Icyifuzo : Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi n’Abayobozi bubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».
Hasigaye iminsi 3 gusa isi yose igahimbaza umunsi mukuru wa Noheli. Hariho abazawuhimbaza batibaza n’icyo usobanuye. Bazambara neza , barye neza, banywe basinde, bahe abana babo impano(cadeaux) zihenze…birangirire aho.
Ku bemera Kristu siko byakagombye kugenda. Iyi minsi 9 y’amasengesho izatubere umwanya wo kwiga guceceka , gucisha make, kuzirikana no gusenga. Izatwumvishe kurushaho ibanga ry’ugucungurwa kwacu « Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe ».
IBIBAZO 3 iyi Noveni yakagombye gufasha buri wese kubonera ibisubizo ni ibingibi :
1.Ese kuba « Imana yarigize umuntu » bisobanuye iki?
2.Bifite izihe ngaruka ku myemerere n’imyumvire y’Aba-Kristu ?
3.Bifitanye iyihe sano n’imibereho yacu ya buri munsi ?
Icyifuzo nyamukuru cy’iyi Noveni kizaba : « Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi n’Abayobozi bubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».
Mbifurije mwese Noveni nziza.
UMUNSI WA KARINDWI (22/12/2020)
I. LINK Y’ICYUMBA CYA ZOOM :
Heure : 22 déc. 2020 08:00 PM Paris
Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/89163735893?pwd=K0NuRjR0T2Z5bk1IUUhYWjR0VXNYZz09
ID de réunion : 891 6373 5893
Code secret : 864725
II. Indirimbo: Kibeho, Murwa w’Umwamikazi.
III. Amasengesho :
- Ngwino Roho Mutagatifu
- Dawe uri mu ijuru
- Ndukuramutsa Mariya x10
- Hubahwe Imana Data
- Iyibukiro rya kabiri mu y’Urumuri :
Yezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw’i Kana:Dusabe inema yo kubaho mu budahemuka
IV. Kuzirikana Ijambo ry’Imana : LK 1,46-56
V. Ubuhamya bw’abarokotse iyicarubozo mu Rwanda
VI. UMUSOZO :
*Isengesho ryo Gusabira u Rwanda n’Akarere kugira ubutegetsi bwubahiriza ubuzima bw’umuntu.
*Isengesho ryo kwisunga Kizito Mihigo
UMUGEREKA :
AMIBUKIRO YO KWISHIMA
- Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana:
Dusabe inema yo koroshya
- Bikira Manya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu:
Dusabe inema yo gukundana
- Yezu avukira i Betelehemu:
Dusabe inema yo kutita ku by ‘isi
- Yezu aturwa Imana mu Hekalu :
Dusabe inema yo kumvira abadutegeka.
- Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Hekalu :
Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu