Ishyaka Ishema ryiyemeje gushinga ibirindiro mu mugi wa Londres par Chaste GAHUNDE

Kuva Ishyaka Ishema ryatangira, hari Abanyarwanda batari bake batuye umugi wa London bakomeje kugaragaza ko baryikundira kandi barishyigikiye kubera ko bibona mu migambi myiza yaryo no mu bitekerezo bihamye by’abafashe iya mbere mu kuritangiza.  Niyo mpamvu muri iyi minsi ab’inkwakuzi bafashe icyemezo cyo gushinga Ikipe Ishema bityo bakaba Abamilita ku mugaragaro.

Ikipe Ishema y’i London yihaye gahunda yo gukora ibishoboka byose igahuza Abanyarwanda batuye i London bahujwe no kubona neza ko Agatsiko nta heza kaganisha u Rwanda bityo hakaba hagomba gutegurwa inzira zo kugasezerera katarashyira  u Rwanda mu  kangaratete ku buryo budasubirwaho .

Ikipe Ishema y’i London yafashe inshingano yo gusobanurira abategetsi b’Ubwongereza uko igihugu cy’u Rwanda gikomeje kuzahazwa na politiki mbisha y’Agatsiko yubakiye ku kinyoma, ku iterabwoba no ku irondakoko rijyana no kwikubira ibyiza by’u Rwanda. Abanyarwanda benshi bakaba barambiwe ubucakara , ugutindahazwa n’amacakubiri ubutegetsi bukomeje guhezamo rubanda rugufi. By’umwihariko biragaragara ko abanyeshuri  benshi bakomeje  guhinduka inzererezi kubera kutitabwaho ;  abarimu bicwa n’inzara kubera guhembwa intica ntikize bakaba nta burere buzima bagishoboye gutanga;  urubyiruko rw’abashomeri ruriyongera umunsi ku wundi;  infungwa nyinshi zidahabwa ubutabera ubukwiye; abacuruzi bakomeje kwamburwa ibyabo bigatuma bahomba kandi bafite amadeni y’amabanki; abaturage bahohoterwa buri munsi barandurirwa imyaka, basenyerwa amazu, bacibwa imisoro amakoro n’andi maturo y’urudaca yabazitse mu bukene butavugwa. Ibi byose bituma hari Abanyarwanda benshi cyane batagishaka ubutegetsi bw’Agatsiko ndetse bakaba biteguye gutanga umuganda wose ukenewe kugira ngo  ubutegetsi buhinduke mu Rwanda kandi vuba .

Ikipe Ishema y’i Londres ifite kandi inshingano yo kumenyekanisha  Ishyaka Ishema mu gihugu cy’Ubwongereza ku buryo mu minsi itarambiranye hazavuka andi makipe mu migi inyuranye y’icyo gihugu. 

Ikipe Ishema y’i Londres iyobowe na Bwana Ambroise Nzeyimana, uzwi nk’umugabo uhamye, ujijutse kandi ufite ubushake ndetse akaba yaragaragaje ubwitange budasanzwe ari nabwo bukenewe mu guhindura ibintu mu Rwatubyaye.

Turasaba abatuye umugi wa Londres kumwegera no kumushyigikira bikwiye.

Telefoni abonekaho ni 00447982114446.

Muragahorana Ishema.

Chaste Gahunde

Umunyamabanga mukuru wungirije

Ushinzwe Itangazamakuru  mu Ishema Party.

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :