Dusatiriye umusozo w’Igisibo na IDAMANGE . Dusingiriye iminsi 6 ya nyuma izadusohoza ku guhimbazanya ibyishimo umunsi mwiza wa Pasika uzaba taliki ya 4/4/2021.
Kuri iki cyumweru cya MASHAMI dutangiye icyumweru gitagatifu.
Muri uyu mugoroba, w’iya 28/3/2021, saa 20h30 ku isaha ya Paris, turakomeza amasengesho ya NOVENI kugira ngo turusheho kuzirikana IBANGA RYA PASIKA, no kugerageza gusobanukirwa aho rihurira n’ubutumwa Madame IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne yagejeje ku banyarwanda guhera taliki ya 31/1/2021, ko bagomba kureka gukomeza kujindirira mu bubata baterwa n’ubwoba bw’urupfu bwabasabitse.
Dore Gahunda ya Noveni Umunsi wa kabiri :
I. Amasengesho y’Intangiriro : Gusingiza Imana Butatu Butagatifu
II. Gusoma Ijambo ry’Imana, kurizirikana no kurisangira :
Abanyafilipi: 2, 6-11
III. Gusabirana
IV. Umugambi : Gusabira abari mu bubabare bukomeye
V. Isengesho Umwami Rudahigwa yavuze atura u Rwanda Kristu Umwami
VI. Isengesho ryo kwisunga KIZITO MIHIGO
Ababishoboye mwese musenge cyane musabire u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga bigari.
Mbifurije mwese Noveni nziza.
DORE LINK Y’ICYUMBA CYA ZOOM duhuriramo kuri uyu munsi wa mbere :
NOVENI YA PASIKA 2021 : UMUNSI WA 3. NDANGAMIYE UMUSARABA
Heure : 28 mars 2021 08:30 PM Paris
Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/87215034178?pwd=TWZJSWtYS3o3M2puMlUrdmlFNEZJZz09
ID de réunion : 872 1503 4178
Code secret : 131112