Aba perezida b’abicanyi bazatuma Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC) usenyuka

Kuwa kabiri taliki ya 25 Kamena uyu mwaka Entebbe mu biro bya Prezida Kaguta Museveni hateraniye inama y’abayobozi b’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba ariko Perezida wa Tanzania Bwana Jakaya Kikwete na Perezida w’u Burundi Bwana Petero Nkurunziza ntibahagaragaye. Perezida Kagame Pahulo w’u Rwanda na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya bo bari bahari ndetse bakaba barashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu no gushyiraho umuyoboro wa peteroli uzahuza ibyo bihugu uko ari bitatu. Kuba babiri mu bakuru b’ibihugu bitanu bigize uyu muryango bataritabiriye iyi nama, byagaragaye ko ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko uyu muryango urimo amacakubiri ashobora kuzatuma ushwanyuka bidateye kabiri.

Mu gihe abanyamakuru babazaga Museveni impamvu abandi bakuru b’ibihugu batahabonetse, yasubije ko bazahabwa briefing y’uko inama yagenze. Bamwe mu babikurikiranira hafi basanga uyu muryango ntaho ushobora kugera mu gihe aba perezida bawugize bose batemeranyijwe ku kigomba gukorwa. Ikigaragara ni uko ibyashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri harimo no gushyiraho umuhanda wa gari ya moshi atari ubwa mbere byemeranywaho. Bityo aho kwiga impamvu bitabashije kujya mu bikorwa aba ba perezida batatu bihereye babishyiraho undi mukono. Hari abakeka ko icyatumye Kikwete atahaboneka ari intambara y’ubutita ubu irangwa hagati ya Tanzania n’u Rwanda kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatanu aho Kikwete yasabye u Rwanda guhuriza hamwe abana barwo bitwaje ibirwanisho mu biganiro kugira ngo hagerwe ku mahoro arambye mu karere. N’ubwo Kikwete atari yabisabye u Rwanda rwonyine, Kigali yo yamaganiye kure iki gitekerezo nyamara, Ban Ki-moon umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye we yaragishimye ndetse ahita atumira Kikwete mu nama izaba muri Nzeri uyu mwaka ngo banoze iki gitekerezo cyiza.

Icyakunze kuvugwa kuva na mbere u Rwanda rutarajya muri uyu muryango ni uko Tanzania yakomeje guseta ibirenge ahubwo igashyira imbaraga zayo muri SADC( Southern African Development Community). Ikindi kuri Tanzania nta nyungu nyinshi ifite muri uyu muryango kuko yo ikora ku Nyanja ikaba ihabfite ibyambu biyorohereza mu bucuruzi mpuzamahanga. Nyamara u Rwanda na Uganda byo bifite inyungu nyinshi kuko byagabanyirizwa imisoro ku bicuruzwa binyura ku byambu bya Tanzania na Kenya. Kenya nayo yagombye kuba ifite imyumvire imwe na Tanzania ariko aho urukiko mpuzamahanga rusohoreye impapuro zitumiza Perezida Kenyata mu rubanza aregwa ubwicanyi bwabaye nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2007, uyu mu perezida agaragaza ko agenda yiyegeranya na Kagame nawe ukekwaho ibyaha byinshi ndetse kimwe na Kaguta ngo babashe kugira utubaraga. Bityo rero benshi bakabona ko inama yo kuwa kabiri itari isanzwe ahubwo yari iy’abicanyi (cg abaregwa ubwicanyi) bashaka kwiyegeranya ngo bikingire ikibaba bitwaje umuryango wa EAC ( East African Community). Ibi rero Perezida wa Tanzania n’uw u Burundi bo bakaba basanga bitabareba!

Usibye Perezida Uhuru Kenyata ushaka kwiyegeranya n’aba bagabo bombi kugira ngo barwanye urukiko mpuzamahanga rubateye ubwoba, Museveni na Kagame bo basanzwe bafitanye amateka maremare yagiye abamo utubazo ariko bakagenda batwihanganira nyine nk’abakundana. Kagame yabaye mu ngabo za Uganda kandi yabonye inkunga ikomeye ku gihe yarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana Yuvenali. Bigeze gushwana mu ntambara bashoje muri Congo mu mwaka wa 1998 aho ingabo z’abo bagabo zombi zahanganye inshuro ebyiri zose I Kisangani zipfa gushaka gu controla umujyi. Ingabo za Kagame bivugwa ko zishe hafi I kompanyi ya Uganda yari yiganjemo abasore bari barangije amasomo ya cadet course, kugeza n’ubu ababyeyi bararize babura ubahoza. Ingabo za Uganda nazo ngo zaba zarishe Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda barenga 30 icyarimwe bari buriye indege berekeza mu Rwanda hamwe n’undi mubare munini utaravuzwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Kagame. Gusa rero uku guhangana ntikwababaje Kagame cyangwa Museveni, uko byamera kose nta mwana wabo waguyemo, barakomeje barakundana.

Ababikurikiranira hafi basanga Museveni ari we watoje Kagame ko ashobora guhindura itegeko nshinga kugira ngo azafate indi manda. Ibi Museveni we yabikoze kera ngo ashobora gutegeka mu gihe cyose amatora azaba perezida agifite munsi y’imyaka 75. Na none ariko abanya Uganda bavuga ko Museveni yarengeje imyaka 75 ivugwa mu itegeko nshinga. Mu mwaka wa 2012 hari abasore bibumbiye mu mashyirahamwe ategamiye kuri Leta bakoze umunsi mukuru wo kwifuriza Museveni isabukuru nziza ya 75, cyakora bose barafashwe barafungwa ngo barabeshyera umukuru w’igihugu, ngo ntarageza kuri iyo myaka! Perezida Museveni we avuga ko azaba afite imyaka 74 mu mwaka wa 2016 (kuko aribwo hateganyijwe amatora)!

Cooperation Kaguta-Kagame-Kenyata yavuzweho byinshi ariko icy’ingenzi bahuriyeho ni uko ari abagizi ba nabi. Ibi bikaba bikwiye kubera isomo abantu bose baharanira demokarasi. Iyo umuyobozi afite ibyaha ahora ashakakisha uko yakwinjira mu bikorwa bimuha ubudahangarwa kugira ngo atazafatwa agashyikirizwa ubutabera. Nyabuneka Banyarwanda twigire kuri ibi tubona. Duhereye kuri Museveni, urubanza rw’urukiko mpuzamahanga rwa Lahaye rwo kuwa 19 Ukuboza 2005 ruhamya ko Kaguta Museveni ashobora gukurikiranwaho ibyaha by’intambara byabereye muri Congo mu karere ka Ituri. Ibi bikavuga ko igihe icyo aricyo cyose rwashakira rwazamutumiza ngo yisobanure. Ibyaha Kagame aregwa we ni nk’iby’ingurube nta wabibara ngo abirangize. Cyakora ibivugwa cyane ni ibigaragara muri dossier ya Espanye n’iy’Ubufaransa. Ibyaha bya Uhuru Kenyata byo batumye urukiko rusohora impapuro ngo ajye kwisobanura. Bityo Kenyata arimo kwiyegereza abandi bicanyi ngo wenda ahari yaramuka kabiri. Ibi ba Perezida Kikwete na Nkurunziza bamaze kubitera imboni bati ibisa birasabirana ntitujya mu bajiji tutari abajiji!

Niba bikomeje gutya nta wabura kuvuga ko umuryango EAC utangiye gusenyuka.

Dukomeze tubihange amaso.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :