« NUKO JAMBO YIGIRA UMUNTU ABANA NATWE »
Icyifuzo : « Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi bwubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».
Hasigaye iminsi 9 gusa isi yose igahimbaza umunsi mukuru wa Noheli. Hariho abazawuhimbaza batibaza n’icyo usobanuye. Bazambara neza , barye neza, banywe basinde, bahe abana babo impano(cadeaux) zihenze…birangirire aho.
Ku bemera Kristu siko byakagombye kugenda. Iyi minsi 9 y’amasengesho izatubere umwanya wo kwiga guceceka , gucisha make, kuzirikana no gusenga. Izatwumvishe kurushaho ibanga ry’ugucungurwa kwacu « Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe ».
IBIBAZO 3 iyi Noveni yakagombye gufasha buri wese kubonera ibisubizo ni ibingibi :
1.Ese kuba « Imana yarigize umuntu » bisobanuye iki?
2.Bifite izihe ngaruka ku myemerere n’imyumvire y’Aba-Kristu ?
3.Bifitanye iyihe sano n’imibereho yacu ya buri munsi ?
Icyifuzo nyamukuru cy’iyi Noveni kizaba : « Gusabira u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari kugira « Ubutegetsi bwubahiriza ubuzima n’uburenganzira bw’umuntu ».
Mbifurije mwese Noveni nziza.
UMUNSI WA MBERE (16/12/2020)
I. LINK ZOOM y’ICYUMBA :
Participer à la réunion Zoom :Heure : 16 déc. 2020 08:00 PM Paris
https://us02web.zoom.us/j/85209418802?pwd=QXhsMlpSanBwazExV0J6bVNwQ0dmUT09
ID de réunion : 852 0941 8802
Code secret : 917580
II. Indirimbo: Mucunguzi w’abantu uze kudukiza twese…
III. Amasengesho :
- Ngwino Roho Mutagatifu
- Dawe uri mu ijuru
- Ndukuramutsa Mariya x10
- Hubahwe Imana Data
- Iyibukiro rya mbere mu yo kwishima : « Gaburiyeli mutagatifu abwira Mariya ko azabyara umwana w’Imana ». « Dusabe inema yo koroshya »
IV. Kuzirikana Ijambo ry’Imana : Yeremiya 33, 14-18
V. Ubuhamya bw’abarokotse iyicarubozo mu Rwanda
UMUSOZO : Isengesho ryo Gusabira u Rwanda n’Akarere kugira ubutegetsi bwubahiriza ubuzima bw’umuntu.
Merci beaucoup tuyifatanye twese