AMACAKUBIRI AKOMEYE MU RWANDA: ICYO GUVERINOMA IKORERA MU BUHUNGIRO IBIVUGAHO !

Igihugu cy’u Rwanda kiri mu kaga gakomeye kubera ko nta muyobozi mukuru kigifite. Perezida Paul Kagame yapfuye kera none Agatsiko ke kabigize ibanga, gakomeje kwihisha inyuma y’amafoto n’amavidewo bitekenitse ngo barindagize abanyarwanda.

Uko byamera kose kuyobora igihugu mu mwanya wa Nyakwigendera Paul Kagame byabananiye bidasubirwaho . Icyo bashoboye ni ukungikanya ibikorwa by’akarengane n’urugomo rukabije bakorera abaturage, by’umwihariko abari batuye mu Rwanda taliki ya 1/10/1990 nibo bagirirwa nabi cyane. Iyo batoboye bakagaragaza akarengane bari gukorerwa bitwa interahamwe, bagashinjwa ibyaha, bagafungwa cyangwa bakicwa!

Abaturage barabirambiwe , bafite agahinda n’uburakari bikabije. Bafite kandi ubwoba kuko babona ubutegetsi bwagaragaje isura y’ubugizibwanabi !
Guverinoma y’u Rwanda Ikorera mu Buhungiro ihagarariwe na Perezida wayo na Ministri w’Intebe baraza kuganiriza abanyarwanda no kubagira inama y’uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe bitoroshye.

RDV ku ISINIJURU TV kuri uyu mugoroba, taliki ya 8/2/2021.

Ushaka kutugezaho ubutumwa cyangwa inkunga yakwifashisha tél & WhatsApp : + 33 6 63 95 50 74

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :