IYO URUGAMBA RUJEMO ABAGORE RUBA RUGIYE KURANGIRA !

Abagore biyemeje gutanga umuganda wabo muri politiki ngo bazane Impinduka nziza mu buyobozi bw’u Rwanda baragaruka kuganiriza Abanyarwanda muri uyu mugoroba. Ni Amaministrikazi ba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro n’incuti zabo bahagurukijwe n’iki gikorwa.

Barifuza kumvisha abandi Bategarugori n’Abari ko iki gihe ari icyabo cyo guhaguruka ngo bamagane ibikorwa by’akarenga n’urugombo rukabije Leta y’Agatsiko ikomeje gukorera Abanyarwanda.

Mu by’ukuri , nta we utabona ko, abagore bo mu Rwanda baramutse bemeye guhagurukana n’iyonka nk’uko Yvonne IDAMANGE yahagurukiye kuvuganira rubanda rugufi , byinshi byahinduka bidatinze .

Reka noneho baramutse bafashe icyemezo cyo kujya mu muhanga bakereka amahanga akababaro bahura nako bitewe n’ingoma y’iterabwoba y’Agatsiko, FPR ishobora kuyoberwa ikiyikubise !

RDV ku ISINIJURU TV kuri uyu wagatatu taliki ya 10/02/2021 , saa 22h ku isaha ya Kigali na 21h ku isaha ya Paris.

Ushaka kutugezaho ubutumwa cyangwa impano yakwifashisha Tél & WhatsApp : + 33 6 63 95 50 74.

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :