IMITWE YA PADRI Thomas NAHIMANA :NGO ARASHAKA GUSHINGA RADIO ! Par:Rushyashya

Nyuma y’aho Thomas Nahimana ashatse gukusanya miliyoni y’amadorari(1.000.000 USD) akabura n’umuhereza n’urupfusha kuko yasize asahuye Paruwasi ya Muyange ,Musenyeri ahatwa ibibazo n”Abakristu ku mitungo y’amashyirahamwe yayo yari yifunze kugeza ubwo amwishyuriye kugira ngo icyo gisebo kive kuri Kliziya,ubu noneho ari gushaka ibihumbi ijana na makumyabiri by’amadorari (120.000usd)ngo ashinge radiyo.

Mu gushaka gukusanya utwo dufaranga yimirira ,ari kwitwaza ko mu Rwanda nta radiyo zigenga zihari,ngo hari radiyo Rwanda gusa .Ntazi ko amaradiyo yigenga mu Rwanda ubu ari icyarumbutse.Na ko arabizi ,ari kubyirengagiza nkana kugirango yibonere udufaranga yishyirira ku mufuka .Ubu mu Rwanda dufite amaradiyo arenga arindwi yigenga kandi aha ijambo abaturage bakinigura.Thomas avuga ko mu Rwanda hari radiyo Rwanda gusa ,ntazi ko byibura hari na radiyo Mariya ya Kliziya Gatolika,Cyangwa kuko atakiri padri,ibya Kliziya nta kintu bikimubwira !

Nahimana Thomas ngo arashaka radiyo igera ku banyarwanada bose !Mbega umugabo wikirigita agaseka !Ntazi ko Abanyarwanda bamuciye amazi !usibye ko ari kurota izuba riva,iyo radiyo ye nta muntu uzayumva nk’uko na we nta muntu umwumva .Ubwo tuvuga ko abandi bari gukina politiki,ubu Thomas we ari kuyitobatoba kuko umurimo yatorewe wo kwamamaza Ivangili wamunaniye ,agahitamo komongana ngo aravugira abanyarwanda !Ubu gukorana n’abandi banyapolitiki ndetse n’ibindi binyamakuru biri hanze byaramunaniye none ahisemo gushukashuka abantu ngo bamuhe udufaranga yibonere imibereho.Umuntu yaravuze ngo “Rubanda” rurashukika !’’Koko abaturage barashukika !Dore abategetsi bo ku ngoma ya Habyarimana bashutse abaturage bakora genocide none Thomas NAHIMANA nawe atangiye kubashuka ngo bamuhe udufaranga abavugire kandi na we adashinga !

NAHIMANA Thomas yirirwa aririmba demokarasi no kurwanya ubujura nyamara ni we rwikusanyirizaho imirimo n’umujura wa mbere .Nguwo umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Politiki !Nguwo umwanditsi Mukuru w’urubuga leprophete.fr !Nguwo umuyobozi Mukuru wa radiyo ashaka gushinga !Nguwo umucungamutungo w’ishyaka , ikinyamakuru na Radiyo !Reka tubitege amaso turebe aho NAHIMANA Thomas wacanganyikiwe ,akaba akiyita padri kandi yarataye umurongo azageza impumyi zimuri inyuma .Icyakora icyo tuzi nta mpumyi irandata indi.

Banyarwanda mushishoza,ntihakagire ubarya utwanyu ngo arashaka radiyo zibavugira,uruvugiro rurahari, kereka abashaka gusenya kandi abo ntibazabishobora .Radiyo zararumbutse muri uru Rwanda ,ufite ibitekerezo nabitange kuri radiyo Rwanda,radiyo Flash,Radiyo 10,Radiyo Isango star n’ayandi…. Yewe ndetse na za BBC Gahuzamiryango n’ijwi rya Amerika birahari,byunganira ayo maradiyo.Imitwe ya Padri Thomas iramupfubanye,nashakire ahandi !Wenda abafitiye ishyari u Rwanda kubera ibyiza twagezeho bazayamuha ariko nta munyarwanda muzima uzamuha na rumwe !

Umwanditsi wacu

HYPERLINK « http://rushyashya.net/amakuru/mu-mahanga/imitwe-ya-padri-thomas-nahimana-38.html » Aho inkuru iturutse : http://rushyashya.net/amakuru/mu-mahanga/imitwe-ya-padri-thomas-nahimana-38.html

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :