KWIBUKA 2018
KWIBUKA 2018 Imyaka ibaye 24 Inkotanyi zifashe ubutegetsi ku ngufu. Nyuma y’intambara yashojwe ku ya 1 Ukwakira 1990, FPR yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibashe gufata ubutegetsi ku ngufu ndetse biyihiriye yirukane cyangwa ice abari impuguke mu Rwanda kugira ngo batayitera icyugazi mu gukora politiki yo kuryanisha abanyarwanda hagati yabo kimwe no kubaryanisha n’abaturage b’ibihugu bituranye n’uRwanda. Amahinduka muri politiki mpuzamahanga yari yaraturutse ku gusenyuka kwa kimwe mu bihugu byari ibihangange ku isi ari cyo Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyeti, yatumye…