RDB : IBITERASONI BIKORERWA MURI ETAGE YA 5 BIMAZE GUTERA ABAKOZI IKIRUNGURIRA. KJ.

Abanyarwanda bakomeje kubeshywa ko Ikigo RBD (Rwanda Development Board) ngo gifite mu nshingano zacyo guteza imbere Ishoramari bityo ngo kikaba gifite uruhare ndashyikirwa mu iterambere ry ubutunzi bw’ u Rwanda . Nk’umukozi umaze igihe muri RDB ndagira ngo mbwire Abanyarwanda ko hirya y’ibigaragara RDB ari “Vitrine y’Indaya n’Abajura ». Reka tubinyuremo muri make muri izi ngingo 4 zikurikira.

 1.RDB ni ikigo gishinzwe kurenganya abashoramari batari mu kwaha kwa FPR.

 Uko iki kigo gikora biteye agahinda.  Iyo habonetse nk’umunyarwanda ushaka gushora imari ye mu mushinga wagirira rubanda rwa giseseka akamaro kenshi yimwa impapuro za ngombwa cyangwa agacibwa amafaranga y’ikirenga ku buryo umushinga we awuzibukira cyangwa se akajya gushora imari ye muri Uganda cyangwa mu bindi bihugu by’Afurika , ubwo nyine abaturage bakaba barahahombeye.

 Umuhungu wa Perezida Arap Moyi, wahoze ari Perezida wa Kenya  yigeze gushora amafaranga ye mu mushinga witwa Down Town, wari watangiye gukorera hariya  hahoze hitwa mu Kiyovu cy’abakene . Uwabereka ukuntu yirukanywe nk’imbwa n’amafaranga ye akayahomba kandi atarigeze yica amasezerano . FPR yihutiye kumwambura uwo mushinga kugira ngo iwihere abazungu b’abajura batagira icyo binjiza mu isanduku ya Leta. Biteye umujinya.

 2.RDB ni ikigo kivangura abashoramari hashingiwe ku bwoko.

 Hari abashoramari bareregwa, bagateshwa  igihe kirekire cyane biruka kuri dosiye zabo, bakananizwa bitavugwa mu gihe hari abandi bahabwa bwangu impapuro zibemerera gutangira imishinga yabo  yewe batujuje n’ibyangombwa bisabwa n’itegeko . Abashoramari mbarwa bo mu bwoko bw’Abahutu muzabegere mubabaze akaga bahuye nako n’amananiza bashyirwaho, muzasobanukirwa neza ibyo ndiho mbabwira. RDB ni ikigo cyubakiye ku irondakoko iri riteye ishozi .

 3.RDB ni icyanzu cyo gusahura umutungo w’u Rwanda

 Mu by’ukuri , RDB ni ikigo bwite cya FPR, ariko mu buryo bw’ubujura, FPR yahisemo kucyita ikigo cya Leta(imbere y’amategeko), kugirango Leta y’u Rwanda ijye ihemba abakozi bacyo kandi nyamara bakorera inyungu z’ishyaka  FPR gusa !

RDB ni ikigo FPR yashyizeho  kugira ngo yambure igihugu umutungo wose w’ingenzi ibone uko iwinjiza mu isanduku y’iryo shyaka. Niyo mpamvu mwumva ngo Ishyaka FPR rirakize kurusha Leta y’U Rwanda . Ubwo mwumvaga abategetsi babeshya ngo igihugu kiri kugurisha ibigo bya Leta, ni umugambi w’ubujura wari warizwe neza : bwari uburyo bwo gukinga abanyarwanda igihu mu maso kugira ngo FPR yigarurire ibigo byose bya Leta , bikitwa ko hari amasosiyete y’abikorera ku giti cyabo yabiguze, wareba nyine ugasanga ni FPR yabyegukanye ku biciro bya nyirarureshwa . Bityo ntihagire  utinyuka kugira icyo abivugaho kuko abakagombye kuvuganira no kurengera umutungo w’igihugu  aribo bawusahura izuba riva ! Kuyoborwa n’abajura ni akaga .

Aho kwita ku ishoramari rifite icyo ryungura Leta y’u Rwanda,  iyo habonetse umushinga mwiza winjiza amafaranga  , RDB ihita iwegurira FPR ako kanya binyujijwe mu masosiyete yayo anyuranye.

 4. RBD ni ikigo gihishira abazungu b’imburamukoro n’amahabara  batunzwe no gusahura umutungo w’u Rwanda.

 Uw’ibanze muri abo bazungu ni uwitwa Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza . Mu bivugwa ku mugaragaro,  Tony Blair ngo ni umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu byerekeye ishoramari n’iterambere. Uyu muzungu  rero akaba afite ibiro bye bihoraho muri etaje ya 5.  Mu by’ukuri nta kandi kazi agira uretse kwirirwa asambanira muri ibyo biro n’abakobwa batagira abagabo b’abazungukazi n’abanyarwandakazi beguriwe  ubuyobozi bw’Ikigo nka RDB. Ni ukuri ibikorerwa muri ibyo biro byo muri etage ya 5 biteye isoni n’agahinda. Nta muco, mbese ni amahano gusa. Hari igihe bamwe mu bakozi ba RDB twiganirira , ugasanga dufite impungenge ko umunsi umwe inkuba izakubita iki kizu kikatugwa hejuru kubera amahano agikorerwamo : ubujura n’ubusambanyai gusa !

Ab’ingenzi muri ayo  mahabara ya Tony Blair ni umukobwa w’ingaramakirambi w’umunyarwandakazi witwa  Claire AKAMANZI, wagizwe umuyobozi mukuru wa RDB mu buryo budasobanutse . Iyo Tony Blair yaje, Claire Akamanzi amera amababa , agategeka abakobwa n’abagore bose bakorera RDB “kwambara neza” (impenure !), ugasanga  nta kindi kimuranga uretse kwimwitsiritaho, bakifungirana mu biro byo muri etaji ya gatanu bakahakomereza “imirimo mpuzamahanga” baziranyeho bombi ! Nyamara twumva ko uwo mugabo Tony Blair ngo afite urugo . Umugore we agomba kuba atazi ibyo umugabo we yirirwamo iyo ari mu Rwanda.  Iyo ubonye Tony Blair ashagawe n’izo ndumba uribwira mu mutima wawe uti “Genda Rwanda warakubititse, usigaye uribwa n’abahisi n’abagenzi, mbese nk’igihugu kitagira ukiyobora!”

Twajyaga twibaza impamvu nta muntu w’umugabo wiyubashye uhabwa kuyobora RDB. Ubu noneho twabonye igisubizo, ni ikigo cyeguriwe abo bakobwa b’ingaramakirambi  kugira ngo bajye birirwa batongoza abo bazungu b’ingeso mbi, ngo ngaha bazavuganira FPR irambe ku butegetsi !!!. Dufite n’amakuru avuga ko abo bana b’abakobwa bitwa ko bayoboye RDB (ubutaha tuzababwira amazina y’abafatanya na Claire Akamanzi ) FPR yababujije gushaka abagabo kugira ngo bitangire uwo mwuga . Icyakora ntibabihomberamo kuko bahembwa imishahara y’akataraboneka . Ariko se amaherezo yabo azaba ayahe !

N’ubwo nta kintu na kimwe gifite akamaro Tony Blair n’agaco ke bakorera u Rwanda , ntibibuza buri wese muri bo guhembwa buri kwezi akayabo k’ibihumbi birenga cumi na bibiri byamadolari(12000$) ,ni ukuvuga hafi miliyoni indwi z’amafaranga y’u Rwanda ava mu isanduku y’igihugu . Ariko hari aho mwabonye ikigo cy’igihugu gikoramo abazungu (kazi gusaaa!) benda gusumbya umubare abenegihugu ? Ndabibutsa ko mu bandi bakozi b’abacadres ari nabo bakora akazi kose, ntawe uhembwa amadolari arenze 800 !  

Burya koko muri iyi si habaho abantu batagira n’umutimanama na busa ! Iyo umuzungu nk’uyu w’umunyangeso mbi yirirwa asahura agahugu gakennye nk’u Rwanda yumva koko  nta soni afite ? Nuko yamara kurengwa akaza guturira imibi ku banyarwanda ngo bayobowe neza, ngo igihugu cyabo kiratera imbere…!!! Ishyano riragwira .

Turasaba Abanyapolitiki bakunda igihugu ko bagira bwangu bakarega Tony Blair imbere y’ubutabera mpuzamahanga akishyura ibyo yasahuye  mu Rwanda byose . Tony Blair n’ikipe y’indaya ze birirwa bashukashuka  Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bakamushyiraho icyokere ngo bavuganira u Rwanda mu mahanga; bakamuha amaraporo afifise ngo u Rwanda ruri gutera imbere kurusha ibihugu by’Ubulayi kandi nyamara igihugu cyacu kiri guhomba umwaka ku wundi, abaturage bicwa n’inzara abandi bararwaye amavunja…..kandi ibyo ntibibuze Tony Blair n’indaya ze kwirirwa bacuruza ibinyoma mu mahanga ngo u Rwanda ruratera imbere bitangaje . Nibajye bavuga ko aribo bateye imbere kuko nyine aribo basahura u Rwanda.   Uyu mutego bateze Perezida Paul Kagame sinzi uko azawikuramo , azakomeza kubarebera   basahura iki gihugu kugeza ryari ? Amaherezo  bazagisahura bagisige iheruheru kandi niwe uzabibazwa bigaramiye, ndetse bafate iya mbere mu kumushinja ko yari umuyobozi mubi.

Umwanzuro

Turasaba Perezida Paul Kagame ko yadukiza izi nkunguzi mu maguru mashya, byamunanira agafunga iki kigo cya RDB kuko n’ubundi ntacyo kimariye u Rwanda uretse kuruhombya gusa.

 K.J., Umukozi wa RDB.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :