Uburenganzira bwo kuvuga no gutangaza icyo umuntu atekereza bwakuweho mu Rwanda. Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu basa n’abari muri Gereza. Nta kindi bemerewe kumenya uretse ibinyoma Agatsiko kirirwa kabatsindagira mu mitwe. Nta rindi jwi bemerewe gutega amatwi kereka irya radiyo Muhabura yaje kwiyita Radiyo Rwanda, ishinzwe gutambutsa ingengabitekerezo y’Agatsiko gusa !
Muri iki gihe bigaragara ko Ubutegetsi bw’Agatsiko kayobowe na Paul Kagame bukomeje kwinangira maze bukarushaho kwiyubakira ku kinyoma, ku iterabwoba n’irondakoko rikabije kandi rigamije ukwikubira ibyiza byose by’igihugu, turasanga nta kundi ibintu byahinduka hatabayeho umuyoboro utuma tugeza ku banyarwanda ibitekerezo bishya n’amakuru ahuje n’ukuri . Hakenewe inzira yo kwamagana akarengane gakabije gakomeje kugirirwa abaturage batagira kivugira . Hakenewe inzira yo gucengeza mu rubyiruko amatwara mashya ya demokarasi na « stratégie ihamye» yo kwirenganura no guharanira uburenganzira bwabo amaraso y’inzirakarengane atagombye kumeneka. Hakenewe radiyo yakoreshwa mu guhugura Abanyarwanda bakamenya ko Abahutu n’Abatutsi bashobora kubana muri kiriya gihugu nk’impanga zishimiye gusangira ibyiza by’igihugu no gufashanya aho guhora mu makimbirane nk’aya Gahini na Abeli.
Gutangiza radiyo birasaba iki ?
Radiyo ikenewe ni radiyo yakumvikanira mu Rwanda hose no mu giturage cy’iwacu. Ntabwo yaba radio ivugira ku murongo wa FM kuko Leta y’Agatsiko itakwemera kudutiza Anteni zayo ! Hakenewe Radio ifite ubushobozi bwo kuvugira kure ariko ikumvikana mu Rwanda, turashaka Radiyo ikoresha umurongo wa SW. Mu by’ukuri twarangije kubona ko uwo mushinga ushoboka. Igisigaye ni amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa.
Hakenewe ibihumbi ijana na makumyabiri by’amadolari(120 000$) kugira ngo tube twizeye ko radiyo izatangira kandi igashobora gukora nibura mu gihe cy’amezi 12. Aya mafaranga tuyabonye muri uku kwezi kwa Kamena (6), mu kwezi gutaha kwa Nyakanga radiyo yaba yatangiye kumvikanira mu bihugu byinshi bya Afurika ndetse no Rwanda.
Ndasaba abumva akamaro gakomeye iyi radiyo yagira mu rugamba rwo kwibohoza ingoma y’Iterabwoba y’Agatsiko ko bakwihutira gutanga inkunga yabo.
Wigisha imitima inama, wizuyaza, uku kwezi kwa 6 ntigushire utatugejejeho inkunga yawe. Ubu butumwa kandi ntubwiharire wenyine, bugeze no ku nshuti zawe nazo uzishishikarize kuwitabira.
By’umwihariko twizeye ko Abanyemari b’Ababanyarwanda, bo bazi neza kurushaho uko igihugu kiyobowe nabi cyane, batazabura gufata iya mbere mu kudutera inkunga. Abafite ubwoba bw’uko Agatsiko kamenya ko bateye uyu mushinga kakabarimbura tubijeje ko byose bizakorwa mu ibanga 100%.
Shaka rero inzira ikunyuze kugira ngo utugezeho iyo nkunga ( western Union, mu ntoki, Paypal…..)
Kandi ngo GUSHAKA NIKO UGUSHOBORA.
Konti yakoreshwa ni iyihe?
By’umwihariko, ushobora kunyuza inkunga yawe kuri Konti y’Ishyirahamwe AIPAD (Association Internationale Paix et Démocratie):
Compte AIPAD (Association Internationale Paix et Démocratie):
1. RIB: 30003 01020 00037280241 58
2. IBAN: IBAN FR76 3000 3010 2000 0372 8024 158
3. BIC: SOGEFRPP
Tubaye tubashimiye umutima mwiza mwakirana iki gitekerezo.
Padiri Thomas Nahimana.
Tél : 0033647434465
Inizio modulo
Pseudo:
HTMLCONTROL Forms.HTML:Text.1
Envoyer
ton commentaire:
HTMLCONTROL Forms.HTML:TextArea.1