DUSANGIRIJAMBO : Gukora politiki niyo nzira isumba izindi yo gushyira urukundo rwa gikristu mu bikorwa! Papa Francis Padiri Thomas NAHIMANA

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 6/6/2013, Papa Francis yaganiriye n’abantu barenga ibihumbi 6 , barimo abanyeshuri n’abarimu bo mu bigo by’Abayezuwiti. Baganiriye byinshi  byerekeye “crise” iriho muri iki gihe . Yaje kugera ahantu avuga ijambo rikomeye cyane  ati “Politiki niyo shusho isumbye izindi igaragaza urukundo rwa gikristu ; abakristu ntibagomba guhunga umurimo wa politiki ngo bawigurutse nka Ponsiyo Pilato”. 

Iri jambo ryakwigisha iki abakristu b’Ababanyarwanda ? 

Mu Rwanda abiyita abakristu b’intangarugero bahunze burundu urubuga rwa politiki ! Bemeza ko gukora politiki ari umwuga mubi cyane, ujyanye no kurimanganya, kwiba, kubeshya, kwica. Bityo umuntu wiyubaha akaba atagomba kwishora muri politiki.  Nyamara abo bakristuugasanga baraganya ngo politiki “iratumaze”!  Birumvikana. Niba politiki ikomeje guharirwa abicanyi kabuhariwe n’abajura, birumvikana ko igihugu kitazabura kugaragaramo akarengane gakabije n’imidugararo. Ntawe utanga icyo adafite ! Abanyapolitiki bazobereye mu iterabwoba, mu kinyoma no mu gusahura ibyiza byose by’igihugu bashyira ku makonti yabo bwite , ni iki kindi rubanda igomba kubategaho ! 

Nibura Papa Francis aburiye abiyita abakristu b’i Rwanda: Guhunga urubuga rwa politiki mu gihe hagaragara ibibazo bikomeye by’akarengane mu gihugu ni ICYAHA, nk’icya Ponsiyo pilato wihakanye Yezu agakarabira mu ruhame ! Guhunga politiki muri iki gihe ni ukwerekana ko umuntu adakunda abandi, ko atitaye ku kababaro k’abari ku ngoyi ! Ni uguhitamo kwibera  Nyamwigendaho, umusonga w’undi ntukubuze gusinzira ! 

Iyaba Abakristu bo mu Rwanda bumvaga iri jambo ry’umushumba mukuru kandi bakihatira kurishyira mu bikorwa ! 

Icyumweru cyiza kuri mwe mwese mukunda u Rwanda n’Abanyarwanda.

  HYPERLINK « http://www.lalibre.be/actu/international/article/820661/francois-moi-je-ne-voulais-pas-faire-le-pape.html » http://www.lalibre.be/actu/international/article/820661/francois-moi-je-ne-voulais-pas-faire-le-pape.html 

Padiri Thomas Nahimana

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :