MINISTRE MARINE UWIMANA : « NIMUTERE GUVERINOMA IKORERA MU BUHUNGIRO INKUNGA MAZE IBAFASHE KUGAMBURUZA AGATSIKO BYIHUSE « !
Muri uyu mugoroba w’uwakane taliki ya 21/01/2020 , dufite umutumirwa ! Ministre Marine UWIMANA araza kuganiriza Abanyarwanda . Ibibazo by’ingenzi bishingirwaho ikiganiro cy’uyu mugoroba ni ibi bikurikira :
1.Ministre Marine, hari Abanyarwanda benshi bagukurikira ariko bakaba bakeneye kukumenya kukurushaho. Wabibwira birambuye ?
2. Abifuza kugugezaho ubutumwa bazanyura mu yihe nzira ?
3. Mu mateka wanyuzemo, ni iki cyakumaze ubwoba kikagutera imbaraga zo guhaguruka ukitangira umurimo wa politiki ya Opizisiyo?
4. Nka Ministre w’Imari n’Ubucuruzi ubona umutungo wa rubanda ucunzwe n’ubutegetsi bw’Agatsiko ?
5.Uherutse gufungura ikigega cyo gutera inkunga gahunda n’ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro. Bigeze he ? Abanyarwanda barakumvise ?
6. Nk’umutegarugori n’umubyeyi w’abana 2 wabwira iki abandi bategarugori bumva ko gufatanya kuba umubyeyi n’ukwitangira ibikorwa bya politiki bitajyanye ?
7.Nk’umuvuzi wita cyane ku bibazo by’ubuzima bw’abaturage ubona ute ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ku Banyarwanda ?
8.Ni uwuhe muganda utegereje ku bakunzi bawe kugira ngo ushobore gusohoza inshingano Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yaguhaye ?
9. Ijambo ry’umusozo. N.B : Dore LINK y’abashaka kwinjira mu CYUMBA ZOOM ngo babaze ibibazo cyangwa bahe ibitekerezo Ministre Marine Uwimana:
Participer à la réunion Zoom https://us02web.zoom.us/j/87683706284?pwd=Y0FvOEN5QjRCNXVRZzFJN3NyZHJYdz09 ID de réunion : 876 8370 6284 Code secret : 256587
RDV ku ISINIJURU TV , saa 19h ku isaha ya Kigali na 18h ku isaha ya Paris.
Ushaka kutugezaho ubutumwa cyangwa inkunga yakwitabaza Tél & WhatsApp : +33663955074