Thom Ndahiro ngo : Kuki padiri Thomas Nahimana na Leprophete.fr byikoma Musenyeri Smaragde Mbonyintege ?

Par:Rushyashya.net

Ntawaduhanurira akatubwira icyo inkuru nk’iyi n’izindi zimaze iminsi zihita kuri uyu muzindaro w’ Umuvugizi w’Agatsiko Tom Ndahiro, zishatse gusobanura ?

Ese Rushyashya.net yahindutse ijwi rya Musenyeri Smaragde ?

Ese Rushyashya.net niyo JWI rya Paruwasi ya Muyange  ikaba yaranashinzwe gukurikirana ibyaha (bitabaho!) bya Padiri Thomas Musenyeri Bimenyimana yananiwe gukurikirana ?

Ese  Tom Ndahiro abonye amaze kuroha Perezida Kagame none arifuza guhinduka  UMUJYANAMA w’Abasenyeri ba Kiliziya gatolika ? Nta nkumi yigaya koko !

Hambere aha bajyaga bavuga ngo Inyenzi zigira amayeri menshi : Ubanza iyo mvugo ikigana akariho ! Ikibazo gusa  ni uko twese dusigaye tuzi kuyatahura !

Ngaho  nawe isomere iyo nkuru y’Urukozasoni . Nihagira ushaka kuyisubiza, arisanga !

Padri Thomas NAHIMANA uvuka muri Diyosezi Cyangugu,Intara y’Uburengerazuba ,Akarere ka Rusizi,Umurenge wa Nzahaha ubu usigaye yibera mu gihugu cy’u Bufaransa agiye gusiga umugani kuri iyi si ya Rurema .

Uwo mupadiri , aho kugira ngo yigishe Ivanjili,yigishe ubumwe n’ubwiyunge kimwe na bagenzi be ,ubu we yahisemo gukora politiki ku mugaragaro,ashinga ishyaka rya politiki ,yiyemeza kwamamaza inyigisho z’ivangura, amacakubiri, urwango, ubugome, guharabikana, gusebanya no gucura ibinyoma.

Padri NAHIMANA Thomas yakoze amahano akomeye harimo guhangana ,gutuka no kwandagaza Abasenyeri.Ibyo akaba ari ibyaha bikomeye muri Kliziya Gatolika.Gusa rero,uko gutukana kwe n’uko guharabikana abikorana amayeri menshi agamije kwerekana ko Abayobozi be ari abanyamakosa ,nta jambo bagomba kumugiraho.

Nyuma yo kugira Musenyeri we Yohani Damaseni BIMENYIMANA uburimiro ,yewe ndetse akamutera n’ubwoba ku buryo iyo umunyamakuru amubajije ku kibazo cya Padri Thomas Nahimana na leprophete.fr ahita agira uburakari n’umujinya,ubu Padri Thomas Nahimana yadukiriye Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE,umwepisikopi wa Kabgayi akaba na Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Kuba Padri Thomas NAHIMANA na leprophete.fr ye baravuze kuri Musenyeri BIMENYIMANA, ubu bakaba bibasiye Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE bisobanura iki ? Padri Thomas NAHIMANA azi neza ko yakoze amahano n’amakosa akomeye cyane muri Kliziya kandi nawe azi neza ko byanze bikunze azayahanirwa .

Uretse Musenyeri we Yohani Damaseni BIMENYIMANA, undi muntu ubifitiye ububasha n’ubushobozi ushobora gukurikirana imibereho n’imyifatire ya Padri Thomas NAHIMANA, akagira uruhare kumufarira ibihano ni Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE nka Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, akaba na Prezida wa komisiyo ishinzwe Abapadiri muri iyo Nama.

Byakunze kuvugwa kandi bifitiwe gihamya ko padri Thomas yahunze asahuye paruwasi ya Muyange yari ashinzwe,atunze umugore ku mugaragaro kandi yishoye muri politiki igamije gutanya Abanyarwanda .Kugira ngo Padri Thomas ahishe ibyo byaha bye yiyemeje na we kubisiga abandi ababeshyera abashyiraho n’iterabwoba ryo kuva mu mwanya barimo.

Ni muri urwo rwego adasiba kwandika kuri Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE amuhimbira ibyaha atagira ,icyiza cyose akoze akagihinduramo ikibi.Iyo padri Thomas NAHIMANA yandika cyangwa avuga Musenyeri Simaragde yerekana ko ari umunyamakosa ,yitwara nabi ,ayobora nabi ko nta jambo akwiye kugira kuko nawe kuzuza inshingano ze byamunaniye,ko ahubwo ROMA yari ikwiye kumukuraho,aba ashaka kwirengera,ko yakora ibyo yishakiye kuko uwagombye kugira icyo amubaza yateshutse ku nshingano ze kumurusha.

Uko kwanduza Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE, Padri Thomas abigira nkana agamije kumurangaza no kumutesha umutwe cyangwa se kumushyiraho iterabwoba.Ubundi mu Basenyeri Padri Thomas atinya, uwa mbere atinya ni Musenyeri Simaragde .Aho umuntu yakwibaza impamvu.

Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE azi cyane Padri Thomas, amabwa ye n’amafuti ye nk’umuntu wamwigishije akamubera n’Umuyobozi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.Musenyeri Simaragde aramutse avuze Padri Thomas NAHIMANA, ibyo yamuvugaho ntawabijyaho impaka,nta n’uwabishidikanyaho kuko burya abayobozi babika amabanga menshi.

Ikindi gitera Padri Thomas NAHIMANA ubwoba ari nacyo kinakomeye ni uko ikibazo cya Padri Thomas Nahimana na leprophete .fr ye cyarenze imipaka,  ubu ntikikireba Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu gusa kuko ibyo akora bigamije gusenya u Rwanda rwose n’abanyarwanda. Padri Thomas NAHIMANA rero aratinya ko umunsi umwe Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE nka prezida w’Inama y’Abepiskopi ikibazo cye azagishyura ku murongo w’ibyigwa mu Nama y’Abasenyeri cyangwa muri Komisiyo ishinzwe Abapadri , imyanzuro ivuyemo igatangazwa ku mugaragaro maze aka Thomas kagashoboka.

Inama twagira Musenyeri Simaragde ni ukudacika intege. Ibyaha by’ibihimbano Padri Thomas ahora amutsindagiraho ntibigomba kumutitiza ngo areke gutanga umusanzu we mu kugarura mu murongo cyangwa gufatira ibihano uwo mupadiri watannye bikaba byaramwivangiyeho .Ikibazo cya padri Thomas NAHIMANA mbere na mbere si ikibazo cya politiki nahubwo ni ikibazo kireba imibereho,imyifatire n’uburyo umurimo w ‘ubupadiri ukorwa .Musenyeri Simaragde MBONYINTEGE ntazacike intege,icyo kibazo na cyo azagikemure,ibyo yakemuye ni byinshi.Nagire inama Musenyeri mugenzi we Yohani Damaseni kugira ngo areke kujya arakarira abanyamakuru igihe bamubajije ku kibazo cya leprophete.fr na Padri Thomas,kubuka inabi no kibikoma kuko ikibazo cy’ingengabitekerezo atari icyo gukinisha. Abanyarwanda baba bakeneye amakuru.

Umwanditsi wacu

Source:

HYPERLINK « http://rushyashya.net/amakuru/mu-rwanda/kuki-padiri-thomas-nahimana-na-le.html »http://rushyashya.net/amakuru/mu-rwanda/kuki-padiri-thomas-nahimana-na-le.html

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :