MWIGOREKA UBUTUMWA BWA IDAMANGE :  » ABANYARWANDA BARAMBIWE KUYOBORWA N’UMURAMBO » !!!

MWIGOREKA UBUTUMWA BWA IDAMANGE :  » ABANYARWANDA BARAMBIWE KUYOBORWA N’UMURAMBO » !!!

N’ubwo AGATSIKO kafunze Madame IDAMANGE kifuza kumucecekesha burundu, karishuka cyane ! Yafashe umwanya wo gusohoza « Misiyo  » Imana yamuhaye: ubutumwa bwose yabushyize mu majwi no muri videwo….Abashaka ko butamenyekana, abiyemeje gukora ibishoboka byose ngo bucecekwe, abifuza kubugorora cyangwa kubukosora…abo base barata igihe! Umwihariko wa IDAMANGE ni ukuba yaratinyutse kuvugira ku butaka bw’u Rwanda ati : « Abanyarwanda barambiwe kuyoborwa ‘Umurambo » ! Iyi mvugo yakoresheje ntabwo ari imvugo-shusho ikeneye isesengurwa ! Aya kandi si amagambo y’uruhinja cyangwa umusazi !

Mu Kiganiro cy’Uyu mugoroba , IMBARUTSO YA REVOLISIYO NO 5 , turibanda kuri izi ngingo z’ingenzi :

1. Ishoberamahanga za Politiki 32/36 : Politiki ni urugamba, urw’amasasu ni umuvuno !

2. U Rwanda ruyobowe n’umurambo, si imvugo-shusho !

3. Umugambi wo kwica Paul Rusesabagina urenda gushyiorwa mu bikorwa!

4. AGATSIKO ka Nyakwigendera Paul Kagame karategura gushora abagore bose mu myigaragambyo y’agahato yo « Gusebya no gutesha agaciro », Madame IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne ku italiki ya 8/3/2021 yari yarahariwe kuba Umunsi mpuzamahanga w’Umwari n’umutegarugore!

5.Revolisiyo ya kabiri yo muri Burkinafaso yirukanye umunyagitugu Blaisé Compaoré.

6.Ibikorwa byoroheje byo gutoza rubanda gutinyuka… mu rwego rwo gukomeza URUGENDO rugana URUGWIRO.

RDV kuri uyu mugoroba 18h ku isaha ya Paris na 19h ku isaha ya Kigali. Ushaka kutugezaho ubutumwa cyangwa inkunga yakwifashisha tél & Whatsapp : +33 6 63 95 50 74

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :