangemanyi barenganijwe ntihagire ubavugira. Uwahafi aha ni Idamange  Iryamugwiza  Yvonne uri muri gereza arengana. Abo ni abazwi !

Iyo abarenganywa ari abo mu bwoko bw’ abahutu, baricwa abandi bagatorongera mbese wagirango si abanyarwanda ahubwo ni impunzi mu gihugu cyabo. Koko rero wa mugani wa Aimable Karasira, FPR nta munyarwanda uzayikumbura .

Ivangura rikomeye rigirirwa  urubyiruko rw’abahutu

Iyo urebye mu nzego z’igihugu hose usanga imyanya yose myiza y’akazi  no mu bigo byose bikomeye ,ihabwa abantu bamwe kandi bakomoka mu bwoko bumwe bw’abatutsi, uhereye ku Batutsi baturutse hanze. Umuhutu ntaho  yamenera.

Iyo ugize mahirwe ukajijuka ukanarangiza amashuri neza, kubona akazi biragora ndetse ababyeyi batangira kwicuza icyo batangiye amafaranga y’ishuri. Mu bikorera  (secteur privé)  naho niko bimeze mbese nta hantu wamenera mu nzego zose.

Iyo FPR ikubonyemo impano, irakwiyegereza kugira ngo igukoreshe. Iyo wanze irakwikiza mu kugupyinagaza cyangwa se kukwica. Ibyo byabaye kuri benshi bagiye bagerwa ngo bakorane nayo mu icengezamatwara no mu iyobazabwonko. Iyo abayobozi ba FPR babyina ntiwikirize bakunyuza iyubusamo kandi uburyo bwose burakoreshwa  ugacecekeshwa burundu.

Zimwe mungero z’urubyiruko rwagiye rutotezwa na FPR

Ntibigoye kubona ko FPR ishingira politiki yayo ku kinyoma,  ubwambuzi n’ubwicanyi. Abanyarwanda benshi bayivumira kugahera bitewe n’ibikorwa byayiranze kuva  ikiri mu ishyamba kugeza ubu iyoboye igihugu. Iyo urebye abatangiranye nayo usanga hasigaye mbarwa. Abo yasanze nabo irabagerereye ibica ibambura, ibakenesha. Bamwe mu rubyiruko yateraga igipindi ngo bayiyoboke, iyo bayirungurutse ikabimenya irabivuna.

Iyo urebye ukuntu ivuga ko ishyize imbere ubutabera no kubaka igihugu ntushobora kumva uburyo umunyamakuru nka Cyuma Hasani Dieudonné wayitungiraga agatoki aho bitagenda neza mu nzego zibanze, ubu yahembwe gufungwa azira ko yagaragaje ibitagenda. Nyamara ibyo yakoraga byose kwari ukugirango umuturage arenganurwe.

Undi ni umuhanzi Tuyishime Joshua wari uzwi ku izina rya Jay Polly. Uyu yarafunzwe azira kwishyuza amafaranga ava ku ikoreshwa ry’ ibihangano bye, aza guterwa urwingusho muri gereza. Kubera ko ibyo bihangano byakoreshwaga na  MTN  Rwanda, societe y’itumanaho FPR ifitemo imigabane myinshi.

Ingero z’itotezwa ntizibarika  mu Rwanda ariko  iyo rigeze kubana bakiri bato wibaza uko ubutegetsi buyobowe na FPR buteye bikakuyobera. Hari umukobwa witwa Irambona Safi wahuye n’uruva gusenya. Uyu mukobwa iyo muganira uba wumva afite ikiniga n’agahinda yatewe n’ibyamubayeho ndetse agahorana impungenge zishobora gushyira ubuzima bwe n’ubw’umuryango  we mu kaga  dore ko utigeze utekana kuva FPR yafata ubutegetsi.

Se umubyara yaratotejwe cyane asiragizwa mu nkiko za gacaca aza no kwirukanwa ku kazi azira uwo ariwe. Ibyo byagize ingaruka ku muryango wose kugeza ubwo uyu mukobwa nawe yaje kubizira aho yigaga muri Kaminuza, bitewe n’umwe mu bayobozi wamurebye akamenya  inkomoko ye n’umuryango we  maze si  ukumototeza. Ishuri yaragiye kurireka, yarirangije ari aha Nyagasani.Aho arangirije kwiga yashakishije akazi kugira ngo afashe umuryango  we ariko biranga, cyera kabaye yaje kubona ikiraka agikora igihe gito,bivugwa ko yahavanywe  nabi. Igiteye urujijo kuri ubu ni uko ntawe uherutse kumuca iryera. Ntawe uzi niba FPR itaramunyujije muryoya dore ko yigeze agira ibibazo mu kazi akajya yitaba kenshi kuri police mu mugi wa kigali. Bamwe mu banyeshuri biganye nabo bakoranaga  bavuga ko bamuburiye irengero. Niba akirimo akuka Uhoraho amube hafi.

Gusa abenshi bibaza uzabaza FPR n’abambari bayo amahano ikorera abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko.

Kalisa I Save

 

 

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :