ARIZONA Le 3/4/2016 : ABANYEKONGO, ABARUNDI N’ABANYARWANDA TUZICARANA, TUGANIRE KU NZIRA Y’AMAHORO.
AMAHORO NTIYIZANA ARAHARANIRWA. Twakiriye neza ubutumire bw’Abanyarwanda , Abarundi n’Abanyekongo batuye ARIZONA(Amerika) none twiyemeje guhaguruka tukabasanga . Mu kiganiro tuzagirana, tuzasesengura kandi tujye impaka ku » NZIRA Y’AMAHORO » ikwiye kugarura umutekano n’ ubusabane mu batuye Akarere k’ Ibiyaga bigari kamaze kuzahazwa n’intambara z’urudaca n’ubwicanyi buhoraho. Ikibazo cy’ingenzi tuzashakira igisubizo ni iki : « Aho gukomeza kwituramira, twafatanya IKI, DUTE, kugira ngo tugire uruhare rugaragara mu kwihutisha impinduka nziza mu Karere kacu ? « *Tuzahura kuri iki Cyumweru taliki ya…