Uko nabonye inama mpuzamahanga y i Brighton.

Parution: Saturday 15 June 2013, 13:38

Par:Padiri Thomas Nahimana

Manzi Aloys, umuyobozi wa UAP

Inama ya Brighton yateguwe n’Ishyirahamwe ryitwa  United Actions for Peace riyobowe na Manzi Aloys .  Yari yatumiwemo abahagarariye amashyaka ya politiki atavuga rumwe na Leta ya Kagame, amashyirahamwe adafite aho abogamiye, abantu ku giti cyabo ndetse na Ambassade y’ u Rwanda i London.

Burya koko hahamagarwa benshi hakitaba bake !

Nk’uko bimaze kuba umuco, abitwa ko bahagarariye u Rwanda mu mahanga bakora ibishoboka byose kugira ngo batagaragara  aho abanyarwanda bateraniye bavuga ibibazo nyirizina bireba igihugu . Ntabwo bagaragaye i Brighton kandi nta cyemeza ko iyo ambasade yohereza umuntu atari gutambutsa « message  » kandi ikagera ku benegihugu !

Ku ruhande rw’amashyaka atavuga rumwe na Leta nabyo ntibyari shyashya. Nk’uhagarariye  Ishema Party nari niteguye kuhasanga bagenzi banjye bahagarariye amashyaka anyuranye : tukaganira birambuye . Ntihaje benshi kubera impamvu zinyuranye. Gusa abari bahari bakoze umurimo wabo .

Nashimye ikiganiro kuri demokarasi n’imiyoborere myiza cyatanzwe na Kayumba Nyamwasa  hifashishijwe Skype n’impaka zagiherekeje. Icyakora natangajwe no kumva ko hari « abatangajwe » n’uko navuganye na Kayumba tudatongana cyangwa dushinjanya ibyaha ! Amateka kuyamenya birakwiye kandi biratunganye ariko ntacyo yaba amaze aramutse  nta kandi kamaro yagira uretse kuduheza mu bibi byahise . Njye numva ahubwo amateka y’u Rwanda  AGOMBA kudufasha gutegura ejo hazaza hatanga icyizere cyo kubana mu mahoro, ku bana bose b’u Rwanda . ICY’INGENZI : ni ugukuraho ingoma irenganya abenegihugu hagashyirwaho ubutegetsi bwubaka igihugu giha amahoro abatutsi, abatwa, abahutu n’abandi banyarwanda bahawe ubwenegihugu, kuko bose babwibonamo.

Ikiganiro ku byerekeye ubumwe n’ubwiyunge cya  Condo Gervais nacyo cyari  cyiza . Gervais ni umuntu w’inararibonye, uvuga atuje kandi ntatinye ko bamugisha impaka : uwo muco mwiza wo kwemera no kwakira neza impaka zubaka ( « debat contradictoire) nturacengera benshi mu banyapolitiki b’abanyarwanda !

Ikiganiro cyatanzwe  na  Sixbert Musangamfura ku butabera nacyo cyatwunguye byinshi dore ko yigeze kuba Maneko mukuru nyuma y’1994  ubu akaba abarizwa muri FDU Inkingi. 

Fdlr nayo ubwayo yohereje ubutumwa kuri email bwasomewe abari mu nama, twizeye ko butaha izaba ihagarariwe ikivugira. 

Nakunze ibitekerezo binyuranye byatanzwe na Jean Claude, umusore urangwa n’ikinyabupfura,  wagaragaraga nk’Intore ariko yemera ibyo ivuga ! Uko yarushagaho kwerekana ko u Rwanda ruyobowe na Kagame rwahindutse paradizo byatumaga abandi batinyuka gutobora bakavuga  Leta y’u Rwanda uko iri , n’uko iterambere ikangisha ari amazu yubakiye ku musenyi, kuko atariyo agaburira , ngo avuze cyangwa arihire amashuri abana ba rubanda bishwe n’ubukene.

Umwanzuro

Muri rusange ibiganiro byagenze neza. Icyo nabonye ni uko UAP irimo abasore bajijutse kandi bazi gukora. Ni ikipe itanga icyizere ko mu basore b’abanyarwanda harimo abazi gushungura bakabona uko isi igenda bakongeraho no kuba bafite ubushake bwo gutanga umuganda wabo kugira ngo mu Rwanda habe impinduka nziza yazana amahoro n’iterambere birambye.  Nibakomereze aho .

I Brighton nahabonye abanyarwanda bashaka KUGANIRA batuje ku bibazo by’u Rwanda no gusangira amizero y’uko u Rwanda rushobora guhinduka igihugu cy’amahoro .

By’umwihariko  abategarugori bari muri iyi nama berekanye ko bafite ubushake n’ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu biganiro bigamije gukemura burundu ikibazo cy’akarengane gatera umwiryane mu bana b’u Rwanda . Ibitekerezo  bya Jeanne Umulisa n’ibibazo byabajijwe na  Nathalie  ni nde wabyibagirwa ? 

Twizeye ko UAP izategura bidatinze indi nama izaduha urubuga rwaguye kurushaho bityo abayobozi b’amashyaka ya Opozisiyo bakazabyitabira ku buryo  busesuye .

Muragahorana ishema.

Padiri Thomas Nahimana.

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :