ITANGAZO : LEPROPHETE-UMUHANUZI YAZUTSE ! Padiri Thomas.

Bazatanga amafaranga abashirane !

ITANGAZO : LEPROPHETE-UMUHANUZI YAZUTSE !

Ku Bakunzi b’Urubuga UMUHANUZI-LEPROPHETE, http://www.leprophete.org ,

Nzinduwe no kubashimira mbikuye ku mutima bitewe n’uko mwakomeje kwihanganira ibihe bibi byo guterwa n’umwanzi w’ukuri wakoze uko ashoboye kose, agatanga n’amafaranga atari make ngo YANGIIZE ! Abari mu Rwanda mwiyumviye, mu cyumweru gishize,  ikiganiro cyahise kuri Televiziyo y’igihugu bashima ngo abafashe ICYEMEZO cyo GUSENYA Urubuga Umuhanuzi , ngo kuko ntawe ugaburira umwana we uburozi, ngo kandi Leprophete-Umuhanuzi ikaba itanga uburozi gusa ! Ni agahomamunwa !

Nuko rero abishukaga basubize amerwe mu isaho, Umuhanuzi ntiyapfuye, aracyariho kandi azahoraho ! Abatanga za ruswa zo kumukuramo umwuka babe bashaka menshi, kuko bazajya bamwica ariko akazukana ikuzo bidatinze !

 Ubu noneho kugira ngo n’abari mu Rwanda amakuru arusheho kubageraho nta mbogamizi,  muzajya musanga UMUHANUZI kuri iyi aderesi :  www.leprophete.org.

Ndasaba buri wese mu bakunda ukuri ko yakora uko ashoboye akabwira bagenzi be iyi LINK nshya, Leprophete ibonekaho : http://www.leprophete.org !

Abatugezagaho amakuru nabo basubirane morali, tugomba gukomeza urugamba rwo kugeza ku Banyarwanda amakuru y’impano n’ibitekerezo byubaka demokarasi !

Yezu ati  » Muzamenya Ukuri maze Ukuri kuzabahe ukwigenga » !(Yohani 8,32)

Mwese mwese, Umuhanuzi abasubije Ijambo mwari mwaranyazwe muri ibi byumweru 2 !

Imana ibahe umugisha utagabanyije.

Padiri Thomas Nahimana.

Votre commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Google

Vous commentez à l’aide de votre compte Google. Déconnexion /  Changer )

Image Twitter

Vous commentez à l’aide de votre compte Twitter. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :