Mayor wa Nyamasheke , Bwana J.B Habyarimana : ntiyumva, ntagirwa inama, akazi ke ni ukwishongora ku bakozi gusa ! Seraphin B.

Ndagirango mfate umwanya ngeze ku Banyarwanda  amakuru y’i Nyamasheke nyuma  y’aho rapport isohokeye kuri leprophete.fr igira iti: Abayobozi ba Nyamsheke bakwiye ikindi gikombe cyo gusahura umutungo wa Rubanda ! Iyo raporo yashyizwe hanze yerekanaga uko abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke banyereza umutungo rusange mu nyungu zabo gusa ! 

Muribuka ko icyo gihe Perezida yari yasuye Nyamasheke hari mu kwa Mutarama 2013. Inkuru ya Leprophete-Umuhanuzi ikimara gusohoka Mayor wa Nyamasheke bwana HABYARIMANA Jean Baptiste yaboneyeho kurenganya no gutoteza abakozi bari bakoze iyo raporo aribo Nyuzwenimana Salom wari DAF, Niyonsaba Jerome wari Auditeur na Ruhumuriza Fabrice akaba ari Logistics Officer. Abo bose yahise abandikira abirukana  mu karere ngo bakorana n’abapadiri bashinze urubuga Umuhanuzi barwanya Leta na gahunda za leta, basebya umukuru w’igihugu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Guverineri n’abayobozi b’akarere ka Nyamasheke ! Ubwo yahise afata iyo nkuru ayomeka kuri izo baruwa abijyana ahantu hose ngo barwanya Leta bakwiye gukanirwa urubakwiye. 

Abakozi na bo batakambiye inzego zose ngo zibarenganure. Nibwo Minisitiri w’intebe asabye MINALOC na Komisiyo y’abakozi ba Leta guhurura bagakemura icyo kibazo. DAF yahise yirukanwa akekwa ko ari we wabitanze ariko sibyo banditse mu ibaruwa imwirukana ahubwo bamurega ko adafite pieces za comptabilité zihagije. Auditeur yahanaguweho ibyaha byose ndetse bamuha amanota 60% mu gihe Mayor yari yamuhaye 43% ngo yirukanwe nk’udashoboye akazi . Naho Logistcs Officer yahagaritswe amazi atatu.  

Komisiyo yandikiye Mayor imubwira ko atakoresheje ubushishozi ngo kuko afite ba Auditeurs babiri ariko akaba yikoma umwe kandi akaba yandika ibintu bidafite ibimenyetso, imugira inama yo kujya afata abakozi kimwe. Ku byerekeye urubuga Umuhanuzi  Komisiyo yamubwiye ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ari bariya bakozi babitanze ngo kuko raporo yatanzwe mu nzego nyinshi ntawamenya urwego rwayitanze. 

Mayor ntiyanyuzwe n’uwo mwanzuro kuko intego ye yo kubirukana bose atarayigezeho,  ni bwo ahinduye yandikira Jerome na Fabrice amabaruwa y’ibanga (« lettres confidentielles ») abasaba kumubwira uko bakorana n’urubuga http://www.leprophete.fr. Bamusubije ko batazi urwo rubuga, ni bwo abandikiye amabaruwa ngo baramusuzugura kandi bigaragara ko bakorana n’umwanzi w’igihugu. Mayor ntiyatinyutse Fabrice kuko ni umututsi ahubwo yandikira  Jerome umushinga wo kumwirukana burundu mu karere ka Nyamashe ngo kuko akorana n’umwanzi. Nyuma y’iminsi itatu yaramwirukanye,  ngo inzego zo hejuru nizitemera ibyo akoze azagaruke nyuma y’amezi atatu. Jerome yandikiye inzego zose ndetse arishingana muri MINENTER, yandikira PRIMATURE na Presidence atabaza asaba kurenganurwa. 

Hagati aho ku karere ka Nyamasheke habaye inama ikomeye ya Guverineri yarimo abakozi bose kuva ku Kagari, Imirenge, Akarere, abakuru b’imirimo n’inzego z’umutekano. Muri iyo nama yibasiye abayobozi b’akarere ko bakora nabi cyane ngo baciyemo abakozi ibice, ngo barota ibintu bugacya babikora batubahiriza amategeko, ngo ntibagirwa inama. Muri iyo nama Mayor yaregwaga overconfidence, naho Gatete Catherine aregwa  kudakora ahubwo ngo agatanga ruswa yo gusambana n’inzego. Uyu mudamu nta kindi yakoze uretse kuririra imbere y’abakozi bose, hanyuma agasohoka mu nama akitahira ! Gusa nyine nk’uko bizwi na bose Guverineri w’umuhutu  nta cyo yakora kuri Mayor w’umututsi , n’aho yaba afite amakosa aruta ay’ingurube nk’aya Habyarimana Jean Baptiste !

Habaye n’indi nama muri MINALOC nabwo irabibasira ngo baratanga ishusho mbi y’igihugu mu nzego z’ibanze. Abantu bumvaga Mayor atazongera gukora ibintu nk’ibi ariko nk’uko abamuzi bakomeje kumuvuga « akora nk’umwana w’igitambambuga, mu by’ukuri ntiyari akwiye kuyobora Akarere. Wagirango ni umusazi kandi ntagirwa inama ». Afite Vice Mayor witwa Bahizi Charles ananiza cyane kuko we arakuze, ashyira mu gaciro ariko abayobozi bari mu Gatsiko ka Mayor baramurwanya birenze igipimo. 

Ubu abo bakozi bombi barirukanywe dutegereje kureba uko inzego zikuriye Mayor zibyifatamo. Njyewe Mayor Jean Baptiste Habyarimana twarakoranye, ndamuzi neza,  rwose sinamuha n’umurenge ngo awuyobore kuko ari umuntu udashyira  mu gaciro na rimwe, icyo azi gukora ni uguhangana no kwishongora ku bakozi ababwira  ko ari we Muyobozi,  ko batazi uko « bafashe igihugu » ko batazi uko kiyobowe kandi ko uwo azirukana ntawe uzamugarura ! Hari ibikorwa bye bigaragaza ubugome burenze , mbese sinabona uko nabivuga. 

Imana irinde Nyamasheke dukunda kandi idukize uyu mugabo umaze kuyitobanga ibi biteye agahinda . 

Seraphin B.

Akarere ka Nyamasheke.

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :