Ishema Party: Abayobozi b’ishyaka bazasura Abanyarwanda batuye Aanada muri Kanama 2013 par Thomas NAHIMANA

Hari Abanyarwanda benshi batuye mu gihugu cya Canada bagaragaje ko bikundira Ishema Party , bakaba baratangiye kwisuganya mu makipe Ishema  ataratangazwa, ariko bakaba bakeneye kumenya kurushaho no kwicengezamo byuzuye ibitekerezo bya politiki by’umwimerere n’imigambi iryo shyaka rihishiye Abanyarwanda.

Barashaka kumenya ukuntu igihugu cy’u Rwanda gishobora guhindura icyerekezo cy’amateka ajejeta amaraso ahubwo kigatangira kwiyubakira ku ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya.

Barashaka kumva uko Repubulika y’u Rwanda yashingira imizi  mu ishuri , bityo aho gushyirwa ku ruhande , Mwarimu n’Umunyeshuri bakitabwaho  nk’amizero y’ejo hazaza hateye ishema.

Barashaka kwemezwa ko ikibazo cy’irondakoko n’irondakarere gishobora kuganirwaho kigahabwa ibisubizo bifatika  n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa ba Nyamuke rigatuma buri munyarwanda yibona mu nzego z’ubutegetsi bw’igihugu cye.

Niyo mpamvu Abayobozi b’Ishyaka Ishema biyimeje guhaguruka bakagenderera Abanyakanada , bakungurana ibitekerezo ku buryo burambuye.

 Dore zimwe mu ngingo bazaganiraho :

1.Impamvu zatumye Ishyaka Ishema rishingwa

2.Kuki abarwanashyaka b’Ishema bitwa ABATARIPFANA ?

3.Igituma ryahisemo kwisuganya hifashishijwe Amakipe Ishema

4.“Formule ” ya Demokarasi y’umwimerere yafasha Abanyarwanda gukemura intambara z’urudaca hagati y’Abahutu n’Abatutsi.

5.Imigambi n’ibyemezo byihutirwa Ishyaka Ishema ribona ko byazahura u Rwanda.

6.Kuki Ishema rishyira imbere inzira itamena andi maraso y’Abanyarwanda?

7.Mu rwego rwo gusezerera ubutegetsi bw’Agatsiko , REVOLISIYO idasenya izashoboka ite?

Nanone byumvikane neza ko abazitabira ibi biganiro bazaba bafite uburenganzira bwo kubaza ibibazo byose bashaka kandi bagasubizwa.

Ibiganiro bizakorerwa mu mugi wa:

*OTTAWA, ku wa gatandatu, taliki ya 10/8/2013

*MONTREAL, ku wa gatandatu, taliki ya 17/08/2013

Ibyumba by’inama n’amasaha bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Turasaba Abataripfana biyemeje gutegura neza gahunda y’ibyo biganiro ko rwose bakora uko bashoboye ntihagire ucikanwa kandi yifuzaga kubigiramo uruhare.

Dufite ubwuzu bukomeye bwo kubasanga no kuganira namwe.

Muragahorana ishema

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru 

w’Ishema Party. 

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :