DUSANGIRIJAMBO: Narabonye ndemera, none nanjye niyemeje kuba Umuhamya ! Padiri Thomas Nahimana.

Gutinya urupfu nta mumaro !

Twari tumaze iminsi tudasangira ijambo ry’Imana kuko nta rubuga twari tugifite ! Tugarutse bwangu ku muco mwiza wo gusangira Ijambo ry’Imana kuko rimurikira ubwenge bwacu, rikadufasha gufata ibyemezo byiza bireba  ubuzima bwacu bwa buri munsi ,bikanagorora imibanire yacu n’abandi kugira ngo  yubake amahoro asangiwe. Guhera ubu, nta cyumweru kizongera guhita tutabonye DUSANGIRIJAMBO !

Hagati aho ariko habaye umunsi mukuru ukomeye cyane wa PASIKA, aho twahimbaje mu byishimo izuka rya Nyagasani Yezu !

Ubu turi mu gihe cya Pasika, ni ukuvuga iminsi 50 yose yo kwicengezamo ukuri kw’izuka ry’abapfuye !  « Les morts ne sont pas morts ! »

Amasomo ya Liturujiya yo mu gihe cya Pasika yakunze kugaruka ku mabonekerwa ya Yezu wiyeretse kenshi  Intumwa ze zari zarakangaranyijwe bitavugwa n’urupfu rubi umutware wabo yishwe ! Koko rero Intumwa ziboneye n’amaso yazo ishyari n’ubugome ubutegetsi bwakoresheje  mu kwica Yzu hagamijwe gusibanganya burundu izina rye n’ibikorwa bye byiza ! Abo bagabo biboneye n’amaso yabo uko Yezu bari batezeho amakiriro n’ikuzo yishwe urwagashinyaguro  , ku musaraba wari umwihariko w’ibivume ! Ku wa gatanu twe twita mutagatifu , intumwa zahiye ubwoba, ziriheba, zirahunga, zirihishahisha, zikurayo amaso ! Urupfu rwa Yezu rwakubise hasi amizero yose bari baramushyizemo, bamwe ndetse biyemeza kwisubirira ku kazi bakoraga kera…..bakibagirwa burundu ! Urupfu rubi Yezu yapfuye rwahungabanyije Intumwa ze bikomeye. Kuri bo , byose byari birangiye nta kindi bashobora kwizera nyuma y’ibyo bari biboneye n’amaso yabo !

Twibuke ko Yezu araye aribwicwe, Intumwa z’inkoramutima5Petere, Yakobo na yohani)  zari zikibaza ngo « kuzuka mu bapfuye bivuga iki ? »

Nyama Yezu ntiyaheranywe n’urupfu yazutse mu bapfuye nk’uko byari byaranditswe : ngiyo inkuru nziza iruta izindi ! Kuzuka mu bapfuye ni ugukomeza kubaho nyuma y’urupfu ! Si ngombwa ko abakiri mu buzima  bwa hano ku isi babona n’amaso yabo y’umubiri abariho mu bugingo bwo hakurya y’imva ! Ibyo tutabonesha aya maso ni byinshi kandi nyamara biriho. Iyo umuhanga adahimba mikorosikopi, ntitwari kuzigera tumenya ko mikorobi zibaho kandi ko ziduteza indwara nyinshi ! Ibyo tutabonesha aya maso si uko bitabaho !

Gusa rero  dore ahagomba kumvikana neza :

Iyo Yezu wazutse ATIYEREKA Intumwa ze, ngo aganire nazo, asangire nazo, zimukoreho….inkuru ye iba yarahagarariye aho ! Nyamara kubera ko Intumwa zamwiboneye n’amaso yazo apfa, zikongera zikamubona amaze kuzuka, ari muzima, zagize UKWEMERA KUTAJEGAJEGA ko hakurya y’imva hari ubugingo budashira , kandi bwiza kuruta ubwa hano ku isi kuko ari ubuzima bw’umudendezo w’urukundo rw’Imana, aho « buri wese asangira byose na bose ».

Kuva Intumwa zimaze kwibonera Yezu wazutse, zikamubona ari muzima,  nta gikangisho na kimwe cyari kigishoboye kubahagarika, bahisemo kuba ABAHAMYA b’ibyo biboneye .

Nta kindi gisobanuro waha ubutwari budasanzwe bwaranze abo bagabo 11 basanzwe (simples paysans), batinyutse ubutegetsi bw’igihangange bw’Abaromani, bakemera gukubitwa ndetse no kwicwa bazira KWAMAMAZA ukuri babonye n’amaso yabo. None dore imyaka irenze ibihumbi bibiri, UBUHAMYA bwabo buracyakora ibitangaza !

Ubutwari bw’Intumwa za Yezu bwakwigisha iki abanyarwanda b’iki gihe ?

Ibyo Abanyarwanda bakwigira ku Ntumwa za Yezu ni byinshi cyane, reka mvugemo ibi bitandatu by’ingenzi :

1. Abanyarwanda benshi biboneye n’amaso yabo ubugome burenze kamere  bwakozwe kandi bugikorwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi : kwica urubozo, gusenya inkambi z’impunzi no kurasagura abana, abakecuru, abasaza, abagore batwite…. Gufungira abantu ubusa, kubambura ibyabo, kubarandurira imyaka kugira ngo bicwe n’inzara, kubasenyera amazu, kwima abanyeshuri buruse, kuvangura imirambo hashingiwe ku bwoko  imwe igashyingurwa mu cyubahiro indi igacibwa ….

Isomo Abanyarwanda batari bake bigiye kuri FPR ni uko abategetsi dufite muri iki gihe ari ABAGOME ku buryo budasubirwaho !  benshi mu bahagamye kuri ubwo  bugome biboneye n’amaso yabo bacitse intege cyane bakumva ko nta kintu na kimwe gishobora gukorwa kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kizahuke, abantu bongere kugira ubutegetsi buharanira ineza y’abaturage !

2. Mu kwiruka imisozi bahunga ubutegetsi bwica abaturage babwo , hari Abanyarwanda bashoboye kugera mu bihugu byateye imbere , bibonera n’amaso yabo ibyiza by’ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, ari nabwo bushobora gutuma igihugu gitera imbere mu bukungu no mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Abagize amahirwe yo kwibonera n’amaso yabo  ko ubutegetsi butica rubanda bushobora kubaho  barimo ibyiciro bibiri : hari abemeza ko ubutegetsi bwiza nk’ubwo bushoboka mu bihugu by’abazungu gusa ariko budashoboka mu gihugu nk’u Rwanda ! Hari n’abarangije kumva neza no kwemera bidasubirwaho ko byose bikorwa n’abantu : kubaka igihugu gitekanye biri mu bushobozi bwa benecyo !

3. Icyo abanyarwanda bakeneye ni ABAHAMYA b’impinduka nziza y’igihugu cyacu : Ni abemera badashidikanya ko kubaka u rwanda ruzima bigishoboka . Ntibabyemera gusa ahubwo biyemeje no kubyemeza abandi benshi kuko nyine igihugu cyubakwa n’amaboko y’abana bacyo bose.

4. Si ngombwa ko ABAHAMYA baba benshi cyane ! Intumwa 12 zonyine zaremeye, ziyemeza kuba Abahamya, nguko uko ubuhamya bwabo bukwira isi yose, buradushyigura turabatizwa.

5. Abanyarwanda bake BEMERA bashobora guhindura igihugu cyacu kikarekeraho kumera nk’icyeguriwe Sekibi aho abategetsi bahora baragana ibibi nk’abamennye uruskyo, bakicwa nk’ibikoko ariko ababasimbuye bakaza barushijeho kugira umutwe ufunze,  kuva kuri kudata yo ku Rucunshu kugeza n’uyu munsi abategetsi b’u Rwanda bakaba bakomeje kugira amaherezo nk’ayabavumwe !

Uwo muvumo wakomeje kugarika ingogo  Ishema Party  riwufitiye INTSINZI : muzatwegere tuzabavunguriraho !

Umwanzuro

Abanyarwanda biboneye n’amaso yabo ubugome ndengakamere bwa FPR n’Interahamwe (ariko zo zahaniwe ibyo zakoze !)  bagomba guhaguruka bagasa n’abikunkumuye bakareka rwose gukomeza guheranwa n’ubwoba n’igicucu cy’urupfu ! Ahubwo ubwicanyi burenze igipimo biboneye n’amaso yabo bukwiye kubabera intandaro yo kwishakamo imbaraga zo guhangara  UBUTEGETSI BWICA, bakaburwanya hagamijwe kubusimbuza ubutegetsi bufite gahunda yo kubaka igihugu gishya kandi kibereye buri mwenegihugu, nta vangura.

Muri ibi bihe bitoroheye Impunzi z’Abanyarwanda zongeye gushyirwaho iterabwoba , UKWEMERA KUTAJEGAJEGA ko abagome bagiye gutsindwa ruhenu , niko gukwiye kuzura imitima y’impunzi : zikwiye guhagarara bwuma, zikisuganya, zigakora amakomite agizwe n’abagabo n’abagore batemera kuba imbata z’ubwoba , bagatinyuka bagasanga abayobozi bakuru b’ibihugu bibacumbikiye, bakavugana kubyerekeye akarengane bashobora kugirirwa na Leta y’u Rwanda ifatanyije na bamwe mu bakozi ba HCR bikundira indonke kurusha ubutumwa bwo kurengera impunzi.

Ko njye niyemeje gutsinda burundu ubwoba nkaba mu Bahamya b’Izuka ry’u RWANDA RUZIMA, uje tugafatanya urugamba ntitwakwihutisha uwo mushinga muhire ?

Niba tubyumva kimwe kandi bikaba byagushobokera, tuzahurire i Buruseli ku cyumweru gitaha, taliki ya 28/4/2013, Salle EXCELSIOR ;  Rue Eloy 80 ;  1070 Anderlecht ho mu Bubiligi. Uzatumire nibura imwe mu nshuti zawe magara muzane : tuzaganira kandi ntituzabura icyiza twumvikanaho.

« Imana ifasha uwifashije ».

Leprophete-Umuhanuzi ihagaze bwuma kandi ibifurije mwese Ibihe byiza bya Pasika.

Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.

écrire commentaire

Commentaires: 7

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :