Igipindi cya RDI na PDP gisize irihe somo?!

Ku kibuga cy’indege i Bruseli: « Urumve shami nashibutse, iki kivi ni cyawe, ubu nguhariye kucyusa, mwana wanjye uzabe ingenzi Ihiii…! » Iso utagukunda akuraga ikivi cyamunaniye!

Muri uku kwezi kwa Kamena abanyarwanda benshi bari barahagaritse ihumeka bategereje ikizava mu bikorwa bya politiki byari bimaze iminsi biranze amakuru agezweho. Bimwe mu byavugwaga cyane hari mbere na mbere itahuka mu Rwanda ry’uwahoze ari Ministri w’intebe w’u Rwanda, Bwana Faustin Twagiramungu. Ikindi nanone cyavugwaga ni amakuru yerekeranye n’irangizwa ry’Ubuhunzi ku banyarwanda hirya no hino aho baherereye ku isi, icyo kikaba ari igikorwa cyateguwe na leta ya Kigali ibifashijwemo n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi. Muri ibi bikorwa byombi, haba ku ruhande rw’abahanganye na leta y’igitugu mu Rwanda (Itahuka rya Twagiramungu), haba ku ruhande rwa leta (gucyura impunzi) haragaragaramo icyita rusange (dénominateur commun) aricyo twakwita mu mvugo y’iki igihe ko ari « Ibipindi » gusa gusa! Si ku ruhande rwa leta, si ku ruhande rw’abayirwanya, bose bagaragaza mu byo bakora cyangwa bateganya ko nabo ubwabo baba batabyemera, kandi ko batizera ko ibyo biteganyijwe bishoboboka uretse ibi byo gukomeza kurindagiza rubanda muri politiki ikojeje isoni!

Ku ruhande rwa Twagiramungu n’abasangirangendo be, hari ikintu gitangaje, ubona ari nko gukinisha abanyarwanda, ibyo ubundi bitagombye umunyapolitiki wiyita ko ari inararibonye. Reka dusubize amaso inyuma gato twibukiranye ibyerekeranye n’ikiyaga Twagiramungu yakwije ngo ngaha agiye gukora politiki imbere mu gihugu: Hari ku bunani, ni ukuvuga ku ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, ubwo Twwagiramungu yafataga ijambo ku mugaragaro yifuriza abanyarwanda umwaka mushya, we yabonaga nk’umwaka wo kwibohora ingoma y’igitugu iri mu Rwanda. Twagiramungu yaboneyeho kumenyasha abanyarwanda ko igihe cyo gukorera politiki kuri telekomande kirangiye, ko ubu ari ukujya aho abanyarwanda bari ku ngoyi baherereye, ni ukuvuga mu gihugu imbere. Ijambo rya Twagiramungu ryabaye nk’iriha abanyarwanda icyizere, kuko benshi bagize bati ubwo Rukokoma ahagurutse mwitegure ibizakurikiraho!!! Nyuma y’ijambo rya Twagiramungu, abayoboye amashyaka arwanya igitugu baramwunganiye. Bose batangaza imigabo n’imigambi muri uyu mwaka wa 2013, ndetse bidatinze uyoboye ishyaka PDP ariwe Karangwa Semushi nawe atangaza ko nta kundi byagenda, ko gutaha mu Rwanda ariho hari urufunguzo rw’inkundura yo kurwanya igitugu, ndetse hashize iminsi uyu Karangwa yifatanya na Twagiramungu, bombi bahuriza hamwe ajenda, batangaza ku mugaragaro ko bitarenze ukwezi kwa gatandatu bazaba bari i Kigali bahanganye na FPR!

Muri aba bose bijeje rubanda ibitangaza, uwashoboye kugera ku ntego nk’uko biboneka muri iki gihe, ni Karangwa Semushi wenyine, kuko kuwa gatanu w’igishize tariki ya 21 Kamena 2013 yuriye indege agana i Kigali, igisigaye kikaba kumenya niba koko ibyo yasezeranye gukora azabishobora, cyane cyane ko kugeza n’uyu munota uretse kumva ko yuriye indege, ugukandagiza ikirenge kwe mu Rwanda nta n’ubwo itangazamakuru ryabyitayeho na gato. Birashoboka ko icyateye kutita ku rugendo rwa Karangwa Semushi byaturutse ku bw’uko uw’imena wari witezwe ariwe Faustin Twagiramungu we atashoboye kugera ku ntego.

Uwo bakunze kwita Rukokoma akaba yaratangarije isi ko atashoboye gukora urugendo rwe nk’uko byari biteganyijwe. Ikibazo aha si uko umuntu yagira impamvu zimubuza gukora icyo yari yariyemeje, igitangaje ahubwo ni impamvu zaba zarabujije Twagiramungu gukora igikorwa yari amaze iminsi yamamaza mu binyamakuru binyuranye byo ku isi. Abanyarwanda barumiwe bumvise ko impamvu yonyine yabujije Twagiramungu kujya mu Rwanda ari uko yimwe visa na ambassade y’ U Rwanda!!!

Reka ibi tubyibazeho: Twagiramungu ajya gutangaza no gukangurira abanyapolitiki bose kujya gukorera mu Rwanda, yari ayobewe ko ibyo bidashobora gushimisha na gato leta arwanya? None se niba yarateganyaga kujya mu gihugu ariko abanje kunamira leta arwanya ngo imuhe visa yo kujyayo, yaba yarumvaga iyo leta yari kuyimuha koko? None se ko ku muntu wese ureba kure abona ko iyo visa leta itari kuyimuha, Twagiramungu hari indi scenario yateganyaga nk’umunyapolitiki yo kunyuramo kugira ngo agere ku ntego yari yariyemeje? Ikiboneka ni uko niba Twagiramungu yari ategereje gusa ko leta arwanya imuha visa yo kujya kuyikanda kandi akemeza ko azajyayo byanze bikunze, ni uko Twagiramungu yaba koko ari umunyapolitiki udashishoza, cyanga se ibyo yavugaga bikaba byari igipindi  nawe ubwe atemeraga ko gishobora kujya mu ngiro!

Muri rusange ku banyarwanda basigaye, Twagiramungu amaze gutangaza ko agiye i Kigali, nta wigeze ata gihe atekereza ko hagomba visa ya Ambassade, kuko benshi bibwiye ko niba ibyo avuga aribyo koko, ko iyo visa ubwo ayicaranye. Ibyo nibyo byatumye benshi batekereza ku nzira ebyiri Twagiramungu yaba yaranyuzemo kugira ngo yumvikanishe ko nta kundi byamera ko azaba ari mu gihgu mu kwezi kwa gatandatu. Bamwe batekereje ko Twagiramungu yaba yaragiranye imishyikirano ikomeye n’ibihugu by’ibihangange bihatse leta ya Kigali, bityo hakabaho amasezerano ko iyo leta yemera ouverture politique. Abantu bakumva batyo ko Twagiramungu yaba yarahawe uburenganzira bwo kujya mu Rwanda leta ya Kagame ishyizweho igitutu n’amahanga. Hari n’abatekereje ko Twagiramungu agiye mu Rwanda ku bwumvikane na FPR, cyane cyane ko icyama cyashakaga kwerekana ko nta mpamvu impunzi zigifite zo kuba hanze, bityo itahuka rya Twagiramungu rigahurirana n’ikemurwa ry’ikibazo cy’impunzi. Muri izo scenarios politiques abantu batekerejeho, bikaba bigaragaye ko atariyo mabanga Twagiramungu yari aryamyeho, ahubwo ko yagiye gusaba visa nk’umuturage, muri rusange bikaba ari ikimwaro kirekire ku muntu w’umunyapolitiki wiyita ko ari inararibonye!

Isomo abantu bakwiye gukura muri ibi ni irihe?

Nta rindi ni uko mu gihe abanyapolitiki hanze aha batangaje ibyemezo byo kwirarira bamwe bita ibipindi, abantu baba bakwiye gushishoza ntibakurikire buhumyi. Politiki y’ibipindi tuzi aho yatugejeje, aho bamwe mu banyapolitiki bashinze amashyaka mu myaka ya za 90 baje batera icyokere kivanze n’urugomo, bemeza abantu ko babazaniye ibitangaza, ngo bapfa gusa kubafasha gusenya systeme yabarengeraga! Abantu mbere yo gusubiza icyizere umuntu nka Twagiramungu baba bakwiye kubanza kumubaza niba impundu yavugaga zizavuga Habyarimana avuyeho zaravuze koko! None ngo arasaba abanyapolitiki kujya gukorera mu Rwanda basabye visa leta y’igitugu bashaka kurwanya! Izo visa zizatangwa dutangare! N’abazibonye tuzi aho baherereye, utazi mabuso za FPR arazibarirwa! Ibi kandi bibaye kuri Twagiramungu bikwiye gutera abanyapolitiki gufata umwanzuro wo kuzibukira ikintu cyose cyasa n’imishyikirano y’ubwumvikane na FPR kuko ntayo izigera ibaho. Abanyapolitiki nibashake izindi nzira bereka abanyarwanda zo gusubiza igihugu ituze, ariko izo gusaba visa ngo utashye i Kigali ibyo ntibizigera bishoboka na rimwe. Keretse nanone nihabaho ko FPR ikora agatendo ko kubyacyura ku ngufu nk’uko ihora ibigenza, ariko utashye muri ubwo buryo ntazabeshya abantu ko azashobora gukorera politiki imbere mu gihugu!

La Rédaction, Le Mediateur.

Aho inkuru yaturutse :  HYPERLINK « http://murengerantwari.unblog.fr/2013/06/24/igipindi-cya-rdi-na-pdp-gisize-irihe-somo/ » http://murengerantwari.unblog.fr/2013/06/24/igipindi-cya-rdi-na-pdp-gisize-irihe-somo/

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :