Dusangirijambo: Nyagasani, ugirira bose impuhwe ngo babone ukwisubiraho !
AMASOMO YO KURI ICYI CYUMWERU CYA XXXI GISANZWE,UMWAKA C. 1.ISOMO RYA MBERE: Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga 11,11, 23-26; 12, 1-2 Nyagasani, ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose, ukirengagiza ibyaha by’abantu ugira ngo babone kwisubiraho. Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe uhigika mu byo waremye, kuko iyo ugira icyo wanga muri byo utari kwirirwa ukirema. None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho, utabishatse? Cyangwa se ni ikihe cyari kurokoka utakibeshejeho? Utuma byose birokoka kuko ari ibyawe, wowe Mugenga w’ubugingo,…