Ese aho Musenyeri Bimenyimana ntiyaba ajijisha ku kibazo cya le prophete.fr na Padiri Thomas ?

Nyuma y’aho umunyamakuru Tom NDAHIRO asohoreye ku rubuga rwa Internet’’Umuvugizi wordpress.com’’inkuru igira iti’’Musenyeri Bimenyimana yafashe ibyemezo.Padiri Nahimana yarahagaritswe’’ natwe tukayitangiza mu kinyamakuru cyacu Rushyashya no—–twashatse gucukumbura kugira ngo tumenye imvo n’imvano y’iyo nkuru.

Tom Ndahiro yandika iyo nkuru yagendeye ku magambo Musenyeri Bimenyimana yavugiye mu nama y’Abapadiri ayobora yabaye ku wa 19 Mata 2013.Gusa twashatse gukurikirana kugira ngo tubone icyo cyemezo cyangwa iyo baruwa ariko kugeza n’ubu turacyashakisha.

Umunyamakuru w’Ikinyamakuru Rushyashya yagerageje kuvugana na Musenyeri Bimenyimana amubaza iby’icyo cyemezo cyangwa iyo baruwa amwuka inabi cyane,bidutera kwibaza ukuntu Musenyeri yakwitotomba mu kibazo gitanya Abanyarwanda n’amacakubiri kandi agakomeza guhisha amakuru.

Icyadutunguye cyane ni ukuntu twamusabye icyo cyemezo ngo tugitangarize abanyarwanda cyangwa se we agire icyo atangaza agahita atwamaganira kure atwiyama ngo Kiliziya tuzi ko Vatican ifite radiyo na televisiyo bikomeye cyane ku isi ,ndetse n’ibitangazamakuru birimo ‘’osservatore Romano’’isohoka buri munsi.

Ese ririya hunga ry’itangazamakuru rya Musenyeri Bimenyimana ryaba rihishe iki ?Ese aho si ukugirango akomeze ajijishe amabanga ye na le prophete.fr na Padri Thomas atajya ahagaragara.

Gusa rero iriya myifatire ya Musenyeri Bimenyimana iteye impungenge ku muntu w’umuyobozi nka we.Ubu Padri Thomas ntacyandika kuri Musenyeri Bimenyimana ahubwo ngo yaba yarafashe gahunda kumwamamaza amushyira mu Basenyeri bakora neza mu Rwanda kuko yamukingiye ikibaba.

Niba Musenyeri Bimenyimana atajijisha nahaguruke afatire ibihano le prophete.fr na Padri Thomas abarwanye inyuma.Nareke gukomeza kurebera mu gihe bakomeje kwandagaza mugenzi we n’umuyobozi Musenyeri Simaragde .

Nareke guterera agati mu ryinyo mu gihe le prophete.fr ikomeje gushaka kuryanisha abanyarwanda no gutesha agaciro inzego nkuru z’igihugu n’abayobozi bacyo.Kubaka igihugu no kukirwanirira ishyaka bireba buri munyarwanda .Kiriya cyemezo avuga ko yafatiye Padiri Thomas nagitangarize abakritsu ba Diyosezi ya cyangugu ,gitangarizwe kuri radiyo,television no mu binyamakuru nk’uko n’ibindi byose byagiye bitangazwa.Niba se itangazo ryo kuwa 01 Gicurasi 2011 ryamagana le prophete.fr ryaratangajwe ni kuki se niba koko kiriya cyemezo cyo guhagarika Padiri Thomas gusoma misa no gutanga andi masakramentu cyarafashwe ,ni kuki kitatangazwa ?Ese guhisha kiriya cyemezo ni nde ubifitemo inyungu ?

Ese Musenyeri Bimenyimana yaba yarafashe icyemezo atifuzako kimenyekana ?Ese niba kiriya cyemezo atifuza ko kimenyekana kuki ibyo yagiye akora mbere byose yabimenyekanishaga.Musenyeri Bimenyimana ashobora kuba ajijisha cyangwa afitanye ibanga na le prophete.fr nk’uko Tom Ndahiro yaherutse kubandikira kuko nta muntu ujya ku rugamba ngo yange ko abantu bamufasha !

Source : HYPERLINK « http://rushyashya.net/politiki/ese-aho-musenyeri-bimenyimana.html » http://rushyashya.net/politiki/ese-aho-musenyeri-bimenyimana.html

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :