Parution: Friday 14 June 2013, 04:00
Par:Leprophete.fr
Iyo nama yatumijwe kandi iyoborwa n Ishyirahamwe ridaharanira inyungu UAP cyangwa United Actions for Peace. Iyi nama yatumiwemo ababishaka bose barimo Leta y’ u Rwanda itabashije kuhaboneka, amashyaka ya Opozisiyo, amashyirahamwe adaharanira inyungu kimwe n’abantu ku giti cyabo. Ishyaka Ishema riyigarariwemo n’ Umuyobozi waryo Padiri Thomas Nahimana .
Iyo nama igomba kumara iminsi ibiri, kuva ku mataliki ya 13 na 14 Kamena 2013. Brighton ni mu gihugu cy’ Ubwongereza, umugi mwiza cyane wubatse ku nyanja , kuhaganirira byafasha benshi gutekereza neza !
Abayobozi ba UAP basobanuye ko icyo bashyize imbere ari uguha Abanyarwanda bose ijambo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku nzira zageza igihugu cyacu ku mahoro arambye .
Mu bafashe ijambo uyu munsi harimo Jenerali Kayumba Nyamwasa wa RNC wavugaga ku byerekeye Demokarasi n imiyoborere myiza , werekanye ko mu Rwanda nta demokarasi iharangwa n’imiyoborere mibi ikaba yarahashinze imizi .
Hakurikiyeho impaka no kungurana ibitekerezo.
Tuzabagezaho inkuru irambuye ejo nyuma y’ibindi biganiro biteganyijwe .
Leprophete.fr
Mubikurikiranire hafi.
Inizio modulo