DUSANGIRIJAMBO: « Ubu ngubu rero GENDA : ngutumye kuri Farawo kugira ngo uvane mu Misiri « .
Tugeze ku cyumweru cya III cy’Igisibo, umwaka C. Ndashihikariza abakunzi b’ UMUHANUZI kuzirikana bitonze isomo rya mbere kuko rihishe ubutumwa bukomeye bugenewe Abanyarwanda bo muri iki gihe. Reka tubanze twumve iryo somo: 1.ISOMO RYO MU GITABO CY’IYIMUKAMISIRI 3, 1-8a.10.13-15 Muri iyo minsi, Musa yari aragiye ubushyo bwa sebukwe Yetero, umuherezabitambo w’i Madiyani. Ayobora ubushyo hirya y’ubutayu, maze agera ku musozi w’Imana i Horebu. Nuko Umumalayika w’Uhoraho amubonekera mu kibatsi cy’umuriro waka mu gihuru rwagati. Musa aritegereza asanga umuriro ugurumana…