BAMPORIKI : SIGAHO KOGERA UBURUMIRO KU RUBYIRUKO RWAHUNZE LETA Y’AGATSIKO

GUVERINOMA Y’URWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO              MINISITERI Y’UBUZIMA, URUBYIRUKOA SIPORO

 Paris, kuwa 25/05/2021

Ibaruwa ifunguye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, urubyiruko na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yanditse asubiza Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’urubyiruko , umuco na siporo ya Leta y’Agatsiko , Bwana BAMPORIKI Eduwaridi yo kuya 18/04/2021.

 

« BAMPORIKI : Sigaho kogera uburimiro ku rubyiruko rwahunze Leta y’Agatsiko « .

Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko, umuco, na Siporo.

1. Tubanje kubasuhuza tubifuriza amahoro n’ihirwe, mu nshingano itoroshye  mufite yo kuyobora urubyiruko, ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza . Uwo mwanya murimo ubasaba kubaho buri munsi  muharanira ko urwo rubyiruko ruhabwa  mbere na mbere uburere n’uburezi bufite ireme; kubatoza indangagaciro z’ ubumuntu ;  kubaha no guha agaciro ikiremwa muntu cyose , hatitawe ku nkomoko iyo ariyo yose ; kubafasha kwiyubaka no  guteza imbere imiryango yabo n’igihugu cyababyaye.

2. Nyakubahwa tubandikiye rero iyi baruwa, dusubiza ibaruwa ifunguye muheruka kwandikira urubyiruko ruri hanze y’urwanda,  by’umwihariko urubyiruko ruba ku migabane y’uburayi n’Amerika, mu binyujije ku rubuga rw’ikinyamakuru igihe.com , hari ku itariki ya 18/04/2021.

3.Muri iyo baruwa mugaragaza impungenge mufitiye urubyiruko ngo  rwari rukiri ruto ubwo jenoside yabaga  cyangwa urwavutse nyuma yaho. Ikindi kibahangayikishije nanone ngo ni uko urwo rubyiruko rwiganjemo abana bakomoka ku babyeyi basize bakoze jenoside cyangwa abagize uruhare rukomeye mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Mukaba mu bushishozi bwanyu mubonako  urwo rubyiruko rwaba rwarihaye inshingano zo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, rubikuye  ku babyeyi bagifite ipfunwe, ry’ibyo bakoze. Mukongera mukagira  muti hari n’urundi rubyiruko rudakomoka  ku babyeyi bagize uruhare muri jenoside  ariko usanga rushukwa, ugasanga ruhisemo inzira mbi iganisha mu bikorwa nk’ibyo byo guhakana jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda.

4.Icyifuzo cyanyu rero, ngo ni uko urwo rubyiruko rwakwitandukanya n’inyigisho mwita ko ari iz’uburozi ruhabwa n’ababyeyi babo basazanye ubugome, butuma badatinya gusigira abana babo icyasha cy ‘ibyo bakoze n’urugamba rwabananiye aho kubasigira impamba n’ inyota yo gukunda u Rwanda rwabibarutse.

5.Umunyabwenge umwe yaravuze ati : « Niwirukankana umuntu ukoresheje imbaraga z’ikinyoma, uzasigaze imbaraga zizagusubiza inyuma igihe nawe ubwe azaba akwirukankanye akoresheje imbaraga z’ukuri»

6.Nyakubahwa  Munyabanga wa Leta  muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco,  kubakira ku  mateka y ‘ukuri niwo musingi (fondation) w’ubumwe n’ ubwiyunge nyakuri, abanyarwanda  mu ngeri  zose dukeneye, ibitari ibyo murimo muracukura imanga yasamye kandi izabamira  mwebwe ubwanyu n’abana banyu kandi ntimuzabasha kuyivanamo.

7.Amahano yagwiriye u Rwanda mu gihe intambara yatangijwe na FPR-Inkotanyi taliki ya mbere  ukwakira  1990  yayogozaga ibintu ndetse kugeza n’uyu munsi icumu rikaba ritarunamurwa i Rwanda. Ni amateka azwi twabayemo  kandi tukirimo . Ayo mahano yakozwe n’abanyarwanda ubwabo, amenshi yaranditswe mu bitabo, amafoto arahari, agaragaza neza akaga kagwiriye abana b’u Rwanda , ubuhamya bw’ababyiboneye n[‘amaso yabo,  byose birahari.

8.Ababashije rero kurokoka ubwo bugome bw’indengakamere mu ngeri zose barahari, nta muntu wakwihandagaza rero ngo avuge ngo arahakana jenoside yakorewe abatutsi cyangwa ngo ahakane ko hari n’abandi bazize urugomo ndengakamere rutaritwa jenoside.

9.Ndetse namwe ubwanyu  umutimanama wanyu uzi byinshi, ariko kubw’ inyungu z‘akazi murimo, ntimubasha kuvuga akuzuye umutima. Muherutse gusa kwicira abanyarwanda ijisho mubereka ko muhora musimbuka imitego , ko mwigura inshuro nyinshi ngo murebe ko bwacya kabiri.

10.Nk,urubyiruko rero rw’ u RWANDA ruba hanze mwibasiye, twakwibutsaga ko bamwe turi mu bagiriwe urwo rwango, tuzira abo turibo tutarabihisemo cyangwa abo dukomokaho, tutarabigizemo uruhare na ruto. Urubyiruko mwibasiye rwacitse ku icumu ry’Interahamwe n’ingabo za FPR/Inkotanyi .

11.Urwo rubyiruko rufashijwe n’Imana, rwariyubatse, rwarize ruraminuza i mahanga, rufite imibereho myiza mu bihugu byarwakiriye, rukunda kandi rubasha kwisomera amateka, rubasha kugera aho narwo rwisesengurira amateka,rushakisha ukuri k’umuzi w’icuraburindi ribundikiye igihugu cyacu.

12.Urwo rubyiruko rukunda igihugu cyarwo cy’u Rwanda rutabihatiwe nanmwe. Niyo mpamvu rutadamaraye mu byiza by’imahanga ; ahubwo rukihatira kumenya ukuri ku mateka yarwo no kuyasigasira kugirango n’abazarukomokaho be kuzabeshywa. Rwamenye ukuri niyo mpamvu rutakiri imbata za propagande z’ibinyoma.

13.Ubu ikirushishikaje ni ugukomeza kwiyubaka rutegura n’ejo hazaza heza kuri bose, rutitaye kubashaka kugoreka amateka mu nyungu zabo bwite za politike mbi yo gucamo abanyarwanda ibice .

14.Mu by’ukuri umuntu asomye inyandiko yanyu  yakwibaza niba mutabeshyera abo mushinja kwanga igihugu, gupfobya jenoside cyangwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside,  ahubwo akaba ari mwe muri kuyikwirakwiza mu rubyiruko mwitwa ko mushinzwe  mu gihe mukomeje kurwumvisha ko ngo hari « urubyiruko ruri hanze rukomoka ku babyeyi bakoze jenoside, rukaba rukomeje kuyihakana no kuyipfobya». Mbese mwaba mutekereza ku buremere bw’aya magambo, iyo asomwe n’urundi rubyiruko ruri mu gihugu, uko ruhita rufata urubyiruko ruri hanze ? Akarenze umunwa karushya ihamagara! Amahirwe ni uko urubyiruko ruri mu gihugu narwo rurimo abatari bake bamaze kubarunguruka, bakaba bashobora kwereka abandi ukuri nyako.

15.Igihe cyo gutera  abanyarwanda « siyasa » cyararangiye,amagambo menshi n’akarimi keza sibyo dukeneye ubu ,dukeneye ibikorwa bigaragara kandi bifatika bigarurira urubyiruko amizero y’ejo hazaza heza mwatumye batakaza. Imitima y’ Abanyarwanda yuzuye  umujinya, ubwoba n’intimba, mureke gukomeza kuyitoneka.

16. Nyakubahwa, reka tubibarize . Uwacitse ku icumu Kizito MIHIGO wafashaga urubyiruko rw’u Rwanda kwiyubaka no kwiyunga nyabyo ,kwimakaza ubumuntu , guhora tuzirikanako turi abana b’u Rwanda, aho twaba turi hose, ubu  arihe ? Yishwe nande kandi yamuhoye iki ?Uwo se na we akomoka ku babyeyi basize bakoze jenoside mu Rwanda? Gerard  NIYOMUGABO se mwaba muzi irengero rye ? Umurage wo kwibuka bose no kubabarirana badusigiye ntabwo duteze kuwiyambura.  Bahati ari he ? IDAMANGE ari he?  KARASIRA Aimable abayeho ate ko yirukanywe ku kazi azira akamama ? Ubu se ni nde wundi uri gupfobya  iyo jenoside atari ukomeje gushinyagurira abayirokotse?

17. Urutonde rwaba rurerure , abo  bose tubabwira si urubyiruko  mwakagombye kuvugira niba koko  mushishikajwe ngo  no kwimana u Rwanda no kuruhesha ishema mu ruhando rw’amahanga? Ese mwakwimana u Rwanda mute, mutanahagarara ku maguru yombi ngo mutubwire aho Diane ISHIMWE yarengeye! Dukeneye kumenya amakuru y’impamo y’ibyo mwakoreye uyu mwana w’imfubyi wacitse ku icumu rya FPR, mbere yo kwiyerurutsa mwogera uburimiro ku rubyiruko ruri hanze .

18.Ubumwe n’ubwiyunge buzava he se mu gihe bamwe bafite uburenganzira bwo kwibuka ababo abandi bakazira ko bibutse cyangwa bashakishije ababo bazize amahano atariswe jenoside? Ahubwo mukarushaho kubahatira kwibuka iby’abandi kandi nabo bafite ababo bakeneye gushyingura mu cyubahiro,  gukorera ikiriyo no kwibuka.

19.Urubyiruko rwirirwa ruburirwa irengero, rwicwa, rukaraswa ku manywa y’ ihangu , bicwa nande ? Abana benshi babaye inzererezi mu gihugu, abandi bahungiye mu biyobyabwenge ngo barebe ko byaborohereza ihungabana barimo. Abangavu batagira ingano baraterwa inda z’indaro bakirukanywa mu mashuri, bagahabwa akato nk’aho bo atari u Rwanda rw’ejo !

20.Twabibutsaga ko urubyiruko ruri hanze, ari rwo rwigomwa byinshi rufasha urwo ruri mu gihugu kubona ubushobozi bwo kwitunga no kwiteza imbere, mu bukene n’ubutindahare bw’ubushomeri  mwabashyizemo. None murashaka gutoneka ibyo bikomere, ngo turi abanzi b’ igihugu ! Umurage mwiza ababyeyi bacu badusigiye cyangwa baduha w ‘urukundo rutari urwo kwikubira umutungo ahubwo wo gusaranganya duke dufite mu rukundo n’ubwitange turawukomeje  tuzanawuraga abazadukomokaho.

21.Nyakubahwa ntitwasoza tutababwiye ko iyo dusaba Abanyarwanda ngo  « hibukwe bose » atari ugupfobya cyangwa guhakana jenoside. Politiki twiyemeje gukora ni iyo guharanira kwa kuri kubohora kandi kugasana imitima y’Abanyarwanda bo mu mpande zose. Icyo dushyize imbere si ukurwanira abapfu. Abishwe bose ni abenegihugu twahombye. Kandi n’abicanyi bose , nyina ubabyara ni umwe, amaherezo yabo ni ugushyikirizwa ubutabera.

22. Igihe rero kirageze ngo twemere amateka yacu uko ari, bidufashe gutegura  ejohazaza hatekanye. Iki si igihe cyo gutungana agatoki, guterana amagambo cyangwa kugereka ku bandi ibyaha batazi batanagizemo uruhare.  Ntidushobora kuzagera ku bwiyunge nyabwo ukuri kose kudashyizwe ahagaragara.

23.Nyakubahwa, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, yiteze ko nyuma yo gusoma iyi baruwa muzihutira guhagarika amacakubiri mukomeje gukwirakwiza mu mvugo no mu nyandiko, mugacika burundu ku ngeso yo kwibasira abenegihugu bahunganye n’ababyeyi babo cyangwa bavukiye mu buhungiro mugerekaho icyaha batakoze.

24. Aho guta igihe nimwihe amahirwe yo gukora igikwiye mbere y’uko rubanda ibambura ubutegetsi mwitije : nimurekure IDAMANGE asange abana be; nimugaragaze Diane ISHIMWE na BAHATI; nimusubize ku kazi Aimable KARASIRA; nimuhagarike gushimuta urubyiruko…nimufungure urubuga rwa politiki, Abanyarwanda bose bishyire bizane mu gihugu cyabo, habone gufunguka inzira y’iterambere risaranganyijwe n’icyizere cy’amahoro arambye.

Murakoze.

Umunyamabanga wa Leta muri minisitri y’Ubuzima, Urubyiruko na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Marie Goretti BAILLEUX

 

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :