« UMWUKA W’UHORAHO URANTWIKIRIYE KUKO UHORAHO YANTOYE AKANSIGA AMAVUTA, YANYOHEREJE GUSHYIRA ABAKENE INKURU NZIZA… »
Icyifuzo : « Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi n’Abayobozi bubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».
Hasigaye iminsi 7 gusa isi yose igahimbaza umunsi mukuru wa Noheli. Hariho abazawuhimbaza batibaza n’icyo usobanuye. Bazambara neza , barye neza, banywe basinde, bahe abana babo impano(cadeaux) zihenze…birangirire aho.
Ku bemera Kristu siko byakagombye kugenda. Iyi minsi 9 y’amasengesho izatubere umwanya wo kwiga guceceka , gucisha make, kuzirikana no gusenga. Izatwumvishe kurushaho ibanga ry’ugucungurwa kwacu « Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe ».
IBIBAZO 3 iyi Noveni yakagombye gufasha buri wese kubonera ibisubizo ni ibingibi :
1.Ese kuba « Imana yarigize umuntu » bisobanuye iki?
2.Bifite izihe ngaruka ku myemerere n’imyumvire y’Aba-Kristu ?
3.Bifitanye iyihe sano n’imibereho yacu ya buri munsi ?
Icyifuzo nyamukuru cy’iyi Noveni kizaba : « Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi n’Abayobozi bubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».
Mbifurije mwese Noveni nziza.
UMUNSI WA KABIRI (17/12/2020)
I. LINK Y’ICYUMBA CYA ZOOM :
Heure : 18 déc. 2020 08:00 PM Paris
Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/86874996290?pwd=eUJSbE9Wc3Z0U0lDM0FHTmtzTnBUdz09
ID de réunion : 868 7499 6290
Code secret : 202726
II. Indirimbo: Mucunguzi w’abantu uze kudukiza twese…
III. Amasengesho :
- Ngwino Roho Mutagatifu
- Dawe uri mu ijuru
- Ndukuramutsa Mariya x10
- Hubahwe Imana Data
- Iyibukiro rya gatatu mu yo kwishima : « Yezu avukira i Betelehemu ». « Dusabe inema yo kutita ku by’isi »
IV. Kuzirikana Ijambo ry’Imana : Izayi: 61,1-2a ; 10-11
V. Ubuhamya bw’abarokotse iyicarubozo mu Rwanda
VI. UMUSOZO :
*Isengesho ryo Gusabira u Rwanda n’Akarere kugira ubutegetsi bwubahiriza ubuzima bw’umuntu.
*Isengesho ryo kwisunga Kizito Mihigo
UMUGEREKA :
AMIBUKIRO YO KWISHIMA
- Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana:
Dusabe inema yo koroshya
- Bikira Manya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu:
Dusabe inema yo gukundana
- Yezu avukira i Betelehemu:
Dusabe inema yo kutita ku by ‘isi
- Yezu aturwa Imana mu Hekalu (Ingoro Ntagatifu):
Dusabe inema yo kumvira abadutegeka.
- Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Hekalu :
Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu.