Ubutegetsi bw’ ABAMENE(=Abajura) buzageza he uru Rwanda ? Ruberanziza Paul.

Igihugu cy’u Rwanda gifite ubuyobozi budasanzwe,kuko ibintu byose ubirebeye inyuma ubona ari byiza cyane(trop beau pour être vrai!) , ukumva abantu bavuga gahunda nziza za Leta,ukavuga uti u Rwanda ni « paradizo »; ariko wakwitegereza  neza,ugasanga ibi byose mu kimene babyita « GUKONFIRMA »(confirmer)!

Nyuma yo gusoma inkuru ivuga uko abategetsi b’Akarere ka Nyamasheke biba umutungo wa rubanda , yasohotse ejo kuri uru rubuga,  nanjye nifuje kugeza aya makuru  ku basomyi ba Leprophete.fr , Ikinyamakuru  dukunda kandi dusoma cyane hano mu Rwanda, n’ubwo bwose tugisoma twihishahisha. Ndavuga ku bintu bibiri  :  Abamene ni bantu ki ? Bakora bate ?

1. ABAMENE NI BANTU KI?

Abamene ni abajura kabuhariwe babigize umwuga, kandi badatinya icyo aricyo cyose, gipfa kuba kibaha ifaranga! Kuri bo « tous les moyens sont bons pourvu qu’ils gagnent de l’argent » (principe machiavélique).

Abamene rero bakorera mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu ,uhereye kuri Presidence ukageza kuri Nyumbakumi,hose bagiye barimo kuko baba baramaze gusobanukirwa neza akariho.

Kuba Umumene babyita »GUSANUKA ». Paul Kagame nk’umumene mukuru yasanukiye i Bugande,biriya byose yakoreye HABYARIMANA ni ikimene, kuko uyu mugabo yahuye n’uruva gusenya akaribwa n’imbwa !

HABYARIMANA yari « MUGO » wa Kagame.

MUGO=umuntu wibwa amaze kwizezwa ibitangaza akabyemera.  Ni umwemera gato mbese we ntaba azi ikiriho!

Urugero natanga rwa mugo, muzarebe nka Pierre Damien Habumuremyi, yibera mu gusura ibishanga, inyubako z’ingomero, gusura imirima y’ibisheke kandi ministri w’ubuhinzi ahari…..!  We ntazi akariho ni ukugendera mu kigare cyo kwitwa Ministri w’intebe gusa!

 2. BAKORA BATE?

Abamene ni abajura bagukonfirma n’akarimi keza,wowe ukagira icyizere cya service nziza uzahabwa, kandi byose ari BARINGA ntakiriho!  Mu kimene babyita IMIGERI.

IMIGERI= impapuro z’impimbano cyangwa ibindi bintu by’ibihimbano.

Ingero z’uko IKIMENE gikora mu Rwanda

Murabona ibi bigo byose biba muri iki gihugu :  RAMA,UMWARIMU SACCO, RDB, MUTUELLE DE SANTE, n’ibindi, mu by’ukuri iyo wumvise intego zabyo,wumva ari ibintu byiza cyane, wanarebera inyuma inyubako ndende bikoreramo ukaba confirme!  Nyamara rero biriya byose ni IKIMENE  cyo mu rwego rwo hejuru, ni ibigo bikorerwamo ubujura buri systematique, bwa gihanga ku buryo ba Mugo badasobanukirwa. Biriya byose ni Imigeri!

Nicyo gituma uzumva ngo Mutuelle de sante ibereyemo imyenda ibitaro ibi n’ibi, ukibaza aho amafaranga yagiye hakakuyobera ! Mutuelle de santé ni baringa ntibaho, ni umugeri!

Mu kimene habaho ikintu bita « KURYTHMA »(kuritima),ni ukuvuga ngo iyo Mugoahumutse agatangira gusakuza, uramwigisha neza akongera agatuza,byaba na ngombwa ugahindura « KATA »(= guhindura forme y’ubujura) kugira ngo ukomeze umwibe atuje.

Urugero:Niba nk’abarimu batangiye gusakuza ngo bahembwa urusenda, urabarangaza ugashyiraho ikigega UMWARIMU SACCO kitagize icyo kimaze, noneho mu rwego rwo gukonfirma, abayobozi ba Mwarimu sacco bakajya batanga ibiganiro kuri Radiyo-rwanda na TVR, bavuga ko cyabafashije cyane bakikura mu bukene ! Byahe byokajya!

Igihe abarimu bazongera gusakuza, mbese Mugo yasanutse mu Kimene, bazahindura izina rya Mwarimu Sacco,ariko n’ubundi ikomeze ibe useless, ni guhindura izina seulement pour distraire!

Umwanzuro 

Nyabune Banyarwanda , Banyarwandakazi, igihe kirageze ngo tugire amakenga : ibyo Abamene bababwira biba ari ibinyoma gusa, ikiba cyihishe inyuma ya za gahunda bita iza Leta ni inyungu zabo bwite no gusahura rubanda ! Tuzabeshywa kugeza ryari ?

Dushishoze maze turambe.

Paul Ruberanziza.

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :