Mu gihe Abana b’Abatutsi bafashwa na Leta kwiga nta nkomyi, dore urwo abana b’Abahutu bapfuye !

Parution: Wednesday 26 June 2013, 12:26

Par:Igihe.com

Mu gihe abana b’Abatutsi bose (n’abaswa rurindi) biga segonderi na Kaminuza kandi bakarihirwa na Leta, (kereka udashaka kwiga), abana b’Abahutu bo (n’abahanga ) leta y’Agatsiko yafashe ICYEMEZO cyo kubegeza  ku ruhande  ku mugaragaro: nta buruse, nta mfashanyo, nta nguzanyo ! Aba benegihugu bazaba abande koko ?

Iri vanguramoko Agatsiko kubakiyeho politiki yako  riteye ubute ! Aba bantu bibwira  ko u Rwanda  ari urw’Abatutsi bonyine ?

Igisubizo cy’akarengane nk’aka gatambukije ubukana ako ku ngoma ya cyami , nta handi cyaturuka uretse muri Revolisiyo izakuraho ingoma    yubakiye ku ivangura rishingiye ku moko igashyiraho ubutegetsi abenegihugu bose bibonamo .

Igihe kirageze ngo uru rubyiruko ruvangurwa rumenye neza ko ibintu bishobora guhinduka mu buryo bwihuse , ruramutse rwiyemeje kubigiramo uruhare.

Ngaho nawe isomere iyi nkuru y’igihe.com hanyuma witegereze n’ifoto y’aba bana b’Abahutu bagiye kwicwa n’agahinda :

Abanyeshuri baratakambira Leta n’amabanki ngo bafashwe kubona inguzanyo. Inkuru yaOlivier Rubibi.

Abanyeshuri bo muri za Kaminuza zitandukanye bakomeje gutakambira Leta ngo ibafashe baganire n’amabanki yemere gutanga inguzanyo babone uburyo bwo gukomeza amasomo yabo muri za Kaminuza za Leta.

Nyuma y’igabanywa ry’amafaranga yahabwaga abanyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza ya Leta, ubu abari mu byiciro basabwa kwiyishyurira amafaranga, bakomeje kubunza imitima bibaza uko bizagenda Leta niramuka itabafashije ngo babone inguzanyo zo kwiga .

Abanyeshuri baganiriye na IGIHE batangaje ko iki cyemezo cyaje gitunguranye ku buryo hagiye kujya higa umugabo hagasiba undi.

Bugingo Christophe n’umunyeshuri wiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda , aganira na IGIHE yadutangarije ko amaze kumenya neza icyiciro umuryango we ubarizwamo, ati “Gusa nibaza uko nabigenza icyemezo Leta yafashe iramutse igishyize mu bikorwa. Nta kindi uretse guhita ncikishiriza amashuri nkabanza nkashakisha amafaranga.”

Akomeza agira ati “Uretse ko nta kizere mfite ko nayo nayabona kuko nsabwa kubanza nkashaka amafaranga asaga miliyoni 2 kandi ntabwo aya mafaranga nazayabona byantwara igihe kinini. Gusa Leta idufashije abanyeshuri yafashaga ikadushakira inguzanyo muri Banki nibwo umuntu yakomeza amasomo ye.”

Bugingo asaba Leta n’amabanki kuba habaho imikoranire, bagafasha abanyeshuri kubona amafaranga y’inguzanyo, akazishyirwa nyuma amasomo arangiye.

Amri Sikubwabo nawe ni umunyeshuri mu ishuri ry’imari n’icungamuutungo SFB, avuga ko nawe yamaze kumenya ko ari mu kiciro cya Kane ati “ Amahirwe yanjye yo kwiga yararangiye kereka Leta niramuka yisubiyeho nkuko yabigenje mu mwaka 2010, cyangwa igashaka ahandi hantu ikura amafaranga twasoza amasomo yacu tukishyura amafaranga y’abandi.

Abanyeshuri bagera kuri 18 twaganiriye bavuga ko umubare w’abanyarwanda babasha kwirihira kaminuza ari bake cyane, ko Leta yashaka ubundi buryo ibagoboka.

Nubwo aba banyeshuri bavuga ko amahirwe asigaye ari ayo kubona banki zabaha inguza ibi ngo ntabwo bishoboka nkuko umuyobozi w’ikigega cy’ingwate BDF Innocent Buhindi yabitangarije IGIHE.

Buhindi Innocent yatangiye avuga ko muri gahunda ya BDF igamije gufasha ba rwiyemezamirimo ati “ Ubwo urumva ko umunyeshuri atarimo. Ikigo cyashyiriweho gufasha imishinga mito n’iciriritse, mu gihe umunyeshuri aba ashaka inguzanyo yo kwishyura amasomo, ati biratandukanye na gahunda ya BDF.”

Nkuko Innocent yakomeje avuga ko mu nshingano zabo ari ugufasha abantu bihangira imirimo kugira ngo umuntu ufite ubushake bwo gukora yiteze imbere ndetse ateze imbere n’abandi.

Kuguriza abanyeshuri ngo biva mu rwego rw’ubukungu bikinjira mu buzima busanzwe. Ati “ Ese umwana aramutse arangije kwiga akabura amafaranga wamufunga ?”

Buhindi yakomeje agira inama ababyeyi ko batangira guteganyiriza abana babo mbere yo kubyara, kuko nta banki yakwishingira kuguha amafaranga yo kwishyura amafaranga y’ishuri ati “ Ni nko kuguha amafaranga ngo ujye kugura icyo kurya.”

Innocent yakomeje avuga ko mu Rwanda byashoboka guverinoma y’u Rwanda ihaye amabanki ingwate kandi ikayiha ingwate y’igihe kinini.

Ubwo IGIHE twagerageje kuvugana n’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi, REB, ari narwo rufite mu nshingano gutanga inguzanyo ya buruse, ntibaboneka.

Kugabanya amafaranga yatangwaga ku mashuri makuru na Kaminuza bya Leta, birareba abantu bari mu byiciro bitatu bya Nyuma aribyo Abakene, abakene bifashije,abakungu jumba n’abakire.

Aho inkuru yaturutse :

HYPERLINK « http://igihe.com/amakuru/article/abanyeshuri-baratakambira-leta-n »http://igihe.com/amakuru/article/abanyeshuri-baratakambira-leta-n

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :