Muri uyu mugoroba kuva saa moya y’umugoroba(19h) ku isaha y’i Paris, Padiri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru w’Ishema Party, aratuganiriza ku kibazo gishingiye ku cyifuzo gitindi cya Leta y’u Rwanda yasabye HCR n’ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda ko bagira uruhare mu gukuraho sitati y’ubuhungiro no GUHATIRA impunzi z’Abanyarwanda gutahuka mu Rwanda « ku BWENDE », bitarenze italiki ya 30/6/2013 !
Padiri Thomas Nahimana aratugezaho n’ibyavugiwe mu Nama Mpuzamahanga yabereye i Buruseli taliki 19-20 Mata 2013, n’imyanzuro yafashwe kuri icyo kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda.
Muze muri benshi , ku IJWI RYA RUBANDA, tuganire ku kibazo gihangayikishije abavandimwe bacu batari bake.