Bimwe mu by’ingenzi byaranze politiki y’U Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi 2013 Chaste GAHUNDE

Rwanda day:

 Kagame yongeye gukoranya imbaga y’Abanyarwanda bamubeshya ko bamukunda maze abarihira amatike y’indege n’amahoteli ngo baze kumushengerera mu mujyi wa London ku italiki ya 18 Gucurasi. N’ubwo uyu munsi u Rwanda rukunze kubwira abantu ko Rwanda day ituma rumenyekana kandi rugahuriza hamwe abana barwo batatanye mu mahanga, ababikurikiranira hafi basanga amafranga atangwa kuri ibi bikorwa yakabaye ashorwa mu mishinga inyuranye itanga akazi cyangwa se uwo munsi uvuga ibyiza by’u Rwanda ugategurirwa kandi ukabera I Kigali. Ibi byarushaho kwerekana uko igihugu giteye imbere ndetse u Rwanda rukinjiza ama dovize menshi.

 Icyo Rwanda day London yarushije iyindi, ni uburyo Paul Kagame yakiriwe n’Abamurwanya ubu basigaye basumbya umubare abamushyigikiye. Mbere y’uko Rwanda day nyirizina itangira Kagame yagiye kuri Oxford University aho yagombaga guhabwa igihembo ngo cyo guteza imbere ubukungu muri Afurika yagenewe n’ishyirahamwe ry’Abanyeshuri. Mu kuhagera, Kagame ntiyaguwe neza kuko bamwakirije amatoni y’amagi, amase n’amazi. Polisi y’U Bwongereza yararebereye gusa cyakora nyuma iza kubona ko bitoroshye niko kumushakira icyanzu bamwe bagereranyije n’indaki ngo acemo. Kubera ko Paul Kagame ubundi ari muremure byabaye ngombwa ko aca bugufi ndetse ababireberaga hafi ngo yakubise umutwe ku muryango agerageza kwinjira, bamunyuza ahegeranye n’ubwiherero bw’Abanyeshuri atungukira mu gikoni. Igihe yari atangiye kuvuga amagi y’amahuri yongeye kungikanywa ku nzugi z’ibirahure by’inzu yarimo Abanyeshuri bamuha urw’amenyo. Igikorwa nk’iki, kuri bamwe basanga ari ikimenyetso ko na revolisiyo iri hafi gushoboka.

Umwanzuro w’intekonshingamategeko y’muryango w’Ubulayi.

 Hashize icyumweru Kagame avuye London, Abadepite b’umuryango w’ibihugu by’Ubulayi batoye umwanzuro 2013/2461/RSP usaba Paul Kagame guhita afungura nta mananiza Abanyarwanda bafunzwe bazira ibitekerezo byabo bya Politiki. Uyu mwanzuro wibutsa ko Abanyapolitiki Ingabire Victoire, Deo Mushayidi na Bernard Ntaganda bose bayobora amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame, bahawe igihembo cyitwa Prix Sakharov pour la liberté de l’esprit gitangwa n’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi. Uyu mwanzuro ukaba warashyikirijwe akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye UN, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Afrika y’Uburasirazuba hamwe n’inteko ihuza ibihugu bya Afurika, Caraibes na Pacifika, n’imiryango nterankunga mpuzamahanga kugira ngo nabo bashyire igitsure ku Rwanda kugeza rufunguye Aba banyapolitiki hamwe n’abandi. Uyu mwanzuro ukaba uje nyuma y’amezi 7 ibihugu byateraga inkunga u Rwanda bihagaritse imfashanyo mu gihe u Rwanda rugitoza kandi rugatera inkunga y’ibikoresho n’amafaranga umutwe witwa M23 w’inyeshyamba zirwanya Leta ya Kabila mu Burasirazuba bwa Congo.

 Impinduka muri Guverinoma

 Kuwa 24 Gicurasi Paul Kagame yahinduye bamwe mu bari bagize guverinoma. Karugarama Tharicisse wari minisitiri w’Ubutabera yasimbuwe na Johnson Busingye naho Musoni Protais asimburwa na Stella Ford Mugabo. Iyi nkuru yavuzweho byinshi, bamwe bemeza ko Karugarama azize kugira umunwa muremure bityo ngo akaba  yaravuze ko Kagame atagombye kongera kwiyamamariza manda ya gatatu, abandi bakemeza ko Karugarama yari yarateje akavuyo mu mategeko. N’ubwo abatanze ibi ibitekerezo bakekaga ko bihabanye, nyamara byombi ni ukuri. Icya mbere, Karugarama yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bwongereza the Guardian ko mu rwego rwo gukomeza kurema igihugu cyubakiye ku mategeko, Kagame yagombye kutasamira indi manda. Icya kabiri, koko Karugarama yateje akavuyo mu mategeko, itegeko rikomeye akaba ari iry’ingengabitekerezo ya genocide. Ibi Karugarama nawe yarabyiyemereye. Ikibazo gikomeye aho kiri ni ukuntu Abadepite bemera ko amategeko y’akavuyo atorwa agakoreshwa mu guhana ibyaha! Ikindi, umuntu yakwibaza niba ubwo uwateje akavuyo yigijwe ku ruhande, noneho abarenganyijwe n’ayo mategeko bagiye guhabwa ubutabera! Bitabaye ibyo, ni ukuvuga ko Karugarama yaba yarasohozaga ubutumwa yahawe n’uwamushyize mu mwanya. 

Kuri Musoni abenshi bagerageje gushakisha ibyaha yaba yarakoze, bageza n’aho bavuga ko yari yarabaye umusinzi n’umusambanyi kabuhariwe. Icyo njye mbona ni uko bitari ngombwa ko umuntu agira ikosa ngo avanwe muri guverinoma. Ihame ryo gusimburana ku butegetsi rigomba kwinjira mu mikorere n’imyemerere ya rubanda. Ntibyumvikana ukuntu umuntu aba ministiri manda eshatu zose mu gihugu kigizwe na miliyoni 11. Haba se harabaye igenzura ngo abandi bose miliyoni 10 n’ibihumbi 999 na 999 bagaragare ko nta bushobozi bafite? Bagaragaza ko babishoboye bate se batahawe umwanya? Mu gihugu nk’u Rwanda, kuba minisitiri byitwa guhabwa umugati kandi bikajyana n’umushahara w’ ikirenga, bityo kudasimburana n’abandi bifatwa nko kwikubira ibyiza by’igihugu! 

Jakaya Kikwete yahuhuye Kagame 

Mu gihe umuryango w’ibihugu bya Afurika wizihizaga imyaka 50 umaze ubayeho, perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania yarakebutse abwira Kagame ko aho ibintu bigeze yagombye gushyikirana n’umutwe wa FDLR. Ibi byabaye nko guhuhura Kagame wari ugifite ibisare yatewe n’amagi n’amase I Oxford, agasongwa n’inteko nshingamategeko y’Ubulayi yamusabaga gufungura Abanyapolitiki arunda mu magereza nyamara ntibimubuze kwirirwa azenguruka yiyerekana mu mahanga. Perezida Kagame ntacyo yongeyeho! Ahubwo mu ijambo we yavuze yasabye ibihugu bya Afurika kudashyigikira urukiko rwa La Haye mu Buholandi ngo kuko rucira imanza Abanyafurika gusa. N’ubwo bwose ibyo Kagame avuga byo kuba urwo rukiko rutarafata umuzungu n’umwe mu madosiye hafi 30 rumaze kwegeranya ari ukuri, hari abasanga atari aho ikibazo kiri. Barabaza bati “Ese urukiko rufata abantu badakekwaho ibyaha?” Igisubizo ni oya. Uru rukiko rufata abakekwaho guhemukira abaturage bikabije, ugizwe umwere rukamurekura. Ahubwo Kagame aba yarasabye ko urukiko rutangira no gufata Abazungu! Abandi babikurikiranira hafi basanga Kagame arwanya ruriya rukiko kuko rufite dossier imurega, bityo akaba ashaka gukoresha abandi ba perezida ngo atazakurikiranwa. Hari abantu benshi bavuze bati “Awa ! ahari na Kagame yakumva uko kubogama mu nkiko biryana”, bakongeraho bati “Ese ko atasabye ko kuva mbere urukiko rwa Arusha ruvaho kuko rwaburanishije Abahutu gusa kandi muri manda hari harimo no kuburanisha Abatutsi bo muri FPR bakoze ubwicanyi ? “ Bagasoza bagira bati “ubanza ari bya bindi bya kirya abandi cyo bajya kukirya kikishaririza!”. 

Tugarutse ku ijambo rya Kikwete, Guverinoma y’u Rwanda mu ijwi rya Mushikiwabo, yavuze ko idashobora gushyikirana na FDLR ngo kuko yakoze jenoside. Biragaragara ko hakomeje kubaho imyumvire y’icyaha cy’inkomoko gikizwa no kuyoboka Paul Kagame gusa. Bamwe mu bahoze ari abakuru muri FDLR baricaye baraganje mu butegetsi i Kigali, nyamara  ngo abo bayoboraga ni abicanyi ! Niba harimo abicanyi ibyo nabyo bizavugwe mu mishyikirano, bafatwe bahanwe. Niba u Rwanda rwaragurishije umutwe wa Mudacumura n’iyo yapfa ibibazo by’u Rwanda byaba bikiriho kandi hashobora kuvuka abandi ba Mudacumura Miliyoni! Ikigaragara ni uko perezida Kikwete ufatwa nka perezida wa gatatu ukomeye muri Afurika y’uburasirazuba n’Amajyefo nyuma y’uwa Afurika y’epfo n’uwa Angola, ashobora kuba ataravugishijwe, ahubwo yaba yaravunguye ku mabanga duhishiwe n’inzagihe.

 Dukomeze tubitege amaso. 

Chaste Gahunde

Umunyamabanga mukuru wungirije wa Ishema party

Inizio modulo

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :