IMPUNZI Z’ABANYARWANDA BATUYE MURI AFRIKA Y’EPFO BAHAGURUKIYE KUMVIKANISHA IBIBAZO BYABO BIREBANA NO KWAMBURWA UBUHUNGIRO. Salim

Publié le jeudi 9 mai 2013 13:22

Uhereye ibumoso:

·     Jean Marie Gasangwa (Umujyanama w’ubuyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda batuye mu ntara ya Western Cape),

·    Nelson Muhirwa (Umuyobozi w’umuryango w’impunzi z’abanyarwanda batuye mu ntara ya  Kwazulu Natal),

·        Mme Chantal Uwamahoro (Umujyanama wa komite ya Western Cape ),

·      Honourable Prof Naledi Pandor (Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’Afrika y’Epfo),

·    Salim Bavugamenshi (Umuyobozi w’umuryango w’impunzi z’abanyarwanda batuye mu ntara ya  Western Cape),

·       Paul Francis Muzindutsi (Umujyanama wa komite ya Kwazulu Natal),

. Pierre Sebakwiye (Umujyanama, akaba n’umwe mubaranira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu wo  muntara ya Gauteng).

Ku italiki ya 16 Mata 2013, iminsi 2 mbere y’uko inama y’abaminisitiri b’ibihugu 11 by’Afurika bashinzwe ibibazo by’impunzi aribyo: Rwanda, Burundi, Congo-Kinshasa, Congo-Brazzaville, Kenya, Malawi, Mozambique, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambiya, na Zimbabwe iteranira i Pretoria, umurwa mukuru w’Afurika y’Epfo ku butumire bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR); abahagarariye impunzi z’abanyarwanda muri Afurika y’Epfo bashoboye kubonana na Minisitiri w’ubutegegetsi bw’igihugu cy’Afurika y’Epfo, Madame Naledi Pandor ari nawe ushinzwe ibibazo by’impunzi muri icyo gihugu. Muri uwo mubonano abahagarariye impunzi bahawe umwanya uringaniye wo gusobanura impungege impunzi z’abanyarwanda zatewe n’icyemezo cya HCR cyo kwambura  ubuhungiro umunyarwanda wese wahunze igihugu cye hagati y’umwaka wa 1959 na 1998, nyamara kandi icyo cyemezo kikaba cyemerera abahunze nyuma ya 1998 kuguma mu buhungiro.

Nyakubahwa Minisitiri Pandor amaze kumva akarengane gakomeje kwibasira impunzi z’abanyarwanda, yijeje abari muri iyo nama ko Leta y’Afurika y’Epfo itazagira impunzi n’imwe y’umunyarwanda ivutsa uburenganzira ihabwa n’amategeko. Yibibukije kandi ko Afurika y’Epfo ari igihugu kigenga kandi cyubahiriza amategeko mpuzamahanga cyasinyiye, n’ uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Yijeje abari bahagarariye impunzi kugeza izo impungenge kuri bagenzi be mu nama twavuze haruguru yateranye ku italiki ya 18 Mata 2013 kandi koko niko byagenze mu ijambo rye yavuze atangiza iyo nama.

Mu myanzuro ihamye yafashwe n’abo baminisitiri b’ibihugu 11 hashimangiwe ko nta mpunzi izahatirwa gutaha kungufu kandi ko hagomba ubushishozi mbere yo guhagarika ubuhungiro kubanyarwanda. Bagize bati: “ntabwo bisobanutse neza ukuntu bamwe bahagarikirwa ubuhungiro mu gihe abandi bagikomeza guhunga icyo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda bise “Paradizo”. Ntako Minisitiri Mukantabana na Ambasaderi Karega batagize ngo  batake u Rwanda berekana ko aricyo gihugu cyiza kurusha ibindi ariko Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu byahise bibakurira inzira ku murima. Ni muri urwo rwego hemejwe ko impunzi zizakomeza gushishikarizwa gutaha kubushake bwazo hakurikijwe impamvu za buri muntu kugiti cye. Ku bazahitamo kuguma mu buhungiro hasabwe ko bihugu byazareba uburyo batuzwa burundu mu bihugu bahungiyemo.

N’ubwo ubuyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda zo muri Afurika y’Epfo bwakoze ibishoboka byose ngo iki kibazo kirusheho kumvikana n’impunzi zibone uko zitabwaho mu buryo buzibereye, bamwe mu biyita ko ari impunzi ntabwo bishimiye ibyagezweho. Ubuyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda muri Afurika y’Epfo buranenga cyane imyitwarire igayitse y’abo biyise impunzi bakomeje kugaragarira mu mujyi wa Cape Town – Province ya Western Cape, bahisemo inzira yo gukwiza impuha no gusebanya bagamije kuyobya bagenzi babo no gutatanya imbaraga n’ubufatanye bwari bumaze kugerwaho.

Nk’uko abakurambere babivuze, ngo: “Abashyize hamwe ntakibananira, ababiri baruta umwe kandi Imana ifasha uwifasha…”, Ubuyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda muri Afurika y’Epfo burasaba buri wese gushyira mu gaciro akirinda gutiza umwanzi umurindi kuko nta kindi izo nyangabirama zimirije imbere uretse kwangiza imbuto y’ubumwe n’ubufatanye bw’abanyarwanda; bagendeye ku ihame ritindi “divide and rule”.

Intambwe umuryango w’impunzi z’abanyarwanda bo mu ntara ya Western Cape umaze gutera irashimishije kandi hakwiye inkunga n’amasengesho bya buri wese ushyira mu gaciro kugirango Sekibi abure aho amenera haba muri Cape Town cyangwa ahandi hose hari impunzi y’umunyarwanda. Uko bigaragara, hari bamwe mu banyarwanda bahangayikishijwe n’uko icyemezo cya HCR na Leta y’u Rwanda cyo gukuraho ubuhungiro ku mpunzi z’abanyarwanda kitagishoboye gushyirwa mu bikorwa nk’uko babyifuzaga.

Nk’uko Professor Pandor, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Afurika y’Epfo yabivuze mu ijambo rye twavuze haruguru, impunzi z’abanyarwanda kimwe n’izindi mpunzi zose ku isi, zifite uberenganzira ndahangarwa bwo kuba mu mahoro n’umutekano.

Umwanzuro:

Banyarwanda Banyarwandakakazi, mpunzi zasabye ubuhungiro muri Afrika y’Epfo,

–    Umwanzi agucira akobo mu gihe Imana igucira akanzu;

–  Twime amatwi impuha, amatiku n’amacakubiri byasakajwe cyane mu mujyi wa Cape Town by’umwihariko;

–  Twabasezeranije ko tuzakomanga ahashoboka hose ikibazo cy’ubuhunzi bwacu kikumvikana, ku bw’inkunga n’ubufatanye byanyu murabonako birimo kujya mu buryo;

–   Ntitwirare, umwanzi ntajya ava ku izima, afite amayeri menshi, ariyoberanya, akiyambika uruhu rw’intama, akigira inshuti y’amagara, akakwereka ko agukunze, kandi yifuza ko utagira ituze, utatera imbere, ubura amamenero.

–  Ubuhungiro bushingiye kukikuranga (icyangombwa) gifite ireme, nibyo bizaguha amahoro; ntawe utabyifuza. Twibonere amahirwe hanyuma tuyateshwe n’abirirwa muri Afrika y’Epfo bakorera Agatsiko!

–  Nitumenya abadushuka, tukamenya icyo twahunze, cyane cyane ikitubuza amahoro, umutekano, kwishyira ukizana kwa buri muntu mu rwatubyaye ntakabuza tuzashyira hamwe. Kandi ni dukora dutyo, tuzatsinda.

Ubumwe bwacu n’urukundo nibyo bizaduhesha ishema mu mahanga.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo,

Salim Bavugamenshi

Cape Town- Afurika y’Epfo

Cell + 27 (0)726177104

E-mail: salimbav@yahoo.com

Ajouter un Commentaire

Inizio modulo

Nom (obligatoire)

Enregistrer

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :