Ibibi bisekerwa nk’ibyiza : no mu bihayimana hari irondakoko ! par JD MUSEMAKWERI

Intangiriro

 Intangiririro yo kurwanya ibintu bibi nk’irondakoko ni ukubiganiraho. Kubizinzika ni nko guhingira ku rwiri. Mbere ya byose, tubanze twibutse ko ari ishyano, ko rwose ari akaga gakomeye, kubona umuntu yiga, akaminuza, agahabwa inshingano yo gukorera Abanyarwanda bose mu mirimo ashinzwe ; ariko ugasanga araronda akoko. Birushaho kuba umwaku iyo ari umuntu wihaye Imana mu idini iryo ari ryo ryose. Impamvu ni uko aba abuze urukundo, kandi urukundo ari ryo tegeko riruta ayandi. Bityo rero no kubura urukundo akaba ari cyo cyaha kiruta ibindi. Ikibabaje ni uko hari ibimenyetso byinshi byatuma umuntu ahamya, nta bwoba afite bwo kwibeshya, ko irondakoko ryamunze benshi mu bihayimana bo mu matorero no mu madini yose yo mu Rwanda. Iyi nyandiko iribanda kuri kiliziya gatolika gusa kubera ko ariho nsengera, abo mu yandi matorero n’andi madini nabo bazatubwire uko babona ibintu byifashe iwabo.

 I. Irondakoko no mu masengesho ?

 Ejobundi le 08/06/2013 i Buruseli habereye misa yayobowe na Musenyeri Vénuste Linguyeneza akikijwe n’abandi bapadiri babiri. Yari iyo kwibuka no gusabira umwana w’imyaka 8 witwa Richard Sheja wiciwe i Gakurazo hamwe n’undi musore witwa Stanislas wakomokaga i Byumba, n’abepiskopi 3, abapadiri 9 n’umufurere 1, Furere Nsinga Jean Baptiste wari umukuru w’Abayozefiti. Iryo shyano ryabereye i Gakurazo taliki 05/06/1994. Abantu benshi bashoboye kumva iyo misa kuri radiyo Ijwi rya Rubanda kuko yayitambutsaga mu gihe nyine yahoze iba (en direct).

Iyo misa yahuriranye na Noveni (amasengesho y’iminsi 9) yariho ibera kuri radiyo Ijwi rya Rubanda iyobowe na padiri Thomas Nahimana. Nayo yari iyo gusabira ziriya nzirakarengane tumaze kuvuga mu kanya. Mu rwego rw’iyo noveni, Siméon Musengimana washinze kandi akaba ayobora radiyo Ijwi rya Rubanda, yasabye Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umwepiskopi wa Kabgayi akaba n’umukuru w’inama nkuru y’abepiskopi gatolika bo mu Rwanda, kubavugira agasengesho. Musenyeri Smaragde yamuteye utwatsi ngo ntavanga “amasengesho na politiki”. Mu mwanya w’isengesho rya Musenyeri Smaragde, Siméon yashyizeho iryo Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, arkiyepiskopi wa Kigali, yavuze  asabira abaguye i Gakurazo.

 Reka twibaze : Umuhutu wasabwa gusabira Abatutsi bishwe n’Interahamwe, agasubiriza mu ruhame, kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo ngo ntavanga ukwemera na politiki, leta ya FPR ntiyarara imwishe ? Abantu benshi babonye irondakoko mu kunangira kwa Musenyeri Smaragde, ndetse padiri Thomas Nahimana na Siméon barabimugayira cyane. Benshi bati : “Kubera ko Zitukwamo nkuru, kandi abakuru mu baguye i Gakurazo bari abepiskopi 3 b’Abahutu, ni cyo cyatumye Musenyeri Smaragde yanga kubavugira agasengesho. Naho Musenyeri Tadeyo we ni umuhutu, ni cyo cyatumye atazuyaza kubasabira. Mu by’ukuri gusabira abishwe ni no gutunga urutoki ababishe. Musenyeri Smaragde ntashobora kwamagana abakoze ishyano i Gakurazo kuko ari bene wabo b’Abatutsi. Nyamara asabira abishwe n’Interahamwe kubera ko ari uburyo aba abonye bwo gutunga urutoki no gushinja Abahutu bose nk’uko FPR ibyifuza”. Ubwo buryo abantu babitekerezamo, ntawavuga ko ari ukuri 100 ku ijana, ariko nanone ntawavuga ko ari ibinyoma 100%.  

Jean de Dieu Musemakweli  

BIRACYAZA !

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :