Ese Koko nta Kudeta ishoboka i Kigali ? Tumusifu James

Uyu muzungu ngo yaje kwiyahura ?

Source : http://www.leprophete.org

Abanyarwanda bose bamaze kwibonera n’amaso yabo  ko ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame bukabije kurenganya abenegihugu! N’abantu bari basanzwe bikundira Kagame bamaze kurambirwa ubutegetsi butunamura icumu, bugahora bwica gusa, busahura umutungo w’igihugu, bwikubira byose!  Yemwe no mu muryango bwite wa Kagame harimo abahora babunza imitima kuko bazi neza ko ibyaha Paul Kagame adahwema kungikanya bizabagiraho ingaruka mbi zikomeye bityo n’ibyo basahuye bakaba batazabona aho babirira!

N’abanyamahanga ubwabo bari barashyigikiye Kagame barangije kurunguruka ubutegetsi bwe :  babushyize ku munzani basanga nta shingiro bugifite, nibwo batangiye kwikuriramo akabo karenge, baramwamagana umunsi ku wundi, bamukorera amaraporo amushinja jenoside yo muri Kongo(nka Mapping report) , bamufatiye ibihano bamufungira imfashanyo, barimo kohereza umutwe w’ingabo zoherezwa muri Kongo zizanywe no  kumucungira hafi, ….n’akataraza kari inyuma !

Muri make, ntawe utibaza ngo harabura iki ngo ubu butegetsi buveho , abanyarwanda biruhutse ?! Ngirango Kagame na we ubwe iyo abonye bwije bugacya akiriho, biramutangaza! Ikibazo kiriho rero si ukuvaho k’ubu butegetsi bwa Kagame ahubwo ikiri kwigwa ni inzira ikwiye , igihe n’isaha !

Na none benshi bibwira ko  inzira y’ubusamo yo gukuraho ubutegetsi bubi nk’ubwa Kagame n’abafatanyacyaha be ari  KUDETA! Bamwe mu basilikari bakunda igihugu nibo bari bakwiye gufata icyemezo bakarengera abaturage bazahajwe n’ingoyi;  nk’uko ari inshingano yabo y’ibanze, nibo bakagombye gukiza igihugu UMWANZI w’amahoro, kandi nta wundi utari Kagame n’Agatsiko k’indobanure z’abicanyi gusa gusa !

1. Kuki Kagame avuga ko “nta Kudeta ishoboka “ kandi bikaba impamo ?

Kagame yavuze kenshi no mu buryo bwinshi, mu mbwirwaruhame no mu binyamakuru binyuranye,  ko nta Kudeta ishoboka mu Rwanda muri iki gihe ! Ngo kudeta yashobokaga ku bwa Kayibanda na Habyarimana , ngo ariko ku ngoma ye , nta kudeta ishoboka !

Impamvu yerekana, ngo ni uko nta musilikari n’umwe mu be ushoboye gukora kudeta , ngo yewe ngo muri bo nta n’ufite umutwe watekereza iyo kudeta! Ndetse  agahera aho avuga ko abasilikari bakuru bose bo muri RDF ari IBIGARASHA , ibi bicitse !  Ishyano riragwira ni ukuri !

Twagerageje gushakisha amakuru ngo tumenye aho Kagame akura uko kwiyizera, nuko tuhamenye: TURUMIRWA!

Mu by’ukuri ibyo Kagame avuga, aba azi impamvu yabyo! Ikimenyimenyi ni uko kugeza ubu ntawe uramuvuguruza!

2. Dore IBANGA RYE: u Rwanda rurinzwe n’abasilikari batagira intwaro (Malgré les apparences, Kagame a bel et bien  désarmé  son armée) !

Buriya n’ubwo tubona mu Rwanda hari abasilikari ibihumbi bikabakaba ijana( 100 000), tukabona bahora bajagata mu migi no mu nsisiro reka ntiwareba, buriya muri bo nta n’umwe ugira imbunda irimo isasu rirenze rimwe rudende !

Intwaro zose Kagame yarazibambuye (désarmer) , azirunda mu kigo kimwe , azirindisha abasilikari b’inkoramutima ze batarenze 40 ! Abavuye muri misiyo hanze, iyo bakandagije ikirenge ku butaka bw’u Rwanda bahita bamburwa intwaro! Bariya bahunga bava Kongo, bahise bamburwa intwaro, basigara amara masa ! Bariya bose tubona birirwa bazerera mu ngo z’abaturage , biriya bibunda baba bahetse  ni bya RUKANGABASWA gusa!!!!!!  Iyi “stratégie y’iterabwoba rya Rukangabaswa », ifite icyo ipfana na bya KADAHUMEKA (Epouvantail)  barindisha inyoni mu murima ! Iyo inyoni zimaze kumenya ibanga rya Kadahumeka ziramanuka zikona imyaka, zikayirya zihagaze kuri Kadahumeka, zarangiza zikayinnyaho zikigendera!

3. INGARUKA za “stratégie ya Rukangabaswa”

Kubera ubwoba bwa Kagame, dore ko abamuzi neza bemeza ko ngo ari umunyabwoba byarenze igipimo, ingoma ye y’igitugu ntihagaritswe n’intwaro kuko nawe ubwe azitinya ! Ubutegetsi bwe buhagaritswe gusa  n’uko abantu bacyemera iterabwoba abashyiraho,bakamutinya, bakamufata nk’Ikigirwamana….  ariko umunsi bakangutse, ibintu bizagenda ukundi !

Nawe se, abaturage bahora bahindishwa imishyitsi ngo Agatsiko gafite ubushobozi bwo kumviriza telefoni zose zinjira n’izisohoka mu gihugu , ngo gasoma za email zose, amabaruwa yose, ngo kamenya ibyo umugabo yaganiriye n’umugore we mu buriri… !…..ibi n’Amerika byarayinaniye, uko byagenze ibara umupfu ! Abanyarwanda bakwiye gukanguka, bakamenya ko ububasha baha Kagame n’Agatsiko ke ntaho buhuriye n’ukuri kw’ibintu : Byinshi mu byo batinya ni BARINGA NSA ! bafata za Kadahumeka bakagira ngo ni abantu !

UMWAZURO :  Nyamara Kigali ishobora gufatwa mu masaha atarenze abiri !

Kuri Kagame, u rwanda ni umugi wa Kigali gusa ! Ibibera hanze ya Kigali,  n’ubwo hatuwe na 90% by’abaturarwanda,  ntibimushishikaza na gato !

Kagame yahisemo kwirukana mu mugi wa Kigali abasilikari bose atizeye, abo akeka ko bashobora kumwiba umugono bagakora akantu , abo atakubise agafuni  cyangwa ngo ngo bamucike  batorongere, yabohereje mu giturage , kure ya Kigali !

Kagame yahisemo kurunda abasilikari  benshi muri Kigali (présence dissuasive),  barara bajagata mu mugi, hagamijwe gukanga umuturage utagira n’itopito !  Yafashe icyemezo simusiga cyo kubima amasasu ngo hato batiyungura agatekerezo bakarasa berekeza iwe ! Ziriya ntwaro tubona barara bikoreye ni za Kadahumeka nsa !

Nyamara buriya habonetse Kompanyi imwe gusa (abasilikari 150)  ifite amasasu, yakubita Kigali ikaci nko mu kanya ko guhumbya ijisho , amateka mashya akiyandika ! Ubutaha tuzababereka  uko abantu 150 gusa bafite imbunda n’amasasu bafata iriya Kigali mu ijoro rimwe gusa kandi badahohoteye abaturage !

Gusa rero  abasilikari nibakomeza kwibera Ibigarasha nk’uko Kagame abashaka, ntibizabuza ibintu guhinduka !

Umunsi umwe n’abaturage bazakanguka, ababirukansaga abe aribo birukanka, umuhigi ahinduke umuhigo (mwinda akawa mwindwa) izuba riva !

Uwo munsi nawo dore ntugitinze, tuziyamira tuvuga tuti dore ya Revolisiyo twari twarabwiwe mu nkuru….!

Tumusifu James

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :