3.NOVENI Y’ABATAGATIFU BOSE: DUSABIRE INZEGO Z’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU.

UMUNSI WA GATATU : 03/11/2020

« Ubutegetsi bwose bukomoka ku Mana » (Roma 13,1)

  1. Indirimbo : Twaremewe kuzajya mu ijuru
  2. ICYIFUZO : Gusabira Abagize Inteko Nshingamategeko na Guverinoma.
  3. Amasengesho y’Intangiriro :
    • Nemera Imana Data
    • Dawe uri mu ijuru x3
    • Ndakuramutsa Mariya x3
    • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
    • Isengesho ryo kwemera
    • Isengesho ryo kwizera
    • Isengesho ryo gukunda
  4. ISOMO
    Abanyaroma 13,1-7
  5. Isengesho rya Mutara III RUDAHIGWA atura u Rwanda Kristu Umwami
  6. Isengesho ryo Kwisunga Kizito MIHIGO
  7. DORE LINK y’abifuza kuza kwinjira mu cyumba cya ZOOM : 3. NOVENI Y’ABATAGATIFU BOSE : DUSABIRE INZEGO Z’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU.
    Heure : 3 nov. 2020 08:00 PM Paris

    Participer à la réunion Zoom
    https://us02web.zoom.us/j/82197113433?pwd=OWRnNE41WHNsSytDMHA4WUZVZWVUQT09

    ID de réunion : 821 9711 3433
    Code secret : 378001

𝗡𝗗𝗘𝗠𝗘𝗥𝗔 𝗜𝗠𝗔𝗡𝗔 𝗗𝗔𝗧𝗔

Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege, Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa ku musaraba agapfa, agahambwa, akamanuka ajya ikuzimu. Umunsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ishobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika Ntagatifu, n’ubumwe bw’abatagatifujwe, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka. 𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮

DAWE URI MU IJURU

Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe

Ingoma yawe yogere hose

Icyo ushaka gikorwe munsi, nk’uko gikorwa mu ijuru

Ifunguro ridutunga uriduhe none

Utubabarire ubicumuro byacu

Nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho

Ntudutererane mubitwoshya, ahubwo udukize icyago.

Amina.

NDAKURAMUTSA MARIYA

Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n’Imana

Wahebuje abagore bose umugisha

Na Yezu umwana wabyaye arasingizwa,

Mariya mutagatifu mubyeyi w’Imana

Urajye udusabira kuri ubu, n’igihe tuzapfira.

Amina.

ISENGESHO RYO KWICUZA IBYAHA

Nyagasani ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe bikadutandukanya ari wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda, Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe.

Amen

ISENGESHO RYO KWEMERA

Mana yanjye, ndemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha , kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyba no kutuyobya.

Amen

ISENGESHO RYO KWIZERA.

Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu, ukampa inema zawe munsi ,  maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, nk’uko wabidusezeranije, kandi ukaba utica isezerano ,

Amina.

ISENGESHO RYO GUKUNDA

Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije ubwiza, uhebuza byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe.

Amen.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :