2.NOVENI Y’ABATAGATIFU BOSE 2020 : Dusabire abacu bose bapfuye

UMUNSI WA KABIRI : 02/11/2020

« Muntu aramutse adapfa yakugeraho ate Mana ko umutegereje ?  » (K.Mihigo, ITEME)

  1. Indirimbo : Twaremewe kuzajya mu ijuru
  2. ICYIFUZO : Gusabira Abanyarwanda, Abarundi n’Abakongomani bose bapfuye bishwe guhera le 01/10/1990 na Roho zose zo mu Purgatori
  3. Amasengesho y’Intangiriro :
    • Nemera Imana Data
    • Dawe uri mu ijuru x3
    • Ndakuramutsa Mariya x3
    • Isengesho ryo kwicuza ibyaha
    • Isengesho ryo kwemera
    • Isengesho ryo kwizera
    • Isengesho ryo gukunda
  4. ISOMO
    2 Makabe 12,38-45
  5. Isengesho rya Mutara III RUDAHIGWA atura u Rwanda Kristu Umwami
  6. Isengesho ryo Kwisunga Kizito MIHIGO
  7. DORE LINK y’abifuza kuza kwinjira mu cyumba cya ZOOM :Thomas Nahimana vous invite à une réunion Zoom planifiée.Participer à la réunion Zoom
    https://us02web.zoom.us/j/89825630624?pwd=Y2VEUGVPQlBBSFdVOENsZFc0Tm9tdz09ID de réunion : 898 2563 0624
    Code secret : 308632

AMASENGESHO :

𝗡𝗗𝗘𝗠𝗘𝗥𝗔 𝗜𝗠𝗔𝗡𝗔 𝗗𝗔𝗧𝗔

Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege, Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa ku musaraba agapfa, agahambwa, akamanuka ajya ikuzimu. Umunsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ishobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika Ntagatifu, n’ubumwe bw’abatagatifujwe, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka.

𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮.

ISENGESHO RYO KWICUZA IBYAHA

Nyagasani ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe bikadutandukanya ari wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda, Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe.

Amen

ISENGESHO RYO KWEMERA

Mana yanjye, ndemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha , kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyba no kutuyobya.

Amen

ISENGESHO RYO KWIZERA.

Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu, ukampa inema zawe munsi ,  maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, nk’uko wabidusezeranije, kandi ukaba utica isezerano ,

Amina.

ISENGESHO RYO GUKUNDA

Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije ubwiza, uhebuza byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe.

Amen.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :