NOVENI YA NOHELI 6/9 : URAHIRWA WOWE WEMEYE KO IBYO WATUMWEHO NA NYAGASANI BIZABA

Icyifuzo : Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi n’Abayobozi bubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».

Hasigaye iminsi 4 gusa isi yose igahimbaza umunsi mukuru wa Noheli. Hariho abazawuhimbaza batibaza n’icyo usobanuye. Bazambara neza , barye neza, banywe basinde, bahe abana babo impano(cadeaux) zihenze…birangirire aho.

Ku bemera Kristu siko byakagombye kugenda. Iyi minsi 9 y’amasengesho izatubere umwanya wo kwiga guceceka , gucisha make, kuzirikana no gusenga. Izatwumvishe kurushaho ibanga ry’ugucungurwa kwacu « Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe ».

IBIBAZO 3 iyi Noveni yakagombye gufasha buri wese kubonera ibisubizo ni ibingibi :

1.Ese kuba « Imana yarigize umuntu » bisobanuye iki?

2.Bifite izihe ngaruka ku myemerere n’imyumvire y’Aba-Kristu ?

3.Bifitanye iyihe sano n’imibereho yacu ya buri munsi ? 

Icyifuzo nyamukuru cy’iyi Noveni kizaba : « Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi n’Abayobozi bubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».

Mbifurije mwese Noveni nziza.

UMUNSI WA GATANDATU (21/12/2020) 

I. LINK Y’ICYUMBA CYA ZOOM :

Heure : 21 déc. 2020 08:00 PM Paris

Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/84756341435?pwd=U2N4M0lFQUZmd2hWbWVyR0FmOVQ5dz09

ID de réunion : 847 5634 1435
Code secret : 625599

II. Indirimbo: Magnificat

III. Amasengesho :

  1. Ngwino Roho Mutagatifu
  2. Dawe uri mu ijuru
  3. Ndukuramutsa Mariya x10
  4. Hubahwe Imana Data
  5. Iyibukiro rya mbere  mu y’Urumuri :
    1. Yezu abatirizwa muri Yorudani:
    Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu

IV. Kuzirikana Ijambo ry’Imana : LK 1,39-45

V. Ubuhamya bw’abarokotse iyicarubozo mu Rwanda

VI. UMUSOZO :

*Isengesho ryo Gusabira u Rwanda n’Akarere kugira ubutegetsi bwubahiriza ubuzima bw’umuntu.

*Isengesho ryo kwisunga Kizito Mihigo

UMUGEREKA :

AMIBUKIRO YO KWISHIMA

  1. Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana:

Dusabe inema yo koroshya

  1. Bikira Manya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu:

Dusabe inema yo gukundana

  1. Yezu avukira i Betelehemu:

Dusabe inema yo kutita ku by ‘isi

  1. Yezu aturwa Imana mu Hekalu :

Dusabe inema yo kumvira abadutegeka.

  1. Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Hekalu :

Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu

     

AMIBUKIRO Y’URUMURI
Amibukiro y’urumuri yerekana ibice by’ingenzi by’ubuzima bwa Yezu mu mibereho ye rusange hamwe n’abantu yaje gucungura.
1. Yezu abatirizwa muri Yorudani:
Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu
2. Yezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw’i Kana:
Dusabe inema yo kubaho mu budahemuka
3. Yezu atangaza Ingoma y’Imana:
Dusabe inema yo kugarukira Imana
4. Yezu yihindura ukundi:
Dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira
5. Yezu arema Ukaristiya:
Dusabe inema yo kumuhahwa neza

Laisser un commentaire

%d blogueurs aiment cette page :