NOVENI YA NOHELI 2/9: NIMUTEGURE INZIRA ZA NYAGASANI

« NIMUTEGURE INZIRA ZA NYAGASANI… »

Icyifuzo : « Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi bwubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».

Hasigaye iminsi 8 gusa isi yose igahimbaza umunsi mukuru wa Noheli. Hariho abazawuhimbaza batibaza n’icyo usobanuye. Bazambara neza , barye neza, banywe basinde, bahe abana babo impano(cadeaux) zihenze…birangirire aho.

Ku bemera Kristu siko byakagombye kugenda. Iyi minsi 9 y’amasengesho izatubere umwanya wo kwiga guceceka , gucisha make, kuzirikana no gusenga. Izatwumvishe kurushaho ibanga ry’ugucungurwa kwacu « Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe ».

IBIBAZO 3 iyi Noveni yakagombye gufasha buri wese kubonera ibisubizo ni ibingibi :

1.Ese kuba « Imana yarigize umuntu » bisobanuye iki?

2.Bifite izihe ngaruka ku myemerere n’imyumvire y’Aba-Kristu ?

3.Bifitanye iyihe sano n’imibereho yacu ya buri munsi ? 

Icyifuzo nyamukuru cy’iyi Noveni kizaba : « Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi bwubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».

Mbifurije mwese Noveni nziza.

UMUNSI WA KABIRI (17/12/2020) 

I. LINK ZOOM y’ICYUMBA :

Heure : 17 déc. 2020 08:00 PM Paris

Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/82383853652?pwd=R0hMOXFXM1BZTlBTUTU1VVFmK0MyUT09

ID de réunion : 823 8385 3652
Code secret : 922142

II. Indirimbo: Mucunguzi w’abantu uze kudukiza twese…

III. Amasengesho :

  1. Ngwino Roho Mutagatifu
  2. Dawe uri mu ijuru
  3. Ndukuramutsa Mariya x10
  4. Hubahwe Imana Data
  5. Iyibukiro rya mbere mu yo kwishima : « Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu ». « Dusabe inema yo gukundana »

IV. Kuzirikana Ijambo ry’Imana : Luka 3,1-6

V. Ubuhamya bw’abarokotse iyicarubozo mu Rwanda

VI. UMUSOZO :

*Isengesho ryo Gusabira u Rwanda n’Akarere kugira ubutegetsi bwubahiriza ubuzima bw’umuntu.

*Isengesho ryo kwisunga Kizito Mihigo

UMUGEREKA :

AMIBUKIRO YO KWISHIMA

  1. Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana:

Dusabe inema yo koroshya

  1. Bikira Manya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu:

Dusabe inema yo gukundana

  1. Yezu avukira i Betelehemu:

Dusabe inema yo kutita ku by ‘isi

  1. Yezu aturwa Imana mu Hekalu (Ingoro Ntagatifu):

Dusabe inema yo kumvira abadutegeka.

  1. Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Hekalu :

Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :