Kuki Tom Ndahiro na Rushyashya.net byikomye Padiri Thomas Nahimana ? Ni ibibazo mu bindi ! Paul RUBERANZIZA

Ndi umukunzi w’Umuhanuzi-Leprophete, kandi sinzinduwe no  gusubiza Tom Ndahiro na Rushyashya.net, kubera inyandiko basohoye yitwa: HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/news.php?id=211 » Kuki padiri Thomas Nahimana na Leprophete.fr byikoma Musenyeri Smaragde Mbonyintege ?

Naringiye kuvuga ngo gusubiza umuntu ufite ikibazo mu mutwe ntaho mwaba mutaniye! Ariko kumusubiza sicyo cy’ingenzi,icy’ingenzi ni ugutanga informations ku tuntu tumwe na tumwe. Ndavuga ku tugingo  5 gusa.

1. Ubusaserdoti bwa Padiri Thomas Nahimana

Kera tucyiga mu i Seminari najyaga numva abapadiri bigamba ngo « On devient Prêtre à jamais ».  Ubusaseridoti (ubupadiri cyangwa ubwepiskopi) ni isakaramentu ntabwo ari umwanya w’ubuyobozi umuntu agororerwa n’ishyaka rya politique runaka. Murarye umwungu musibe ibamba rero! Padiri Thomas Nahimana ni umupadiri kabone n’iyo yaba adakora muri paruwasi. Kandi aramutse ashatse kureka burundu imirimo yihariye ijyanye n’umuhamagaro we wa gisaserdoti kugira ngo yitangire byuzuye gahunda yo kubohoza igihugu cyacu ku ngoma y’igitugu y’Agatsiko, ntawatubuza gukomeza kumufata nk’umupadiri kuko mu by’ukuri ari we. Yarabyigiye, arabitsindira, arabitorerwa, abuhabwa twese tubireba. Uko byagenda kose, mu mutima we azahora ari umushumba ushishikajwe n’intama nk’uko yagiye abigaragaza aho yakoze ubutumwa hose : ngicyo icyo Abanyarwanda benshi bazamukundira, nibashobora kucyumva neza no kugisobanukirwa. Tom Ndahiro asubize amerwe mu isaho niba yibwiraga ko « padiri » ari nk’umuyobozi w’umurenge Rupiyefu icunda uko yishakiye.

 2. Inshingano z’Umupadiri.

Ubundi Padiri ashingwa imirimo itatu yihariye ariyo :

1) Kwigisha ijambo ry’Imana(ubuhanuzi),

2) Kuyobora imbaga y’Imana (leadership)

3)Gutagatifuza imbaga y’Imana hakoreshejwe amasakaramentu.

Kuko roho nzima itura mu mubiri muzima, Padiri nk’umuntu ushinzwe kwigisha, kuyobora no gutagatifuza  imbaga y’IMANA, agomba no kubabazwa n’ibibazo byugarije iyo mbaga y’Imana yashinzwe. Padiri aramutse atitaye ku kababaro kabangamiye rubanda ashinzwe kwitaho, ubupadiri bwe bwaba ari ikibazo mu bindi ! Mbese yaba ari nka wa mushumba w’umucancuro uvugwa muri Bibiliya, wa wundi utererana intama ze ikirura kikazigirira nabi!

Tom Ndahiro nk’umwanditsi wa Rushyashya.net rero aragira ati: « Uwo mupadiri , aho kugira ngo yigishe Ivanjili,yigishe ubumwe n’ubwiyunge kimwe na bagenzi be ,ubu we yahisemo gukora politiki ku mugaragaro,ashinga ishyaka rya politiki ,yiyemeza kwamamaza inyigisho z’ivangura, amacakubiri, urwango, ubugome, guharabikana, gusebanya no gucura ibinyoma. »

Nk’uko twabonye ko roho nzima itura mu mubiri muzima, kugira ngo Ivanjiri icengere neza yigishywa abantu bafite ubwigenge batari ku ngoyi, bafite amahoro ya roho n’ay’umubiri…..

Urugero:

-Nta cyo byaba bimaze kwihandagaza ngo urigisha  Ivanjiri abantu inzara iri kunogonora,  utabanje kubagaburira, cyangwa kubagira inama y’ukuntu babona ibiryo. Never.

-Kwigisha Ivanjiri abantu barambaraye hasi Malariya yabagize imirambo , ni ukubanza  kubavuza cyangwa kubagira inama z’uko bakwivuza bakabona imiti.

Nicyo gituma uzasanga Kiliziya gatorika ifite amavuriro hirya no hino, CARITAS yita ku bakene….Ibi byose byerekana ko Padiri Thomas Nahimana ari aho agomba kuba : muri iki gihe, kwigisha umunyarwanda Ivanjiri utabanje kumukiza ingoma y’igitugu imaze kunogonora benshi , ni ugukina umukino w’umwanzi w’abantu b’Imana ! Nk’uko Mutagatifu Irenewo yabyigishaga , « La gloire de Dieu, c’est l’homme vivant ». Umuntu uriho atariho si we Imana ikeneye !  Icyo Imana ishaka ku mushumba w’ukuri si ugupfukama no guhakirizwa ku ngoma y’igitugu irenganya abakene ahubwo ni ukubajya imbere ukabereka uko bakwisuganya bagasubirana  ubwigenge bw’abana b’Imana . Icyo nicyo padiri Nahimana akora, rubanda irabibona kandi umunsi umwe izabimushimira !

Sinzi niba Tom Ndahiro abizi cyangwa niba ari ukwiraza inyanza : Gukora politiki ku mupadiri wabyiyemeje nta kibazo kirimo rwose, kuko politiki ari uburyo bwiza bwo kurengera inyungu rusange no kugaragaza urukundo ruhebuje ukunda mugenzi wawe, mu gihe ubabazwa n’akarengane kamugirirwa. Ibi ni nabyo Papa wacu FRANCIS aherutse gushimangira ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bo muri za kaminuza z’Abajesuites, ubwo yakanguriraga abakristu b’umutima mwiza kwinjira muri politiki batazuyaza. Koko rero iyo Politiki  ihariwe abajura n’abicanyi gusa nk’uko bimeze mu Rwanda, igihugu gicura imiborogo ingaruka mbi zikatugeraho twese !

Ibi rero Tom Ndahiro avuga bigaragaza ko kuri we, politiki ari ikintu kibi abapadiri nk’abantu bihayimana batagomba gukora! Mu myumvire ya Tom, Politiki=kubeshya, kurimanganya, ubucakura,kwigira inyaryenge, ibipindi, kugambanirana, n’ibindi….

Dore aha niho ikibazo giherereye! Kuba Tom ari umujyanama wa Perezida Kagame ni ukuvuga ko babyumva kimwe ! Politiki bazi ni : “ukwamamaza inyigisho z’ivangura, amacakubiri, urwango, ubugome, guharabikana, gusebanya no gucura ibinyoma. »

Ngira ngo murabyumva neza bavandimwe, ko u Rwanda rwakubititse bidasubirwaho niba ruyoborwa n’abantu bafite imyumvire iciriritse bene aka kageni! Ibi ni ibibazo mu bindi!

3. Tom Ndahiro arongera akaba umushinjabinyoma

 Aragira ati:

 » Padri NAHIMANA Thomas yakoze amahano akomeye harimo guhangana , gutuka no kwandagaza Abasenyeri. Ibyo akaba ari ibyaha bikomeye muri Kliziya Gatolika. Gusa rero, uko gutukana kwe n’uko guharabikana abikorana amayeri menshi agamije kwerekana ko Abayobozi be ari abanyamakosa ,nta jambo bagomba kumugiraho. »

Niko se Tom wogacwa we, ninde wakugize  umuvugizi wa Diocese ya Cyangugu? Ibi byaha se ushinja Padiri Thomas Nahimana Mgr Bimenyimana atazi, ataratangaza, ubikura he? Uraniyemerera ko wagerageje kubibaza Musenyeri Bimenyimana akagutuka ! None se urashaka iki ? FPR yaba iri hafi kuguha ubuyobozi bwa Diocese ya Cyangugu, wenda ukaba warabimenye mu ihererekanya bubasha? Ibi byaha uhimba ukabigereka kuri padiri wacu biteganywa n’ayahe mategeko y’u Rwanda cyangwa aya Kiliziya? Ariko mu Rwanda ho ni mukarwa kigenga da,  byose birashoboka ni ikoranabuhanga ryo gutekinika Inkotanyi zifitemo uburambe !

4. Tom Ndahiro arongera akagira ati:

« Uretse Musenyeri we Yohani Damaseni BIMENYIMANA, undi muntu ubifitiye ububasha n’ubushobozi ushobora gukurikirana imibereho n’imyifatire ya Padri Thomas NAHIMANA, akagira uruhare kumufarira ibihano ni Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE nka Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, akaba na Prezida wa komisiyo ishinzwe Abapadiri muri iyo Nama.”

Ntawihuta nk’uwayobye. Ububasha ushaka gutsindagira Musenyeri Smaragde ntabwo afite, kurayo amaso ! Ariko ubundi ni nde wakugiriye inama yo kwiha amenyo y’abasetsi bigeze ahangaha ? Ese ubundi ibihano wifuza ko baha padiri Thomas Nahimana ni ibihe ? Ni ukumufunga? Ni ukumuca agatwe?….. Padiri Thomas Nahimana ni umunyarwanda wigenga, ibyo akora arabizi kukurusha; kuva mu ntangiriro yakomeje kuvuga ko azi neza amategeko amugenga, kugeza ubu nta kimenyetso kiratwemeza ko atayazi koko ! Ndibwira ko na Musenyeri Bimenyimana ndetse na Mbonyintege bayazi kukurusha. Kura ibyo aho rero.

Gusa hari aho wowe  Tom Ndahiro wandangije cyane, kuko watubwiye ukuri kose! Wagize uti: »Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE azi cyane Padri Thomas, amabwa ye n’amafuti ye nk’umuntu wamwigishije akamubera n’Umuyobozi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Musenyeri Simaragde aramutse avuze Padri Thomas NAHIMANA, ibyo yamuvugaho ntawabijyaho impaka,nta n’uwabishidikanyaho kuko burya abayobozi babika amabanga menshi. »

Biragaragara ko wumva Seminari nka FPR ! Ukwibeshya kwawe ni aho gushora imizi wo kanyagwa we! Iyo muri FPR muzi umuntu w’umunyamafuti menshi, dore ko aribo buzuye mu butegetsi (abicanyi, ibisambo…) muramureka agashingwa imirimo ikomeye mu gihugu mugamije kuzabiheraho mukamwangiza, igihe muzaba mutakimukeneye ! Ba mutimamuke wo mu rutiba barabe bumva bityo batangire bakuremo akabo karenge inzira zikigendwa!

Kereka niba wazinduwe no kutwereka ko Mgr Smaragde yari umurezi mubi cyane utagize icyo ashoboye, naho ubundi mu iseminari ntibarebera  umufaratiri ufite amabwa n’amafuti  menshi ngo bamureke ahabwe ubupadiri ! Baramusezerera akitahira atushije ikivi !

Niba Smaragde Mbonyintege yararetse Fratri Thomas Nahimana agahabwa ubupadiri, ntiyabitewe n’impuhwe yari amufitiye ,  bityo ngo amuhishire mu « mafuti n’amabwa menshi » ! Aha rwose uragaciye ! Padiri Thomas yabaye padiri kuko abarezi be (si Smaragde wenyine !!!) bamushimaga ubwenge, ubutungane n’uburere(Règle des 3 S). Izo nizo nkingi 3 baheraho barera umupadiri wa Kiliziya gatolika !  Aho guheranwa n’amatiku adafite shinge, abo mu Gatsiko mukwiye kwishakamo  impamvu zitera Padiri Thomas  guhaguruka akabamagana ashize amanga mwebwe b’ « abanyamafuti n’amabwa menshi », muhohotera imfubyi n’umupfakazi, mukarenganya umukene mumwambura utwe !

Witera Musenyeri Smaragde urubwa ngo ntazi kurera, ikibazo si aho kiri : nimujugunye ikiboko, murandure ingoma y’akarengane, padiri Thomas Nahimana nta kibazo azabatera.

5. Tom nanone ati:

« Ikibazo cya Padiri Thomas Nahimana na Leprophete.fr ye cyarenze imipaka , ubu ntikikireba Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu gusa kuko ibyo akora bigamije gusenya u Rwanda rwose n’abanyarwanda. » 

Ntagushidikanya aha Tom yaduciriye amarenga, ko leta y’Abidishyi yatangiye guha agaciro gakomeye gahunda padiri Thomas Nahimana yihaye yo gufatanya n’Abanyarwanda babyiyemeje bakayisezerera mu gihe kitarenze amezi makumayabiri n’ane ! (Hasigaye 19 gusa !) Birerekana ko gahunda zose zitangazwa n’Ishyaka Ishema rya padiri Thomas Nahimana na bagenzi be( Nko gushinga Radiyo yumvikanira mu rwanda ),  Leta ya Kagame itakizibonamo imikino. Yarangije kumenya ko hari Abanyarwanda batari bake batangiye kuzemera, kuzishyigikira  no kuzibonamo . Ishyari riri gusya abagize Agatsiko.  Ndahamya ko Herodi agiye kuva hasi ngo ahige bukware Padiri Thomas Nahimana! Ariko baribeshya, Padiri Thomas ni IMPANO IDASANZWE twahawe n’ijuru muri iki gihe gikomereye Abanyarwanda. Nka ka gati kateretwe n’Imana, ntacyo muzamutwara. Iryo terabwoba rya Tom Ndahiro narijyane kuri bene wabo !

Umwanzuro

Abanyarwanda tumaze guhumuka, tuzi gutandukanya neza icyatsi n’ururo. Twasabaga Tom Ndahiro kuzatubwira ijambo ku ijambo aho Padiri Thomas Nahimana abeshya, iyo yamagana akarengane kagirirwa rubanda muri rusange, n’Abahutu ku buryo bw’umwihariko. Ikinyoma kiri he iyo yamagana ivangura rikorerwa Abanyeshuri b’Abahutu bimwe buruse, imfashyanyo n’inguzanyo? Abeshya he iyo agaragaza ko irondakoko rivuza ubuhuha mu kazi, mu gisilikari, mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu …? Aba abeshye he iyo yerekanye ko inzego zose zifata ibyemezo mu gihugu ziri mu maboko y’agaco k’abantu bake, b’abasilikari baturutse Uganda….Ngaho twereke ikinyoma cya Padiri tukibone ! Akarengane yamagana natwe tubona karenze urugero muri iki gihugu !  Ibi byo kudutwara mu kigare batuyobora buhumyi(humiriza nkuyobore), twabishingutsemo kera cyane, abitwa abayobozi bacu nibo batabibona ngo kubera ko Abamene bazi ubwenge bwinshi cyane, naho twebwe abaturage ngo tukaba turi ba Mugo twese uko tungana ! Nyamara uburikera FPR izasigara ku ruhu nk’ikirondwe , inka yarariwe kera !

Tom Ndahiro n’abameze nkawe, turabafata nk’ijwi ry’Agatsiko kamaze kubona ko hari umuntu wavumbuye amanyanga yose gakorera abanyarwanda. Nta bapfira gushira. N’iyo padiri Thomas Nahimana yagira icyo aba none cyangwa ejo (Imana imwongerere imigisha n’ukurindwa), hazavumbuka abandi ba padiri Thomas barenga 100 kandi bo  ntimuzabakira niba mutaretse « amafuti n’ayo mabwa » mwirirwamo ngo murayobora igihugu ari ukukiyobya gusa.

 Banyarwanda, banyarwandakazi,  nimukanguke, igihe cyo kwibohoza  ni iki….

Ruberanziza Paul

Kigali-Rwanda.

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :